CIP Bikorimana Obed yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Police FC | UMUSEKE

CIP Bikorimana Obed yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Police FC

Ikipe ya Police FC yatangaje ku mugaragaro ko ubuyobozi bwamaze guhindura Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe.

Babinyujije kuri Twitter batangaje ko CIP Karangwa Maurice yasimbuwe kuri uyu mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’ikipe na CIP Bikorimana Obed.

Police yanditse iti ”Ubuyobozi bwa Police FC bwashyizeho CIP Obed Bikorimana kuba umunyamabanga mushya, asimbuye CIP Maurice Karangwa. Umuhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku cyicaro cya Polisi FC ku Muhima. Tubifurije imirimo myiza.”

CIP Obed Bikorimana yigeze kuba umubitsi wa Police FC umwanya yavuyeho agiye mu butumwa bw’amahoro hanze y’u Rwanda.

CIP Karangwa Maurice yari amaze imyaka ibiri kuri uyu mwanya, yari yasimbuye CIP Mayira.

Ihererekanyabubasha ryabaye mu muhango wari urangajwe imbere na Perezida wa Police FC, (ACP) Bosco Rangira.

Police FC yashinzwe mu mwaka wa 2000, mu Burasirazuba bw’u Rwanda hagamijwe ubusabane hagati y’Abapolisi n’abaturage, gusa uko iminsi ishira yagiye yinjira mu guhatana, ndetse iza kubigeraho kuko yaje kwegukana Igikombe cy’Amahoro muri 2015.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ndasabira na CP Kabera bazamuzamure rwose yarigaragaje muri iyi covid, yogi shine neza ibijyanye n’akazi ke.
    Ariko n’abandi bose bakoze neza bazabishimirwe. Usibye uwongeje umusoro w’ubutaka!

  • Nashakaga kuvuga ko yigishije neza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *