• 20/01/2020 8:42 12

China: Abadepite 3000 mu nama ya politiki iyoborwa na Perezida Xi Jinping

Iyi nama yitwa “Deux Session” ni ibiganiro byo ku rwego rw’igihugu, aho Inteko ishinga Amategeko  (Assemblée Populaire Nationale, APN) n’Inama Ngishwanama ku rwego rwa Politiki mu Bushinwa (La Conférence Consultative Politique du peuple Chinois, CCPPC) baganira na Perezida ku mirongo ya politiki n’impinduka zikenewe mu bukungu bw’Ubushinwa.

Mu nama nk’izi “Deux Session”, Perezida Xi Jinping aba ari Depite usanzwe na we akumva ibitekerezo abwirwa akanakurikira inama z’Abadepite mu matsinda

Isi yose ihanze amaso iyi nama izatangira ejo ku wa kabiri tariki 5 Werurwe, by’umwihariko hararebwa umuvuduko w’ubukungu bw’Ubushinwa n’ibibazo by’ubucuruzi hagati yabwo na America.

Uyu mwaka wa 2019 iyi nama iba buri mwaka irahurirana n’isabukuru y’imyaka 70 Ubushinwa butangiye ikerekezo gishya mu iterambere (Chine Nouvelle).

Kuri uyu wa mbere, Perezida Xi Jinping ugera muri iyi nama agafatwa nka Depite usanzwe agahitamo Intara ahagararira, yasuye Abajyanama ku rwego rwa politiki mu bijyanye n’Umuco n’Ubugeni, n’Umuhanga menyamuntu (Sciences Sociales) aba na bo bazitabira iriya nama ya 13 ya Komite ngishwanama kuri Politiki mu Bushinwa (CCPPC).

Perezida Xi Jinping, ni we Munyamabanga Mukuru wa Komite y’Ishyaka rya Gikomisiti mu Bushinwa (PCC), ni na we Perezida wa Komiye Nkuru ya Gisirikare, nyuma yo kwitabira ibiganiro mu matsinda kuri uyu wa mbere yumvise ibitekerezo bya bariya n’ibyifuzo byabo.

Muri 2018, Xi Jinping yitabiriye Inteko y’Abadepite, anajya mu biganiro mu matsinda inshuro esheshatu aho amatsinda y’inzego zitandukanye yabaga aganira.

Buri tsinda riba rifite insanganyamatsiko yaryo riganiraho, Perezida w’Ubushinwa akahavugira ijambo rijyanye n’ibyo bari kwigaho.

Wang BOTAO wakoze ikiganiro ku nama iheruka muri 2018

Mu biganiro yagiranye n’Inama Nginshwana ya CCPPC muri 2018 yabaganirije ku miyoborere mishya y’ubutegetsi butari ubw’Ishyaka rimwe rukumbi ritagira irindi shyaka bibangikana, kandi butari n’ubw’Amashyaka menshi nk’uko bimeze muri Demokarasi zo mu Burayi, ariko ngo usanga buri butegesti butakirwa neza na bose.

Muri 2018 Xi Jinping yavuze ku mibanire y’amoko anyuranye atuye Intara ya Mongolia yo hagati, n’iterambere ryaho muri rusange.

Mu bindi biganiro byo mu matsinda yavuze ku duce tumwe na tumwe tw’Ubushinwa n’iterambere rijyanye na two, naho mu bya gisirikare yavuze uko Ingabo na Polisi byagira uruhare mu iterambere bifatanyije n’abasivili.

Abantu bahanze amaso ibitekerezo Perezida Xi Jinping azakira n’ibyo azatanga ku bibazo by’ubucuruzi biri hagati y’igihugu cye na Leta zunze ubumwe za America.

Mu bizaganirwaho muri iyi nama izamara ibyumweru bibiri,  hashobora no kuzamo umushinga wa Internet yihuta cyane 5G.

Ubushinwa ni igihugu gituwe na miliyari 1,3 z’abaturage, ni igihanganjye ku isi mu Bukungu no mu bya Gisirikare.

Mu nama ya 2018 Xi Jinping yavuze ku iterambere Abasirikare n’Abapolisi bagiramo uruhare bafatanyije n’Abasivile
Abadepite 3000 n’abagize Inama Ngishwanama ku rwego rwa Politiki barahura bayobowe na Perezida bakaganira ku iterambere ry’Ubushinwa

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *