• 08/12/2019 4:18 11

Christine Lagarde wayoboraga IMF azegura muri Nzeri, 2019

Lagarde yaraye atangaje ko azegura ku buyobozi bw’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, taliki 12, Nzeri, 2019. Yasabye ubuyobozi bw’inama nkuru y’iki kigega gutangira gutekereza ku muntu uzamusimbura. Lagarde yamaze kwemezwa ko ariwe uzayobora Banki nkuru y’ibihugu by’Uburayi( Europen Central Bank).

Christine Lagarde yatangiye kuyobora IMF guhera muri 2011.

Yagize ati: “ Ntangaje hakiri kare kandi mu buryo buboneye ko nshaka kuziyamamariza kuyobora Banki nkuru y’ibihugu by’Uburayi muri Nzeri uyu mwaka. Ibi nzi neza ko biri buhe igihe gihagije ubuyobozi bukuru bw’inama nkuru y’Ikigega mpuzamahanga bugatangira gutegura amatora y’uzansimbura.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, abayobozi b’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi bemeje ko Christine Lagarde ariwe uzasimbura Mario Draghi uzarangiza manda ye ku buyobozi bw’iriya banki mu Ugushyingo, 2019.

Lagarde yayoboye Ikigega mpuzamahanga k’imari guhera muri 2011.

Amasezerano yasinywe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’isi yiswe ay’i Bretton Woods yemeje ko ikigega mpuzamahanga cy’imari kigomba kuzahora kiyobowe n’Umunyaburayi n’aho Banki y’Isi ikazahora iyobowe n’Umunyamerika.

AFP

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *