• 22/01/2020 1:41 01

Casimir wabaye igisonga cya I ati “Miss Meghan yandushije…

  • Hari icyo asaba abategura Miss Rwanda ko bazahindura ubutaha
  • Yabaye ‘Nyirarumaga’ w’ umwaka wa 2018 mu Bisigo

Uwihirwe Yasipi Casmir niwe wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 yaganiriye na Umuseke atubwira byinshi ku mibereho ndetse n’icyo abona Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019 yamurushije.

Yassip Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda
Yasipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda

Uwihirwe Yasipi Casmir ni umukobwa wavutse taliki ebyiri Mutarama 2001, avukira mu karere ka Ngoma mu ntara y’ Iburasirazuba gusa iwabo ngo baje kwimukira mu mujyi wa Kigali ubu batuye I Gasabo mu murenge wa Kinyinya akagali ka Kagugu.

Avuka mu muryango w’ abana bane, abakobwa babiri n’ abahungu babiri we ni umwana wa kabiri.

Amashuri abanza yayize ahitwa Les Hirondelles, Icyiciro rusange akiga kuri Fawe Girls School ayisumbuye yo ayasoreza muri Lycee de Kigali mu ishami ry’ Imibare, Ubugenge n’ ikoranabuhanga.

Uyu mukobwa ngo icyamuteye guhatana mu irushanwa ry’ ubwiza rya Miss Rwanda ni uko yumvaga ko bizamufasha kumenyekanisha umushinga we n’izindi mpano yifitemo.

Umushinga we wari uwo kwibanda ku burere buhabwa abana bakiri bato mu gihe batandukanye n’ababyeyi babo.

Icyo yahereyeho ngo ni ikitwa ‘Future mind’ cyo gufasha abana kumenya izindi mpano zabo bitandukanye n’ubuzimwa bw’ishuri.

Muri Miss Rwanda yaratunguwe…………

Ajya kwiyamamaza muri Miss Rwanda hari ibyo yatekerezaga ko bikorwamo ariko ngo aho yagereyemo hari ibyamutunguye atatekerezaga.

Icyamutunguye bwa mbere ngo ni ukuntu babaga bitaweho cyane n’itangazamakuru ku buryo akantu kose bakoraga kageraga hanze kakanavugwa ukundi.

Ati “ Njyewe nabonaga ari ibintu bidasanzwe ugasanga akantu ko se nkoze gahise gasohoka, mbese kuvugwa bidashira mu by’ukuri ibyo ntabwo nari mbyiteze.”

Uyu mukobwa yigeze kuvugwa cyane ubwo abantu bavugaga ko yatutse Miss Mwiseneza Josiane nubwo nyuma yaje kubihakana agasobanura icyo yashakaga kuvuga.

Ngo kuba yaravuzwe cyangwa akanavugwa nabi abeshyerwa ni ibintu yamaze kwakira ko bizabaho ngo kuko abantu bateye ukuntu gutandukanye.

Casimir avuga ko hari ibyo abona byakorwa neza muri Miss Rwanda ubutaha
Casimir avuga ko hari ibyo abona byakorwa neza muri Miss Rwanda ubutaha

Miss Rwanda watowe yamurushije iki?

Miss Casmir wabaye igisonga cya mbere abona ko Miss Nimwiza Meghan yamurushije umushinga mwiza, naho ibindi ngo byamenywa n’abari bagize akanama nkemurampaka.

Ati “ Icyo Meghan yandushije akanjya imbere ni umushinga we kuko uzasanga hari benshi uzafasha kurusha uwanjye gusa ibindi byo bizwi n’ akanama nkemurampaka kuko nyuma ntibajya babidusobanurira ariko nizerako byari ukuri.”

 

Inama ze ku bategura Miss Rwanda………

Avuga ko muri rusange byagenze neza icyo anenga ni uburyo basezereraga abakobwa, aho hasigaraga babiri maze bagenzi babo bagahitamo umwe usigara. Ibi ngo bishengura utashye.

We atekereza ko aho kuba umuntu asezererwa na bagenzi be akajyana agahinda abakemurampaka ari bo bagumana izo nshingano.

Ati “usezerewe agenda yibaza ati Ese nabaye nabi n’abandi ku buryo nabuze abandengera ngo simvemo?”

 

Casimir ni ‘Nyirarumaga’

Uyu mukobwa asanzwe ari umusizi ndetse avuga ko imivugo ni imyidagaduro ikundwa n’ urubyiruko. Nk’igisonga cya Miss Rwanda ngo bizamufasha gutanga ubutumwa bwe mu mivugo bukagera kuri benshi bukanabafasha.

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

10 Ibitekerezo

  • Yego rata uvuze ukuri.akanama nkemurampaka kage kaba ariko kabasezerera rwose niko kabizanye

  • Watutse Josiane ngo ni Inyamaswa’savage’ nibyo byagukozeho kdi bizagukurikirana paka!!!

  • Kuba kugeza ubu udashobora kwemera ugasaba imbazi undi mwana watutse ndetse ngo uzisabe n’ababyeyi bawe washebeje uteye ubwoba. Urakomeza kwirwanaho gusa kandi mu mafuti. Urigukomeza kugaragaza ubuswa n’uburere !!!!!!!!!!

  • Nukuri nkukunda kubi Kandi humura imbere yawe Ni heza.

  • Ko mbona ari irikecuru mu maso? Aba bose ntawuruta Mwiseneza Josiane.

  • Iyu ni isoni ku banyarwanda
    Wasebeje aho ibuka i Rwanda
    Wita josiane inyamanswa
    Nabibonye no mu makuru yo hanze ko
    Abirabura nabo ubwabo bitana udukoko
    Byarantangaje
    Aho abazungu batangiye kubona ko twisenya

  • ikibabaje ni uko nta rwego rwigeze rubikurilirana ,ibi na Habineza F byamubayeho yiyamamaza.

  • nge namumenye yatukanye, gusa ubwiza bwo ndabona ari hafi ya ntabwo!!! nubwo na Meghan namumenye yabaye miss Rwanda ariko uyu rwose ntaho ageze Meghan yaba mu kinyabupfura, guca bugufi, cg se kwitwara neza imbere ya public, ahubwo yakabaye ataraje muri top 5 ku bwange kubera gushira isoni.

  • Uyu mwana muramuhora iki?ko yisobanuye ko atariwe,ikindi niba mwarumvise ukuntu asubiza ni umuhanga pe,kd ni mwiza ntacyo atwaye.

  • Nubundi ku mumenya kwawe ntacyo byamwungura kuko nabuzi ntacyo ubamariye, mureke undi mwana mwari mufite amaranga mutima adafite icyo amariye Igihugu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *