• 15/12/2019 5:42 37

Col. Byabagamba yasabye urw’Ubujurire “gufata nk’ibinyoma ubuhamya bwa Col Ndagano”

Urubanza rw’Ubujurire ruregwamo abasirikare bakuru, Col. Tom Byabagamba na Rtd Brig Gen Frank Rusagara rwakomeje kuburanwa mu mizi nyuma y’aho aba bajururiye ibihano bakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, impaka ndende zabaye ku kwiregura kwa Tom Byagamba wanenze cyane abamukatiye ibihano, avuga ko bagendeye ku buhamya bw’ibinyoma.

Col Tom Byabagamba yatawe muri yombi mu 2014 n’abo baregwa hamwe nyuma barakatirwa, ubu baburana Ubujurire

Yatinze cyane ku buhamya bwa Col. Chance NDAGANO wamukatiye  iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo muri gereza agitabwa muri yombi muri 2014, nyuma mu mizi akaba umutangabuhamya ushinja, ibyo Col. Byabagamba avuga ko binyuranye n’amategeko.

Avuga ku buhamya bwa Col Ndagano avuga ko yabaye umucamanza n’umutangabuhamya mu rubanza rumwe, yabwiye Urukiko ko “ibyamubayeho ari nk’uko umuganga yakwica umurwayi abantu bakavuga ngo ubwo yishe Valerie (Me Gakunzi Valerie ni we umwunganira mu mategeko) nta kibazo tumuhe Byabagamba we aramuvura neza” ati “Murumva bishoboka koko?”

Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa mu Rukiko rw’Ubujurire ku wa kabiri w’iki cyumweru, Col. Tom Byabagamba yiregura ku cyaha kimwe kijyanye no gukwirakwiza ibihuha no kwangisha abaturage ubutegetsi buriho kuva yatangira kuburana mu minsi ine ishize.

Iki cyaha kuva yakiregwa n’Ubushinjacyaha, uyu musirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda aragihakana akavuga ko nta bihuha yakwirakwije kuko ngo nta mbwirwaruhame izwi yaba yaravugiyemo akwirakwiza ibihuha cyangwa yangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Avuga ko atari guhirahira yangisha abaturage ubutegetsi buriho n’akazi gakomeye yakoreye igihugu karimo no kurinda umukuru w’igihugu by’umwihariko.

Col. Tom Byabagamba yabwiye Urukiko ko naho yagiye gukora hanze ari igihugu cyari cyamwoherejeyo ko atari guhindukira ngo acyangishe rubanda.

Ati “Ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya 7 b’Ubushinjacyaha ni ibinyoma gusa bakoranye ubugome, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare na rwo rubiha agaciro  rwirengagiza ukuri kwange.”

Col. Tom Byabagamba yabajije Urukiko impamvu inyandiko yohererejwe na Major Gen Rudakubana Charles yamwoherereje itabaye icyaha kuri we, ariko kuri Col Tom Byabagamba na we yayimwoherereza bigahinduka icyaha.

Mu Rukiko ati “Hari amategeko areba Byabagamba wenyine abandi ntabarebe?”

Urukiko rwahaye ijambo Ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku byari bimaze kuvugwa na Col. Tom Byabagamba, Capitaine Nzakamwita Faustin avuga ko ibyo Col. Chance Ndagano yakoze nta tegeko yishe kuko ubuhamya yatanze mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ntaho buhuriye n’ibyatumye afunga Col. Tom Byabagamba by’agateganyo.

Ati “Ibyo yavuze mu Rukiko byari bitandukanye cyane. Col. Chance Ndagano yabaye Umucamanza mu rubanza rwa Col. Byabagamba mu gihe yatabwaga muri yombi muri 2014, ubwo yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo urubanza rugeze mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare agaruka nk’umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha ashinja Byabagamba.”

Col. Tom yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko ubuhamya bwa Col. Chance Ndagano bwafatwa nk’ibinyoma kuko ibyo yabwiye Urukiko atari byo.

Umucamanza yumvise impande zombi ategeka ko urubanza rusubikwa kubera ko ababuranyi ku wa gatanu aribwo bemerewe gusurwa n’imiryango yabo.

Umucamanza yavuze ko urubanza ruzakomeza tariki ya 16/09/2019.

Urubanza rumaze imyaka irenga itanu mu butabera, rugaragaramo impaka, bigaragara ko rushobora kuzatinda kuko  iminsi ine ishize haburanwa icyaha kimwe, kandi hisobanura umuntu umwe.

 

Ibyo baregwa n’uko Urukiko rwa Gisirikare rwababuranishije rukanabakatira ibihano

Muri Werurwe 2016, Col. Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, icyaha cyo gusebya Leta; Guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye, no Gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yahanishijwe gufungwa imyaka 20, nyuma yo guhamwa n’ibyaha icyo Kwamamaza nkana ibihuha no Kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, Gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi, ndetse no Gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Bareganwaga na Sgt (Rtd) Kabayiza François we yari yakatiwe igifungo k’imyaka itanu, Ubushinjacyaha buherutse kubwira Urukiko ko we yarangije igihano ndetse ararekurwa.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Ibyuru rubanza ntibizoroha kandi ubisesenguye neza kinyamwuga warekura aba bagabo nta marangamutima. Hari imanza ziba zigoranye kubera impamvu zihariye ariko na none kwirengagiza ukuri mu mutaka w’amategeko byica ubutabera. Aho twavuye nk’igihugu ni kure reka dutere imbere mu nzego zose.

    • Hari abantu bari kubireba bakabigereranya n’igihe Lizinde na bagenzi be sinzi umucuruzi nawe wari wabigendeyemo, bamugezaga mu rubanza icyo gihe Kavaruganda niwe wari umucamanza. Umunyarwanda yise umwana we Bihibindi.

  • Amazimwe yavuzwe muri uru rubanza yatumye abanyarwanda bumirwa. Mbega abagabo bagira amagambo Mana y’Ijuru n’isi!!

    • Njyewe burya ntabwo nari nziko ari akazu burya. Ko bose bafite ibyo bapfana nibyo bapfa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *