• 21/01/2020 5:23 41

Chelsea inyagiye Arsenal iyitwara igikombe cya Europa League

Mu mukino wa nyuma wa Europa League wabereye  kuri Stade Olympic Stadium Baku muri  Azerbaijan,  wahuzaga amakipe abiri yo mu Bwongereza, urangiye Chelsea inyagiye Arsenal ibitego 4-1.

Chelsea yegukanye igikombe nyuma yo kunyagira Arsenal

Ni umukino wahiriye cyane  Chelsea, amahirwe yabashije kubona yayabyajije umusaruro bituma yegukana itsinzi yayihesheje igikombe.

Igitego cya mbere cya Chelsea cyatsinzwe na rutahizamu wayo, Olivier Giroud ku munota wa 49, ku wa 60 Pedro atsinda icya kabiri.

Ku munota wa 65 ni bwo Eden Hazard yatsinze icya gatatu, na ho ku munota wa 72, atsinda icya kane cya penaliti.

Igitego kimwe rukumbi Arsenal yabashije kubona cyatsinzwe na Alex Iwobi ku munota wa 69.

Muri rusange Chelsea yihariye umukino ku kigero cya 51% na ho Arsenal iwiharira ku kigero cya 49%.

Uyu ni umukino wa nyuma Eden Hazard akiniye Chelsea amaze imyaka 7, bikaba biteganyijwe ko ashobora kwerekeza muri Real Madrid yagaragaje kumushaka cyane.

Olivier Giroud yafunguye amazamu
Eden Hazard yigaragaje cyane
Arsenal yagerageje gukina ariko biba iby’ubusa

Igikombe bahise bacyandikaho Chelsea

UMUSEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Cerisi irabashije…….

  • blue is the color..!!!!!

  • Yanagitwaye ibarusha uziko wagirango Arsenal yari yabaye nka Kirehe cg Gicumbi abafana ba Arsenal aho muri hose ndabakomeje. Blue is the color, let us make our history arsenal yaremewe Europa League naho Champions League ni amateka kuribo. Chelsea waraye unshimishije kbsa

  • Icyakoze iratsinzwe koko.Irasebye by’intangarugero.

  • Uzi n’ukuntu abanyamakuru bari batatse Arsenal mbere y’umukino…Burya si byiza kubyina mbere y’umuziki! !!! rira bien qui rira le dernier….!!!!

  • None se wataka indi kipe itari Arsenal ukararahe muri iki gihugu? Keretse ushatse kuregwa kugandisha abaturage no gupinga iterambere rirambye twagejejweho n’intore izirush’intambwe. Abanyamakuru se bayobew’iki? Arega turaziranye twese muri iki gihugu cyacu dukunda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *