• 14/12/2019 8:05 59

Christopher yasohoye indirimbo ivuga ku mukobwa yifuza kwambika impeta

Muneza Christopher uzwi nka Christopher mu muziki yasohoye indirimbo nshya yise ‘Izina ryanjye’ avuga ku mukobwa wamutwaye umutima yifuza kuzambika impeta bagasangira izina.

Izina ryanjye niyo ndirimbo nshya ya Christopher

Christopher yaherukaga gusohora indirimbo yitwa ‘Ko Wakonje’ muri Mutarama uyu mwaka, nubwo nta mashusho yayikoreye yayikurikije indi yo izana na Video.

Indirimbo ye nshya yayise ‘Izina ryanjye’, ni iy’urukundo aba aririmba abwira abantu ko adashoboye guhisha ibitangaza byamubayeho.

Muri ibyo bitangaza aba avuga ku mukobwa wamutwaye umutima akamuhindura kubera urukundo.

Ati “ Nyemerera nambike ikiganza cyawe ikimenyetso cyanjye, bose bakwite uwanjye nkwihere izina ryanjye maze mpaguruke unyemerere nkuhoze dutangire ubuzima bushya.”

Iyi ndirimbo nshya ya Christopher mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Bob naho amashusho yayo akorwa na Bagenzi Bernard.

Bonaventure KUBWIMANA

UMUSEKE.RW

 

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *