CAN U17: Umunyarwanda agiye kuyobora umukino w’amakipe ahabwa amahirwe ku gikombe

Muri Tanzania hatangiye imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17, aho umusifuzi w’umunyarwanda rukumbi uri muri iyi mikino, Abdul Karim Twagirumukiza yagiriwe ikizere cyo kuyobora umukino w’amakipe y’ibigugu, Senegal na Maroc.

Abdul Karim Twagirumukiza agiye kuyobora umukino uhuza Senegal na Maroc, amakipe ahabwa amahirwe yo guhanganira igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 17
Abdul Karim Twagirumukiza agiye kuyobora umukino uhuza Senegal na Maroc, amakipe ahabwa amahirwe yo guhanganira igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2019 nibwo iyi mikino y’igikombe cya Afurika yatangijwe i Dar es salaam kuri stade ‘Uwanja wa Taifa’. Ibirori byo kuyitangiza byitabiriwe n’umuyobozi wa CAF, Ahmad Ahmad na minisitire w’intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa.

Mu mikino ibiri yabaye ku munsi wa mbere w’iri rushanwa ryaherukaga muri aka karere mu 2011 ubwo ryakirwaga n’u Rwanda, Angola yatangiye neza itsinda Uganda 1-0 naho Tanzania iri mu rugo itsindwa na Nigeria 5-4 mu mukino wari unogeye ijisho.

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2019 hateganyijwe indi mikino ibiri ikomeye. Ni imikino yo mu itsinda rya kabiri, aho Guinée-Conakry izakina na Cameroun saa 15h naho umukino w’umunsi uhuze Senegal na Maroc.

Uyu mukino uzasoza indi uzahuza amakipe anahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe uzasifurwa n’itsinda ry’abasifuzi mpuzamahanga bayobowe n’Umunyarwanda Abdul Karim Twagirumukiza.

Azafatanya n’Umunya-Sudani Omer Hamid Mohamed, Salah Abdi Mohamed ukomoka muri Djibouti bazasifura ku mpande naho umusifuzi wa kane ni Pierre Ghislain Atcho ukomoka muri Gabon.

Iki gikombe cya Afurika kitabiriwe n’amakipe umunani arwanira itike ya ½ ihita ibahesha umwanya wo guhagararira Afurika mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Brazil mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Irushanwa ryatangijwe n’umuyobozi wa CAF, Ahmad Ahmad na minisitire w’intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa
Irushanwa ryatangijwe n’umuyobozi wa CAF, Ahmad Ahmad na minisitire w’intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa
Tanzania yakiniraga mu rugo yatangiye nabi itsindwa na Nigeria 5-4
Tanzania yakiniraga mu rugo yatangiye nabi itsindwa na Nigeria 5-4
Ku munsi wa mbere w'irushanwa Angola yatsinze Uganda 1-0
Ku munsi wa mbere w’irushanwa Angola yatsinze Uganda 1-0
Abdul Karim Twagirumukiza asanzwe ari mu basifuzi mpuzamahanga bitwara neza muri shampiyona y'u Rwanda
Abdul Karim Twagirumukiza asanzwe ari mu basifuzi mpuzamahanga bitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda
Twagirumukiza asanzwe yitabazwa mu marushanwa mpuzamahanga, aha ni muri CECAFA 2017 yabereye muri Kenya
Twagirumukiza asanzwe yitabazwa mu marushanwa mpuzamahanga, aha ni muri CECAFA 2017 yabereye muri Kenya

Roben NGABO

UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Congz Abdoul

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *