• 12/12/2019 3:09 47

Cameroon: Abana 79 bashimuswe ubwo barimo kwiga

Amakuru atangwa n’inzego za Leta ya Comeroun aremeza ko muri iki gitondo hari abarwanyi binjiye muri kimwe mu bigo birererwamo incuke bashimuta abana 79.

Abana 79 nibo bashimuswe kuri uyu wa Mbere
Abana 79 nibo bashimuswe kuri uyu wa Mbere

Byabereye muri Bamenda iherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa  Cameroun.

Bashimutanywe n’umuyobozi w’iki kigo kitwa  Presbyterian Secondary School  kiri mu gace ka Bamenda, umwarimu umwe n’umushoferi.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Bamenda hadutse imitwe yitwaje intwaro iharanira ko kariya gace kakwigenga.

NTV

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ariko kuki uyu mugabane ubaho ibintu stupid byinshi? Nk’ubu ibi bibondo birazira iki? Ubugoryi bwa kamere muntu buzarangira ryari koko? Ubu ejo uzumva abakoze aya mahano bavuga ko “batavuga rumwe na Leta”!!!! Ukibaza icyo abana baje kubikoramo ugashoberwa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *