• 14/12/2019 8:15 59

Hagiye gukorwa iperereza niba Col.Byabagamba na bagenzi be bafunzwe nabi

Urukiko rw’Ubujurire ruhagaritse gusomera abasirikare bakuru, Col Tom Byabagamba na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara na Sgt (Rtd) Kabayiza François, bashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu, rwanzura ko rugiye kubanza gukora iperereza ku byo bagaragaje mu cyumweru gishize baburana ibijyanye n’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ko bafunzwe nabi mu buryo budakurikiza amategeko.

Col. Byabagamba na Rtd Brig Gen Rusagara basezera abo mu miryango yabo

Mu isomwa ry’urubanza, Umucamanza yabanje gusuzuma uko baburanye mu cyumweru gishize, akaba yavuze ko inzitizi Ubushinjacha bwari bwatanze buvuga ko ubujurire bw’abaregwa bwatanzwe butinze nta shingiro zifite.

Nta mwanya munini Umucamanza yamaze mu cyumba k’iburanisha, yavuze ko Urukiko rugiye gukora iperereza kugira ngo rurebe ko impamvu zatanzwe n’abaregwa ko bafunzwe nabi zifite ishingiro.

Urukiko ruzajya aho Col Tom Byabagamba na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara bafungiye ku wa 05.06.2019 saa tatu za mu gitondo.

Rwanzuye ko iburanisha rizakomeza ku wa 13.06.219 rukagaragaza ibyo rwasanze aho bariya bagabo bafungiye, ndetse n’urubanza rugakomeza.

Abaregwa bose bari bunganiwe ndetse n’Ubushinjacha bwari buhagarariwe.

Inteko y’Abacamanza yari igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’Urukiko yageze mu cyumba cy’urukiko saa tanu na 50min.

Isomwa ry’urubanza ryari saa tanu zuzuye, abaregwa, Sgt (Rtd) Kabayiza François yahageze saa yine n’igice, Col Tom Byabagamba na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara bahageze saa 10h45 barinzwe bikomeye.

Col Tom Byabagamba yayoboye Umutwe w’ingabo zirinda Perezida nyuma aza gutabwa muri yombi ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu, na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara wigeze kuyobora Urukiko Rukuru rwa Gisirikare na Sgt (Rtd) Kabayiza François.

Muri Werurwe 2016, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rwahamije aba bagabo ibyaha baregwa ndetse rubakatira ibihano biva ku myaka 21 kugera ku myaka itanu. Ariko kuri Col. Tom Byabagamba hiyongeraho kunyagwa impeta zose za gisirikare.

Mu cyumweru gishize batangiye kubura ibijyanye n’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, basaba kurekurwa bakaburana bari hanze, ndetse ntibanyuzwe n’ibyaha basjinjwa n’ibihano Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwabahamije.

Mu mwanya wa mbere wo kugera mu rukiko babanza kuganira n’abo mu muryango wabo
Mu rukiko bumva ikemezo Abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire bafata bakurikije uko baburanye
Barakomeza gufungwa bategereze umwanzuro w’urukiko tariki 13 Kamena 2019

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

 • Ndabona ntacyo babaye da.Bitandukanye n’uko mbona izindi mfungwa ziba zimeze.Njya numva bavuga ngo no mu ijuru ntabwo abantu bazareshya.Gusa ibyo bible ivuga usanga bisaba ubwenge.Kubera ko ivuga ko kazabaho ijuru rishya n’isi nshya izaba paradizo.Igitangaje nuko amadini menshi yigisha ko abantu beza bose bazajya mu ijuru.Nyamara Imigani igice cya 2,imirongo ya 21 na 22 hakavuga ko intungane zizaguma mu isi izaba paradizo.

 • Ndabona umutwe w’inkuru udasobanutse: “Hagiye gukorwa iperereza niba Col.Byabagamba na bagenzi be bafunzwe nabi” Ubwo mu yandi magambo bivuze ko niba badafunzwe nabi nta perereza rizakorwa. Nanjye nkibaza nti ese ubundi hazamenyakana gute niba bafunzwe nabi cyangwa badafunzwe nabi iperereza ritabanje gukorwa?

 • Ndabona umutwe w’inkuru udasobanutse: “Hagiye gukorwa iperereza niba Col.Byabagamba na bagenzi be bafunzwe nabi” Ubwo mu yandi magambo bivuze ko niba badafunzwe nabi nta perereza rizakorwa. Nanjye nkibaza nti ese ubundi hazamenyakana gute niba bafunzwe nabi cyangwa badafunzwe nabi iperereza ritabanje gukorwa?

 • Revolisiyo iyo imaze kwikiza abanzi bayo, irya abana bayo.

 • Uribeahya cyane. Abantu bazapfa havuke abandi mpaka isi ituritse, iriwe na trou noir/black hole, cyangwa ikagongana n’ikindi kintu kizenguruka mu kirere. Ntawe uzazuka rero. Nupfa mambo kwisha! Ibisimba n’ibimera dutema cyangwa turya nabyo bizazukira he?! Baho ubuzima ukibufite niburangira abandi bazakomerezaho! Ujye ureka kubeahya abafite imitima yoroshye itazi kwisesengurira!

  Umuntu akajyaho agapapira ibinyomaaaaa, Uruta ba Nero, ba Herode, ba Alexandre, ba Hitler, Ba Pharaon bahindutse itaka?! Baho uzi ko igihe kizagera ugapfa abandi bakavuka. Ufate neza isi ukiyiriho kugira ngo ubuzima buzakorohere. Ibindi ni urugambo!

 • Njye ndibaza, gufungwa nabi bihinduka ubujurire kucyaha wahamijwe n’inkiko cyangwa Byagombye kuba ikirego gishya!?

 • Cyangwa bagiye kubarekura nk’uko byagenze kuri Diane na Nyina?!
  Kuko iyo ntiyari impamvu ituma urubanza rusubikwa kuko ataricyo cyaciweho urubanza rwajuririwe.

  Reka turebe!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *