• 29/01/2020 11:06 10

Côte d’Ivoire :Aho kuyoboka ishyaka rya Ouattara, Perezida w’Inteko yeguye

Mu ijambo rito ariko ryumvikanisha uburakari  Guillaume Soro wari usanzwe ayobora Inteko ishinga amategeko yabwiye abadepite na Sena n’abaturage muri rusange ko yehuye.Ngo ntashobora gukorera mu kwaha kwa Perezida Allassane Ouattara umutegeko kujya mu ishyaka rye .

Guillaume Soro yavuze ko adashobora kwemera gukorera mu kwaha kwa Ouattare
Guillaume Soro yavuze ko adashobora kwemera gukorera mu kwaha kwa Ouattare

Ubwegure bwe yabutangiye mu nama idasanzwe y’Inteko ishinga amategeko ya Côte d’Ivoire yari yatumije.

Yagize ati: “ Muri aka kanya mbagejejeho ubwegure bwanjye ku mwanya wa Perezida w’Inteko ishinga amategeko.”

Soro yabwiye abadepite ko icyatumye yegura ari ukwanga gukomeza gukorerwamo na Perezida Ouattara ngo wamusabaga kuyoboka ishyaka riri ku butegetsi ryitwa Rassemblement des Houphouëtistes pour la Démocratie et la Paix (RHDP).

Yagize ati: “ Nahuye na Perezida Ouattare kenshi ariko tugatandukana ntameranyije nawe ku bitekerezo by’ishyaka rye yifuzaga ko nyoboka.”

Guillaume Soro avuga ko yari ari ‘mu mayira abiri’. Ngo umutimanama we wamubazaga icyo yahitamo hagati yo kuguma ku mwanya wa Perezida w’Inteko ishinga amategeko akemera gutandukira ibitekerezo bye bya Politiki no gushikama ku byo yemera ariko akegura ku mwanya we watumaga ahembwa agatubutse.

Uyu mugabo wahoze ayobora umutwe w’inyeshyamba zitwaga Forces Nouvelles avuga ko yageze aho afata umwanzuro wo gukomeza ibitekerezo bye Politiki.

Nubwo atigeze avuga ibyo ateganya gukora nyuma yo kwegura, hari bamwe bavuga  Guillaume Soro afite umugambi wo kuziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri 2020.

Undi mu bantu bahoze ari inkoramutima za Ouattara ariko batagihuza muri Politiki ni Henri Konan Bédié.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Politike ni mbi.Niyo mpamvu abantu bamwe banga kuyijyamo.Wa mugani ni “byange uhave”.Nta kwisanzura.Ngo Yesu yabujije abakristu kwivanga mu byisi.Usanga kenshi politike izana amacakubiri no kwikubira.Utaretse gufunga no kwica abo mutavuga rumwe.Reba ibyo president Nkurunziza akora,nyamara yarangiza agafata bible akajya kuririmba mu nsengero ngo ni umurokore.
    No mu Rwanda dufite abantu batajya muli politike.Urugero ni abayehova.

  • Yuba n’abandi babishoboraga!
    Muri iyi si, cyane muri Africa/ no mu Rwanda, abitwa abanyepolitike benshi babaho ku iturufu y’umugati/ not ibyo bemera cg umurongo biyemeje bajyamo.
    Ni akaga!

  • Uyu mugabo kuva yarangiza kaminuza, nayo yarangije ayobora abanyeshuri bigaga kaminuza hamwe na Ble Goude, akazi ka mbere yakoze ni ako kuba Ministri w’Intebe kuva 2007 kugeza 2012, aka kabiri kaba ako kuyobora Inteko Ishinga Amategeko kuva 2012 kugeza uyu munsi yeguye. CV ziragwira!!

  • Ko ntacyo se utubwiye ku bireba iwacu. Keretse niba ubona turi ba ntamakemwa.Ujye utekereza ku mpamvu mu gihugu cyacu ntawe ukopfora ngo aramuke. Dufite hafi miliyoni yabavandimwe bagizwe impunzi nubu butegetsi….ubyumva ute ?
    Mujye mubeshya abanyamahanga batazi ububisha bwacu. ….

  • Ese? Nta politiki yo kwitezza imbere mubayoboke banyu ihari? Nta politique educative? Nta politique sanitaire mugira?

  • Ignoramus profane!!!! Uzashinge ikinyamakuru uzajya unyuzamo izo nyigisho zawe wowe na “hitimana” wagira ngo muri Abavugizi b’Abayehova!

  • @GITEMBE:Nta gihugu kitagira impunzi na Amerika tureberaho irazifite(urugero ni umwe wari ushinzwe iperereza wahungiye m’Uburusiya) n’Ubusuwisi uwashinze Wikipedia yarabuhunze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *