Col. Assimi Goita wafashe ubutegetsi muri Mali intumwa ye yakiriwe na Perezida Kagame - UMUSEKE

Col. Assimi Goita wafashe ubutegetsi muri Mali intumwa ye yakiriwe na Perezida Kagame

Kuri iki Cyumweru Ibiro bya Perezida wa Repubulika byatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali yahuye na Perezida Paul Kagame.

Perezida Paul Kagame yakiriye Amb. Abdoulaye Diop, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Mali

Ubutumwa bwatanzwe ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko Amb. Abdoulaye Diop, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Mali yaje mu Rwanda nk’intumwa idasanzwe izanye ubutumwa bwa Col. Assimi Goita, Perezida w’Inzibacyuho akaba n’Umukuru w’Igihugu cya Mali.

Amafoto agaragaza ko Perezida Kagame yakiriye Amb Abdoulaye Diop, muri Village Urugwiro.

Col. Goïta w’imyaka 38, yafashe ubutegetsi muri Gicurasi 2021 nyuma yo gutegeka ko uwari Perezida w’inzibacyuho Bah Ndaw n’uwari Minisitiri w’Intebe we, Moctar Ouane batabwa muri yombi, nubwo nyuma baje kurekurwa.

Col Goïta wahiritse ubutegetsi inshuri 2 yarahiriye kuba Perezida wa Mali

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Aha Perezida yerekanye inzira tugomba kunyuramo. Ubu tugeze mu gihe cyo kwiyubaka. Iby’indirimbo zo kuboha no kubohora twarabirenze. Na Perezida yabyimye umwanya. Abanyarwanda nyamwinshi ( abataramenye iyo ntambara) bafite ibindi bibazo bibugarije by’imibereho. Igikenewe ni ugukemura ibibazo by’umutekano muke haba mu kazi no mu buzima. Abayobozi bacu bihishe inyuma ya covid bagasohoka bagashaka umuti nyawo w’ibibazo bya rubanda. Murakoze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *