• 23/01/2020 1:18 29

CHAN2020: Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma, arajya gukina uwa gicuti na DRC

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Nzeri, Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere y’uko abakinnyi berekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo gukina umukino wa gicuti bitegura uwo bazakina na Ethiopia mu majonjora yo gushaka itike y’imikino y’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) 2020.

Abakinnyi u Rwanda ruzakoresha mu mikino ya CHAN2020

Ku isaha ya saa tatu za mugitondo Amavubi y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu yakoze imyitozo kuri Stade Amahoro.

Njoro kuri uyu wa mbere (saa sita z’igicuku) baraza kwerekeza muri Repulika ya Demokarasi ya Congo, aho bafite umukino wa gicuti n’ikipe yaho bazakina tariki ya 18 Nzeri 2019.

Bazahava berekeza i Addis Ababa muri Ethiopia tariki 19 Nzeli 2019. Nibagerayo, tariki 22 Nzeli 2019 kuri Stade yitwa Mekelle bazahakinira na Ethiopia umukino w’amajonjora mu gushaka itike y’imikino y’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2020).

Mashami Vincent, Umutoza w’Amavubi yavuze ko bazakora ibishoboka byose bakabona insinzi ku ikipe y’igihugu ya Ethiopia.

Yagize ati: “… Abakinnyi nabonye bameze neza nkurikije imyitozo twakoze mu gitondo, ariko tuzabireba neza ku mukino wa gicuti tuzakinamo na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni amahirwe menshi dufite kuba tugiye gukina uwo mukino wa gicuti, uzatwereka ikipe tuzakoresha muri Ethiopia.”

Manzi Thierry Kapiteni w’Amavubi yavuze ko Ethiopia bayizi kubera ko bigeze gukina na yo ngo biteguye kuyibonaho insinzi.

Manzi ati: “Ethiopia twigeze gukina na yo dushaka itike ya CHAN 2018, ariko ntabwo twagendera ko twayitsinze. Turashaka gutsindira hanze kugira ngo bidufahe nk’uko byagenze ubushize.”

 

Abakinnyi 23 Amavubi aza kujyana muri DR Congo:

Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Kimenyi Yves (Rayon Sports) Rwabugiri Umar (APR FC), Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Iradukunda Eric (Rayon Sports), Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) Bishira Latif (AS Kigali), Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Butera Andrew (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Nshimiyimana Amran (Rayon Sports), Sugira Ernest (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Mico Justin (Police FC), Ishimwe Kevin (APR FC), Danny Usengimana (APR FC) na Bizimana Yannick (Rayon Sports).

Abakinnyi Mashami Vincent yasize mu bo yari yahamagaye ni;

Eric Ngendahimana (Police FC), Hakizimana Kevin Pastore (Police FC) na Benedata Janvier (AS Kigali).

Eric Bakame ni umwe mu banyezamu bafite inararibonye mu Rwanda
Aha bari barangije imyitozo bumva amabwiriza ya nyuma
Amashami Vincent utoza Amavubi ngo afite ikizere ko azatsinda Ethiopia
Yves Kimenyi ni we munyezamu wa mbere mu ikipe y’Igihugu
Rutanga Eric na we yahamagawe
Manzi Thierry ni we kapiteni w’ikipe ya CHAN
Maniz Thierry yabwiye abanyamakuru ko yizeye gutsinda bagakuramo Ethiopia
Mashami Vincent ngo umukino wa gicuti urabafasha kwitegura Ethiopia
Ombolenga Fitina ibumoso we yagiye, mugenzi we barwanira umupira arasigara

Amafoto@Jean Paul MUGABE/UMUSEKE

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *