• 23/01/2020 8:55 27

Col Byabagamba ati “Ibendera ry’igihugu sinarisuzugura kuko n’ubu ndaryambaye”

Mu gitondo kare, Col Tom Byabagamba wayoboye Umutwe w’ingabo zirinda Perezida nyuma akaza gutabwa muri yombi ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu, na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara wigeze kuyobora Urukiko Rukuru rwa Gisirikare na Sgt (Rtd) Kabayiza François bageze mu Rukiko rw’Ubujurire nyuma y’ibihano bakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwababuranishije.

Col. Tom Byabagamba asohoka mu rukiko rw’Ubujurire

Muri Werurwe 2016, Col. Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, icyaha cyo gusebya Leta; Guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye, no Gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yahanishijwe gufungwa imyaka 20, nyuma yo guhamwa n’ibyaha icyo Kwamamaza nkana ibihuha no Kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, Gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi, ndetse no Gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Sgt (Rtd) Kabayiza François yahanaguweho icyaha cyo Gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ahamwa icyaha cy’Ubufatanyacyaha mu guhisha ibimenyetso bigamije gutahura icyaha gikomeye, ahanishwa igifungo k’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500Frw.

Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gicurasi 2019 aba bagabo batatu bageze mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Kimihurura, bari kumwe n’ababunganira, Col Tom Byabagamba yunganirwa na Me Gakunzi Valerie naho Brig Gen (Rtd) Fran Rusagara akunganirwa na Me Buhuru Pierre Celestin, Rtd Sgt Kabayiza we yunganirwa na Me Nkuba Milton.

Col Tom Byabagamba aganira na Me Gakunzi Valerie umwunganira

Baraganira bisanzwe, basoma dosiye zabo, ndetse rimwe na rimwe bagaseka. Icyumba cy’urukiko kirimo Ibitangazamakuru binyuranye byaje kumva uru rubanza, na benshi bo mu miryango y’abaregwa.

Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’Urukiko bageze mu cyumba k’iburanisha saa 9h15 Umucamanza asubiramo ibyaha abaregwa baregwa ndetse banatakiwe ibihano bitandukanye.

Sgt (Rtd) Kabayiza Francois na  Brig Gen (Rtd) Rusagara Frank basabye Umucamanza ko baburana bicaye kuko bafite ikibazo cy’uburwayi, barabyemererwa ariko  Umucamanza abasaba ko nibabahamagara kuburana bahaguruka.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo, buvuga ko ubujurire bwa bariya baregwa butemewe kuko ngo ntabwo bwatangiwe ku gihe kuko ngo bajuriye nyuma y’umwaka barakatiwe.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yabwiye umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire ko aho afungiye afashwe nabi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu musirikare ukomeye waruhukijwe, avuga ko imyaka afite n’ibyo yakoreye igihugu atari akwiye gufatwa mu buryo afashwemo aho afungiye kuko byamuviriyemo n’uburwayi.

Avuga ko ibyo yakorewe aho afungiye binyuranyije n’amahame n’imikorere bya RDF ndetse ko yandikiye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba amumenyesha agahinda k’ibiri kumubaho muri gereza ariko ngo ntiyamusubije.

 

Uwunganira Col Byabagamba ngo kuki afungiye mu kato kandi bitari mu kemezo cy’urukiko…

Me Gakunzi Valerie wunganira Col Tom Byabagamba avuga ko umukiliya we agiye kuzuza imyaka itanu afungiwe mu kato kandi bitari mu mwanzuro w’Urukiko rwamukatiye igifungo

Ati “Gufungirwa mu kato udahura n’abandi bantu ni iyicarubozo.”

Uyu munyamategeko usaba ko umukiliya we arekurwa by’agateganyo, avuga ko ari bwo buryo bwonyine bwo kumukura muri iki kibazo cyo kuba afungiye mu kato kandi atarahamwa n’icyaha kuko yajuririye kiriya kemezo.

Me Gakunzi avuga ko ibyo Ubushinjacyaha bwavugaga ko umukiliya we aramutse arekuwe yakotsa igitutu abatangabuhamya bidafite ishingiro kuko nta perereza rigikorwa ndetse ko nta n’abatangabuhamya bacyumvwa.

Mu rukiko rukuru rwa Gisirikare, Col Byabagamba yakunze kugaruka ku kibazo cyo gufungirwa mu kato, urukiko ruza no gutegeka ko afungirwa hamwe n’abandi. Uyu munsi yabwiye urukiko rw’Ubujurire ko kuva yakatirwa n’urukiko rukuru rwa Gisirikare yakomeje gufungirwa aha wenyine.

Avuga ko bitumvikana kuba akomeje gufungwa muri buriya buryo kandi urukiko rwamukatiye rwarigeze gutanga umurongo ko akwiye gufungwa nk’abandi bagororwa.

Ngo amaze imyaka itatu nta muntu umugeraho yaba uwo mu muryango we cyangwa inshuti kuko aho afungiye atemerewe gusurwa nk’abandi bagororwa.

Col Byabagamba wagarutse ku cyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu kiri no mu byo yahamijwe, yavuze ko iki cyaha ari igihimbano kuko atahirahira akora iryo kosa.

Uyu musirikare ucyambaye impuzankano [mu mategeko aracyari umwere kuko urukiko yajuririye rutarafata ikemezo] Ati “Ntabwo nasuzugura ibendera kandi n’ubu ndacyambaye ibendera ry’igihugu.”

Col Byabagamba agiye kurira imodoka yamuzanye kuburana

Ubushinjacyaha ngo Col Byabagamba yakabije…

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyatangajwe n’uruhande rwa Col Tom Byabamba birimo gukabya ngo kuko budakeka ko afunzwe muri buriya buryo bavuze gusa ngo n’iyo byaba ari byo bikwiye kuregwa ababimukorera ariko ko bitari bikwiye kuzanwa muri uru rubanza.

Abaregwa bose kandi basabye ko barekurwa by’agateganyo gusa Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo basaba bitari mu bubasha bw’uru rukiko rw’Ubujurire. Umushinjacyaha yavuze ko iki kemezo kiri mu bubasha bw’umucamanza waciye urubanza rwa mbere.

Ubushinjacyaha bwa Gisirkare buvuga kandi ko abaregwa bakurikiranyweho ibyaha bikomeye kuko bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu bityo ko bibambura uburenganzira bwo kurekurwa by’agateganyo.

Me Gakunzi Valerie wunganira Col Tom Byabagamba yabwiye umucamanza ko aho urubanza rwaba rugeze hose ashobora gufungura uregwa mu gihe yabisuzuma agasanga bifite ishingiro.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Rtd. BrigGen Rusagara, na we yunze mu rya mugenzi we ko aho urubanza rwaba rugeze hose uregwa ashobora kurekurwa by’agateganyo mu gihe nta kemezo cya nyuma [harimo n’icy’ubujurire] cyari cyafatwa.

 

Ubushinjacyaha ngo abaregwa wagira ngo bari muri ‘Press Conference’ Na bo bati “ntabwo dufungiye muri Hotel”

Ubushinjacyaha bwanengaga ibyatangazwaga n’abaregwa, bwavuze ko ibyo bavugaga byasaga nk’ikiganiro batumiyemo itangazamakuru (Press Conference) ngo barigaragarize akababaro bafite.

Sgt Kabayiza (Rtd) wahise waka ijambo, yavuze ko amagambo y’Ubushinjacyaha ari agashinyaguro kuko bagaragaje akababaro kabo kugira ngo barenganurwe.

Ati “Aho dufungiye ntabwo dufungiye muri Hotel, dufunzwe nabi.”

Umucamanza wumvise impande zose, azasoma ikemezo cy’urukiko tariki ya 31 Gicurasi 2019.

Rtd. BrigGen Rusagara yinubiraga kubuzwa gusuhuzanya n’abo mu muryango we nyuma yo gusohoka mu rukiko
Rtd. GrigGen Frank Rusagara ari kumwe na Me Buhuru Pierre Celestin umwunganira
Rtd.Sgt Kabayiza asoma dosiye ikubiyemo ibyaha aregwa n’uko yabiburanye

Amafoto@NKUNDINEZA

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

12 Ibitekerezo

  • Birababaje pe, aba bagabo ngo bazize amazimwe none bajyiye gusazira muri gereza! Ndayumujinya yarakwiye kureka aba bagabo bakiyotera akazuba ko hanze, ntabe nkawa mugabo Ntibazirikana mwene Mutibuka watemye abamukamiye.

    • Aba se ni ba bagabo tuzi kera n’inyoni zatinyaga?Ndibuka umunyamakuru yandika ko General Rusagara yariye ruswa mu kugura Helicopters,igihe yali Secretary General muli MINADEF.Kubera imbaraga yali afite,yahise afungisha uwo munyamakuru.Uyu Colonel Byabagamba nawe,yari akomeye cyane ku buryo abantu bose bamutinyaga.Isomo ni irihe?Igihe dufite ubuzima,tujye twicisha bugufi,kuko “nobody knows what the Future holds”.Ubu se ba Ministers Nzirorera,Nsekalije,Simba,etc…bakangaga abantu bali hehe??Arihe Kadhafi, Mobutu,na Sadam Hussein?? Babaye zero mu gitaka.Tujye dushaka Imana,tuyikorere,kugirango izatuzure ku munsi wa nyuma nkuko Yesu yasize asezeranyije abantu bashaka Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa.Nibwo buzima nyakuri.

  • Aba bagabo kera ntawutarabatinyaga, byagera kuri Afandi Byabagamba we bikaba akarusho, none dore disi aho isi yabagejeje. Ibi bibere isomo umuntu wese wumvako akomeye, icyo waba uricyo cyose muri ino si menyako igihe cyawe cyo gucishwa bugufi gihari. Waba Perezida, minisitiri, umusirikare ukomeye, umucamanza, undi mutegetsi, etc, menyako isi ikwibikiye. Iyo bigeze ku bagiranabi ho biba ibindi, bahuruduka mu kirere no ku butaka ngo pooo, twige kuyigendamo neza, ejo itazaducutsa ntitumenye ikidukubise, ndavuga cyane wowe wihaye kwica no kgukandamiza uwo wumva udashaka.

  • Turi mu ishuri….

  • Sha Imana ibacire inzira Gereza si ahantu, noneho Gereza mu bibazo cga byaha bya Politic ntekerezako aba bagabo ukuri bakuzi icyo mpamya nuko batabahoye ubusa, buriya hari umurongo runaka barenze tuuuu!

  • Ubafungiye mu kato abaziza ubusa mwese muramuzi… kandi uwo yasimbuye nawe yamanutse mu kirere no hasi ngo pi… mutegereze gato amateka araza kwisubiramo kuko aho umwana w’umuntu atabasha, Imana irahagera igatanga ikosora…

  • Revolisiyo iyo imaze kwikiza abanzi bayo, irya abana bayo.

  • Umusaza nashishoze ace inkoni izamba, bababarirwe ntibari bazi ko bakina na fire!! Hhhhaa kdi bareke kuzana ibya procedure murukiko Kuko amategeko yacu barayaazi, ..” gusa biba binababaje

  • NYAGASANI,ngo bari muri press conference! mugihe bavugako bafashwe nabi, ako nagashinyaguro pe !

  • Kubona Mary Baine mu rukiko azenga amarira mu maso, yamanjiriwe, ukagerageza no kubihuza n’uburyo yari ateye ubwoba ari muri RRA aho yavugaga amakaro akomoka ku nkuta, uhita ubona ko iby’Imana ari amabanga kabisa !! Yewe ni akumiro pe !

  • Jyewe icyo ntekereza nuko Igihugu cyacu kigendera ku mategeko, imyaka 25 ishize Leta yacu yakoze byinshi bitari bisanzwe muriki Gihugu, mubyo RPF yarwaniraga harimo no guca umuco wo kudahana, nkaba mbona abo byatangaje arabatajyana nibihe tugezemo, aho Justice y’u Rwanda turi kuyikuramo isomo ry’uko ntamuntu uri hejuru y’Itegeko.

    Ndakeka aba basirikare bakuru ataribo bambere bafunzwe kugirango babazwe ibinyuranyije numurongo Igihugu kidusaba kunyuramo nkabanyarwanda. Jye mbona ntawarukwiye kuzana imiteto kukintu cyose cyahungabanya umutekano w’abanyarwanda. Nkabanyarwanda mureke twubahe/ twubahirize amategeko agenga Igihugu cyacu, twirinde ikibi nigisa nacyo, kugirango twubake umusingi wejo heza hazira agasuguzuguro. Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda

  • Byabagamba ubundi yari ateye ubwoba ku buryo aho guhura nawe wifuzaga guhura n’intare afazari, none isi yamuboneye ibirungo. Niba mbeshya basirikare mubarizwa muri Republican Guard mwayobowe nawe munmbeshyuze kuko nimwe muzi ukuri kw’ibyo mvuga, n’undi waba yaragize aho ahurira nawe muri circuit ambere umuhamya.

    ISOMO: Tujye tubamba isi tudakurura kuko bucya bwitwa ejo, kandi amahirwe tuzajya tubona mu buzima tujye tuyakoresha mu kugwiza inshuti ho kugwiza abanzi kuko isi ntisakaye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *