Cardinal Kambanda yimitswe nka Cardinal kuri uyu wa Gatandatu | UMUSEKE
  • 18/01/2021 1:40 54

Cardinal Kambanda yimitswe nka Cardinal kuri uyu wa Gatandatu

Saa kumi n’imwe zuzuye (5h00 pm) ku isaha y’i Kigali nibwo umuhango wo kwimika Abakalidinari bashya Papa watangiye. Muri bo harimo n’Umunyarwanda Cardinal Antoine Kambanda usanzwe ari Arikipisikopi wa Kigali.

Musenyeri Kambanda ararahirira kuzuza inshingano za Cardinal kuri uyu wa Gatandatu taliki 28, Ugushyingo, 2020

Taliki 25 Ukwakira, 2020 nibwo Papa Francis yatangaje ko ashyize Mgr Antoine Kambanda ku mwanya wa Cardinal.

Uyu ni umwanya ukomeye muri Kiliziya Gatulika kuko iyo umuntu ari Cardinal aba ari mu bashobora gutoranywamo uwaba Papa kandi nibo bamutora iyo igihe kigeze.

Papa Francis handi yashyizeho abandi ba Cardinals 12 bagiriyeho rimwe na Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda.

Abasesengura ibya Kiliziya Gatulika bavuga ko kuba u Rwanda rwarabonye Cardinal wa mbere, byatewe n’uburyo rwashoboye guhuza abaturage barwo, bakabana mu mahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Antoine Kambanda ni we Munyarwanda wa mbere wahawe inshingano z’icyubahiro zo kwitwa Cardinal.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ntabwo ari Imana yamuhisemo,ahubwo ni Paapa wamuhisemo.Ntitukitirire Imana ibintu byose.Tuge dushishoza,turebe niba Imana yemera amadini yose.Urugero,iyo bashyizeho Mufti w’u Rwanda,Abaslamu nabo bavuga ko ari Imana imushyizeho.Ese imana yemera Muhamadi,ikemera Bikira-Mariya,ikemera Madame White w’Abadive,etc…,nyamara abayoboke babo bemera ibintu bivuguruzanya??Imana idusaba “gushishoza” iyo duhitamo idini.Ntabwo yemera amadini yose.Amadini atandukanye yashinzwe n’abantu.Urugero,idini Anglican yashinzwe n’umwami Henry VIII,igihe Paapa yamubuzaga kurongora undi mugore.Ahita arongora undi mugore witwaga Ann Boleyn.

    • Wowe wibaza ngo Imana yemera Muhamadi (Imana imuhe umugisha n’amahoro hamwe n’Abasangirangendo be), ukibaza nina yemera Bikira Mariya, icyo ukwiriye kwibaza ni ukuba ahubwo ikwemera ikemera n’imirimo yawe ari wowe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *