• 03/12/2020 9:56 40

COVID-19 ntiyashegeshe abarokotse, ibyababayeho byarabadanangiye- Prof Dusingizemungu

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 irangire, Perezida w’Ihuriro ry’Imiryango iharanira inyungu z’Abayirokotse, (IBUKA), Prof. Jean Pierre Dusingizemungu avuga ko abarokotse Jenoside bakomeje kugira umutima wo kwihangana, no kwiyubaka n’ubwo bahanganye no kwirinda COVID-19. 

Prof Dusingizemungu, Perezida wa IBUKA

Avuga ko ibyababayeho byabakomeje cyane ku buryo ntacyapfa kubahungabanya.

Prof. Dusingizemungu yagarutse ku makuru y’imibiri iherutse kugaragara haba i Gitwe mu Murenge wa Bweramana muri Ruhango n’i Kavumu mu Karere ka Nyanza, avuga ko bibabaje kandi byagombye kuba bitera isoni abantu bazi aho imibiri y’Abatutsi yajugunywe bakaba batarahatangaza…

 

Ikiganiro…

UMUSEKE: Muri Ruhango ku Bitaro bya Gitwe, n’i Kavumu muri Nyanza habonetse imibiri y’abazize Jenoside, ubu hashize imyaka 26.  IBUKA ibivuga ho iki?

Prof Dusingizemungu: Reka duhere i Nyanza. Imibiri yabonetse kuko hari ababajijwe ibyayo, inzu ku yindi. Ntabwo ari amakuru yatanzwe n’abari bazi aho yajugunywe.

Twe nka IBUKA twibaza impamvu abantu batavuga aho bajugunye imibiri y’abacu.

I Gitwe ho twahawe amakuru y’abantu bari bazi ko kuri biriya Bitaro ‘hashobora kuba’ hari iriya mibiri.  Abantu batanze amakuru cyane ni abakomoka muri Gatagara.

UMUSEKE: Mwibuke ko mu bihe bitandukanye mwagiye muvuga ko mutazongera kwingingira abantu gutanga amakuru y’ahantu hiciwe Abatutsi ngo bashyingurwe mu cyubahiro!

Prof Dusingizemungu: Ariko turinginga kubera iki? Ntabwo wahora usaba abantu kukubwira ahiciwe uwawe.  Uwo muntu usaba ayo makuru akenshi ni we uba waragize uruhare mu kwica uwo umusabaho amakuru. 

Iyo umubwiye ngo kuba utaduha amakuru biradushegesha, ku mutima we yumva ntacyo bimubwiye ndetse akaba yabyinira ku rukoma kuko n’ubundi ni cyo aba yifuza.

Icyo  uwo aba ashaka ni uko upfa ukarangira!

Erega gutanga amakuru na bo babifitemo inyungu. Bajye babikora babishaka, si ngombwa na mba ko tubibingingira.

UMUSEKE: Kuba muri uyu mwaka wa 2020 Kwibuka ku nshuro ya 26 byarakozwe mu buryo bitari bimenyerewe kubera COVID-19, ntibishobora kuba byarashegeshe abarokotse, bikabahungabanya?

Prof Dusingizemungu: Abantu benshi buri gihe badutega iminsi. Bamwe bati ‘noneho ubwo hagiye kuba iki kibazo abacitse ku icumu bazashegeshwa’.

Kuki buri gihe abantu bazana gushegeshwa?

Kuki batumva ko mu myaka 26 abarokotse Jenoside biyubatsemo ingufu zitahungabanywa na Coronavirus?  

Iki cyorezo ntabwo ari cyo kintu gikomeye cyane uwacitse ku icumu yaciyemo. Ibyo twabonye birakomeye kurusha iki cyorezo! Gusa birumvikana ko tugomba kukirinda tukakirinda n’abandi.

UMUSEKE: Kwibuka harabura iminsi 9 ngo iminsi 100 irangire ni ubuhe butumwa mwagenera abacitse ku icumu?

Prof Dusingizemungu: Ubutumwa mbageneye buri mu bintu bitatu kandi nakomeje no kubivuga mu bihe bitandukanye.

1.Gushyira ingufu mu gikorwa cyo kwibuka kuko kiradufasha muri rusange kandi ngashishikariza abantu ko kwibuka ari ngombwa kuko ari inshingano ya buri wese.

2.Gukomeza kwihambira ku buzima kuko uwacitse ku icumu yabonye urupfu ku buryo bw’indengakamere. Ntagomba guta agaciro cyangwa ngo yumve ko ubuzima ari impano, burya ubuzima bwiza buraharanirwa.

3.Kumva ko abantu badashobora gutera imbere mu buzima batumva neza akamaro ko gufatanya n’abandi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, twese hamwe nk’Abanyarwanda tukumva ibibi yadusigiye tugakura isomo mu byabaye mu Rwanda, ahasigaye tukarwubakira hamwe ariko ntitwibagirwe na rimwe Kwibuka abo yahitanye.

UMUSEKE: Prof Dusingizemungu Perezida wa Ibuka k’urwego rw’igihugu murakoze.

Prof Dusingizemungu: Murakoze namwe.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nyagasani akomeze ababuze ababo, ahe iruhuko ridashira abazize urwango kandi ahe guhinduka ababagiriye nabi, anadufashe gukomeza kwiyubaka

  • Ibyiza aba banyakubahwa bajya bivuga, wowe covid ntacyo yaguhungabanijeho ariko siko abacikacumu bose babayeho neza nkawe, urafungura 3 cyangwa 4 ku munsi ariko hari benshi bagorwa no kubona ifunguro rimwe ku munsi, ibi rimwe na rimwe bifatwa nko kuvugira ku bantu witwaje politiki kandi si byiza. Iby’imibiri irimo kubonwa hirya no hino byo ntibitangaje kuba ababizi batabivuga kuko iyo ukurikiranye amakuru yabyo usanga ababa barishe abo bantu uramutse ubatunze agatoki batakorohera. Urabizi neza ko kuri iriya mibiri y’iGitwe hari abacikacumu bafungiwe ibyayo hamwe na Gerard kubera gutanga amakuru arimo ukuri kubisi bagasobanura neza uko abo bantu bapfuye? Nimuyishaka hari n’ahandi henshi muzayibona, gusa inkomoko yayo ntimuzayimbaze. Reka tujye Dusingizamungu kuko byose Bizimana.

  • Dusingizemungu se ubu abarokotse jenoside yakorewe abatutsi azi uko babayeho ni bangahe? Benshi muri bo ibikomere ku mutima biracyava, bamwe baracyari mu buzima bw’amanegeka, inzu zirabavira cyangwa zirenda kubagwaho, hari abagitunzwe n’imfashanyo z’ibiribwa z’abagiraneza kandi FARG yagombye kubamenya kuby’ibanze, none ngo COVID19 ntiyabahungananyije! Ariko buriya iyo umuntu agizwe umuyobozi wa Ibuka, aba ahindutse de facto umuvugizi w’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bose? Iyo biza kuba ariko bimeze, bene Rwigara cyangwa Maman wa Kizito baba babizi.

  • Twebwe Abacikacumu,turasaba ko Leta kudutabara.Inzego zimwe zishinzwe kutwitaho muli iki gihe cya Coronavirus,ziratwirukana ngo tutabegera.Urugero,ku kicaro cya FARG I Remera,turahagera tugasanga “barikingiranye ” ngo tutinjira tugiye gusaba Ingoboka.Ukibaza niba abakozi ba FARG bikingiranye ngo tutabanduza Corona,ukibaza icyo bakora,nayamara Leta ikomeza kubahemba.Rwose Leta ni idutabare.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *