• 15/12/2019 3:58 38

CNLG irasaba abamamariza mu birango byo kwibuka kubicikaho

Muri iki gihe Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 hari bamwe banenga ibigo by’ubucuruzi bavanga ibirango byo kwibuka byagenwe na Leta bakabiherekesha ibicuruzwa bagamije kwamamaza.

Kimwe mu kigo cyagaragaje ibikorwa byacyo kibinyujije mu kirango cyo kwibuka

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Mata 2019, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanaga ubutumwa bwo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi bw’ibigo by’ubucuruzi, hariho n’ibicuruzwa cyangwa serivisi bitanga.

Hari ababifashe ko ari uburyo bwo kwamamaza kurusha kwibuka. Bagasaba ko bikwiye gucika, kwamamaza bikazajya bikorwa mu gihe cyabyo.

Ku ruhande rwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) isaba ko iyo mikorere idahwitse icika, abantu bagakoresha ibirango byemewe biba byatanzwe, nta kongeramo ibindi.

Umwe mu banenga iyi mikorere ni Liliane Inshuti yabwiye Umuseke ko iriya mikorere ikocamye.

Ati “Ndabinenga rwose. Ntabwo twaba turi kwibuka abacu twabuze ngo abandi babibonemo uburyo bwo gucuruza. Hari ubundi buryo bwo kwamamaza ibyo bakora wenda bagategura uburyo bwo kujya gufasha abarokotse bakaza kuboneraho kwamamaza ibyo bakora aho kubigenza kuriya ”

Undi muturage utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko muri iki gihe ubutumwa bwagombye gutangwa bwaba ari ubwo gukomeza abarokotse  bitabaye kubashakamo icyashara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Bizimana Jean Damascene yabwiye Umuseke ko CNLG iba yaragennye amagambo n’ikirango kizakoreshwa mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’iminsi 100.

Akavuga ko abakoresha izindi nyandiko n’ibindi bimenyetso bitari ibyo CNLG yateganyije bakwiye kubireka.

Yagize at ” Buri mwaka Leta itanga ibishushanyo byemewe bigomba gukoreshwa mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo bishushanyo biba bigaragaza ibara n’amagambo agomba gukoreshwa. Ntibyemerewe buri wese kubirengaho ngo akoresheje ibyo ashatse. Turabasaba kubihagarika bagakoresha ibirango byemewe uko biri ntacyo bayinduyeho.”

Iki ni ikindi kigo cyagaragaje ibyo gikora
Iki ni ikindi kigo cyagaragaje ibikorwa gikora byafashwe nko kwamamaza

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Biragoye ibyo Dr Bizimana yifuza. Buriya se company ihitishije itangazo ryo kwifatanya n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi cyangwa ikabashyira inkunga iherekejwe n’itangazamakuru ntiba yamamaje. Ariko jye mbona ziriya banderolles zikorwa buri mwaka mbona zirimo business itoroshye. Inyungu izivamo ikoreshwa iki?

  • Genocide se ko yabaye inka bakama kuva umunsi wa mbere igitangira kugeza uyu munsi mwamagana banderoles, uyu we arumva ba runyunyuzi bazabireka kweli ! Abariye kuri ziriya milliards za TPIR arusha uyu munsi ubabwiye ngo hari ikindi gihugu cyo muri Africagenocide irimo kuba, batangira gukoresha umunsi mukuru itaranarangira !

  • Nibabicikeho rwose biteye isoni njye narabibonye mbura aho mbinengera ndicecekera ariko murebe nko kuri RTV hari umugore ucaho aho kuvuga ati mfashe mu mugongo agatangira ngo Dufite salloon zabadamu zikorera nyamirambo ngo remera agakomeza avuga aho bakoreraaaa kera kabaya ati twifatanije nabandi kwibuka genda Rwanda warakubititse.ntibikwiye na gato abantu barifata bakagenda ari uruhuri ngo bagiye gusura umupfakazi wareba icyo bamushyiriye ukabona ni ubusa ugasanga cameraaaa nka biriya rwose bicike burundu.
    twibuke twiyubaka

  • abantu bitwaza agafuka ka kawunga n’isabune , bagahuruza itangazamakuru ngo bagiye gufasha uwacitse kwicumu! ibi bigomba guhagarara .

  • Kubabwira kubihagarika gusa ntibohagije nibarebe ababikoze bacibwe amande nibwo batazongera.

  • Bavandimwe iyi genocide yakijije abantu kuva ku bakozi ba TPIR bahembwaga amamiliyari kugeza ku banyarwanda bakora ibintu bitandukanye bijyanye no kurwanya/ kwibuka genocide, n’ubundi bucuruzi utamenya uko ubwita, biteye ubwoba rwose, ubu hari abakijijwe no kuba harabayeho genocide, mu gihe abacikacumu benshi bari kwicira isazi mu maso. Nta gashinyaguro karuta aka! Ibi bintu bigpmba guhinduka kuko biratubabaza cyane.

  • CNLG igize icyifuzo cyiza. Ibyo bintu byo kwamamaza bitwaje nibicike. Igihugu cyacu kigendera ku mategeko ntabwo byahita bishyirwa mu bikorwa nta tegeko ribibuza. Byaba byiza dutangiye kubiganiraho noneho itegeko rikajyaho. Twirinde guhohotera Abanyarwanda twitwaje amarangamutima. Hari igihe abantu bafungwa muri ya minsi 30 cyangwa 60 cyangwa itenga bagasanga nta tegeko rihari ryo guhana uwo muntu. Icyo gihe nta zina tubona twabyita usibye Guhohotera. Murakoze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *