• 08/12/2019 10:31 19

Col.Byabagamba na bagenzi be barakomeza gufungwa by’agateganyo

*Urukiko ruvuga ko mu igenzura rwakoze rwasanze Col. Byabagamba na bagenzi bafunzwe neza.

Urubanza rw’ubujurire rwa Col. Tom Byabagamba na Rtd.Brig.Gen Frank Rusagara na Rtd.Sgt.Kabayiza, kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga, Urukiko rwasomye ikemezo cyarwo ku busabe bw’abaregwa basabaga gukurikiranwa bari hanze, aho bavugaga ko bafunze nabi, mu kato, urukiko rwanzuye ko bakomeza gufungwa by’agateganyo urubanza rukazakomeza mu mizi.

Col.Byabagamba na Rtd.Sgt Kabayiza baganira n’ababunganira mu mategeko nyuma yo kumva umwanzuro w’Urukiko

Umucamanza avuze ko abaregwa bakomeza gufungwa kuko badafungiye mu kato nk’uko babivugaga, yategetse ko abaregwa basubizwa uburenganzira bwo gusurwa n’abo mu miryango yabo nk’uko biteganwa n’amategeko.

Urukiko rusanga ibyo abaregwa, ari bo bariya basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda, Col Tom Byabagamba wakuriye ingabo zishinzwe kurinda Umururu w’Igihugu, na Rtd Brig.Gen wayoboye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, na Rtd.Sgt.Kabayiza, babwiye Urukiko nta shingiro bifite.

Umucamanza yavuze ko ababuranyi bavuze ko bafungiye mu kato, ngo nta shingiro bifite kuko bemerewe gukora imyitozo, kandi aho bafungiye bafite ubwiherero n’ibindi byose bemerewe n’amategeko mu iperereza Urukiko rwakoze ngo rwasanze aho bafungiye nta kibazo kibangamiye ubuzima bwabo gihari.

Umucamanza yavuze ko Col Karigire Joseph yabwiye urukiko ko abaregwa bahabwa ibintu byose bemererwa n’amategeko.

Urukiko rurasanga kuba Col Tom Byabagamba na Rtd.Brig.Gen Rusagara Frank bafungiye mu cyumba cya bonyine  bitakwitwa iyicarubozo.

Gusa umwanya muto Rtd. Brig.Gen yafashe yavuze ko aho afungiye arara hasi, ndetse ngo biriya urukiko rwabonye mu iperereza byashyizwe aho bafungiye ku munsi wo gusurwa.

Kuri Rtd.Sgt Kabayiza Umucamanza yavuze ko ari umurwayi wanze kujyanwa kwivuza, bityo na we ategeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo kimwe n’abandi.

Iburanisha ry’urubanza mu mizi ni tariki 24/07/2019 Saa mbiri n’igice za mugitondo.

 

Ibyo baregwa n’uko Urukiko rwa Gisirikare rwababuranishije rwabakatiye ibihano

Muri Werurwe 2016, Col. Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, icyaha cyo gusebya Leta; Guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye, no Gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yahanishijwe gufungwa imyaka 20, nyuma yo guhamwa n’ibyaha icyo Kwamamaza nkana ibihuha no Kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, Gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi, ndetse no Gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Sgt (Rtd) Kabayiza François yahanaguweho icyaha cyo Gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ahamwa icyaha cy’Ubufatanyacyaha mu guhisha ibimenyetso bigamije gutahura icyaha gikomeye, ahanishwa igifungo k’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500Frw.

Tariki 22 Gicurasi 2019 nibwo bageze mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Kimihurura, bajuririra ibyo bihano banasaba gufungurwa by’agateganyo.

Col Tom Byabagamba yunganirwa na Me Gakunzi Valerie naho Brig Gen (Rtd) Fran Rusagara akunganirwa na Me Buhuru Pierre Celestin, Rtd Sgt Kabayiza we yunganirwa na Me Nkuba Milton.

Me Buhuru Pierre Celestin, araganira n’Umukiliya we Rtd.BrigGen Frank Rusagara nyuma yo kumva umwanzur w’Urukiko rw’Ubujurire

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *