• 25/01/2020 6:59 54

Confederation Cup: AS Kigali itsinze 2-1 KMC FC yo muri Tanzania ihita iyisezerera

AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino y’irushanwa nyafurika (CAF Confederation Cup), ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu itsinze 2-1 KMC FC yo muri Tanzania ihita iyisezerera.

Ikipe ya AS Kigali uyu munsi

Umukino wa As Kigali na KMC FC waberaga wo kwishyura wabereye muri Tanzania kuri Stade ya ‘Uwanja wa Taifa’ mu mugi wa Dar es Salaam.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa saa Cyenda za Tanzania,  saa Munani zo mu Rwanda.

Ikipe ya AS Kigali yatunguranye muri uyu mukino kuko abantu benshi nta mahirwe bayihaga kuko mu mukino ubanza yari yanganyirije I Kigali 0-0.

Iyi kipe iserukiye u Rwanda, yafunguye izamu rya KMC FC ku munota wa 31 w’igice cya mbere ku gitego cyatsinzwe na Kalisa Rashid.

AS Kigali yihagazeho irangiza igice cya mbere ari igitego kimwe ku busa bwa KMC FC yari imbere y’abafana bayo.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya AS Kigali yakomeje gusatira igira amahirwe yo kubona ikindi gitego ku munota wa 18 w’igice cya kabiri cyatsinzwe na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane.

Nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri abakinnyi ba KMC bacitse intege, ikipe ya AS Kigali itangira kubakinisha nk’aho iri mu myitozo.

Ikipe ya KMC FC yanze gutahira aho ibona Penaliti ku munota wa 41 w’igice cya kabiri yinjizwa n’Umurundi Ndikumana.

AS Kigali isezereye KMC FC yo muri itanzania ikomeje imikino y’amajonjoro ikazahura n’izatsinda hagati ya Uganda’s Proline FC yo muri Uganda na Masters Security Services yo muri Malawi zizikiranura kuri iki cyumweru.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa As Kigali

Bate Shamiru, Michel Rusheshangoga, Ishimwe Christian, Songayingabo Shaffy, Bishira Latif, Ntamuhanga Tumaine Tity, Nsabimana Eric Zidane, Kalisa Rachid, Benedata Janvier, Nshimiyimana Ibrahim na Ssentongo Farouk.

KMC bahuye
Kagere Meddie yaje kubashyigikira
Abafana ba AS Kigali muri Tanzania bari bafite akanyamuneza
Bombi bakina mu ikipe y’igihugu
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yishimiye iyi nsinzi

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • bakoze cyane

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *