• 11/12/2019 4:56 43

Charly&Nina bagiye kwereka abakobwa ibanga ry’ubuzima bahereye ku mateka yabo

Abakobwa babiri bagize itsinda rya Charly na Nina bagiye kuzenguruka mu bigo by’amashuri yisumbuye bakangurira abana b’abakobwa kwitinyuka bagaharanira iterambere ryabo binyuze mu nkuru z’amateka yabo.

Charly na Nina ngo barashaka kuzamura imbaraga z’abakobwa binyuze mu nkuru zabo

Iki gikorwa aba bahanzi bakise ‘1000 Girls iwacu’ ni igitekerezo cya Charly na Nina bitewe n’imbogamizi banyuzemo kugira ngo bagere aho bari uyu munsi.

Intego yabo ngo ni ukubwira abana b’abakobwa ko bafatanyije bagashyira hamwe ntacyabananira hamwe no guharanira iterambere ryabo.

Nina ati “Ibi tugiye gukora ni igitekerezo cyacu tugamije kwigisha abakobwa bari mu bigo by’amashuri kugira ngo bitinyuke cyane yewe baze no mu muziki cyangwa indi mirimo itandukanye.”

Bahisemo uturere umunani bakajya mu kigo kimwe muri ako Karere, utwo ni Muhanga, Huye, Rwamagana, Ngoma, Rusizi, Karongi, Musanze na Rubavu.

Ngo bahisemo kubanza muri utu turere kuko aritwo twagaragayemo imibare myinshi y’abakobwa yabatwaye inda zitateganyijwe n’ibindi bibangamira uburenganzi bw’umwana w’umukobwa.

Mu bigo bazanyuramo byose ngo bazajya baganiriza abakobwa ku ngingo batoranyije zirimo kurwanya inda zitateganyijwe, Kurwanya Sida, kuguma mu ishuri no kwirinda ihohotera ribakorerwa.

Bazajya batanga ibyo biganiro nyuma yaho bahabwe n’umwanya wo gusobanuza ibyo nibirangira habeho n’umwanya wo kubataramira.

Iki gikorwa bazagitangira ku italiki ya 10 Kamena 2019 ngo kizajya kibaho buri mwaka ariko bibanda ku bakobwa gusa.

Nina Ati “Ibyo tuzakora byose tuzaba twibanda ku bakobwa gusa kuko nibo dufiteho ubumenyi kandi tuzajya tubabwira inkuru zacu kugira ngo zibafashe mu kwiteza imbere no kwitinyuka.”

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *