• 11/12/2019 5:53 31

Byinshi ku miburu n’uburyo wayirinda…Ubuki, Indimu n’Umunyu byagufasha

Impuguke mu bijyanye no kwita ku ruhu hakoreshejwe imiti n’amavuta akorwa mu bimera bitavangiye, zivuga ko kuzana imiburu cyane cyane mu bwanwa igihe butangiye kumera akenshi biterwa n’uko imyenge iturukamo iba ari mito kandi rimwe na rimwe iba yarazibye kubera amavuta aba mu maso yitwa sebum avuburwa na glande seborheique.

Imiburu yo mu bwanwa ikunze kuzahaza abagabo

Iyo ubwanwa buri kumera byivanga na ya mavuta bigatera ubwandu (infections) buturutse hanze ugatangira kubabara no kuzana imiburu myinshi cyangwa se mike bitewe n’ikigero microbes zigezeho.

Izi mpuguke zivuga ko umuntu ukunze kuzana imiburu ashobora gukoresha umuti wa aftershave ukozwe mu bimera byitwa romarin na lavender oil, bikaba byiza kuwitwaza igihe ugiye kwiyogoshesha bakagusigiramo nyuma yo kukogosha.

Ushobora no kujya usiga ayo mavuta ahari ikibazo mbere yo kuryama ukoreshejje ipamba. Aya mavuta ya lavender oil yifitemo ububasha bwo guhanga na microbes zitera ibiheri zitwa staphylocoque, ari na zo zitera ibiheri binini bingana n’ibibyimba byitwa acne seborheique.

Bimwe mu byagufasha guhangana n’iki kibazo igihe wahuye nacyo, harimo ibyo abantu benshi basuzugura bakumva ko ntacyo byabafasha…

  • Ubuki

N’ubusanzwe ubuki buzwiho kuvura indwara z’uruhu zinyuranye zirimo ibishishi kandi burinda kuba umuntu yagira uruhu rwumaganye. Bunarwanya indwara zinyuranye ziterwa na bagiteri.

Ufata ubuki bw’umwimerere ubusige ahogoshwe, ubureke bwumireho hanyuma uhoge n’amazi akonje. Ukabikora inshuro 3 ku munsi.

  • Vinegar

Vinegar ivugwa aha si imwe isanzwe isa n’amazi ahubwo ni ikorwa mu rubuto rwa pome iba ijya gusa nk’umuhondo. Iyi vinegar irwanya kubyimbirwa ikanica mikorobi zishobora gukurura ubwandu ahogoshwe.

Ufata ipamba ukaryinika muri apple cider vinegar warangiza ugasigiriza buhoro buhoro ahogoshwe.

Urabireka bikumiraho nyuma ugakaraba n’amazi ashyushye. Ibi biba byiza iyo ubikoze nibura inshuro 3 ku munsi kugeza igihe ahogoshwe hatangiye kumera umusatsi.

  • Amazi akonje

Ubu buryo na bwo bwagufasha bukakugabanyiriza ububabare ndetse bukanakurinda kuba wazana imiburu.

Ibi wabikora igihe cyose wumva hari ibimenyetso bikwereka ko ushobora kurwara imiburu nyuma yo kwiyogoshesha nko kumva wokerwa ahogoshwe.

Winika agatambaro mu mazi akonje cyane (byarushaho kuba byiza uramutse ubonye amazi ya balafu).

Ako gatambaro gakonje ukarambika ahogoshwe ukakamazaho iminota hagati ya 10 na 15. Ibi ubikora kenshi gashoboka ku munsi.

  • Yogurt

Yogurt na yo yifitemo ubushobozi bwo guhashya bagiteri zikunze kwibasira ahantu hogoshwe. Si ibyo gusa kuko inarwanya kubyimbirwa no gututumba kw’amazi mu mubiri.

Ufata ikiyiko 1 cya yogurt ukakivanga n’ikiyiko n’igice by’ubuki ukabisiga ahogoshwe ukabireka bikamaraho iminota 15, hanyuma ukoga amazi ashyushye. Ibi ubikora inshuro 4 ku munsi.

  • Ikinini cya Aspirin

Ubusanzwe iki kinini cyakorewe kurwanya kubyimbirwa no kuribwa kimwe no guhangana n’umuriro ukabije wo mu mubiri igihe urwaye.

Aspirin na yo yagufasha guhangana n’ibi biheri bizwi nk’imiburu.

Ushyira ibinini bibiri bya aspirin 500mg mu mazi y’akazuyazi yuzuye ikiyiko. Iyo bimaze kuyengeramo ubisiga ahogoshwe ukabirekeraho nibura  iminota 10 nyuma ugakaraba n’amazi y’akazuyazi.

  • Amajyani yirabura (Tea Bags)

Amajyani yirabura yifitemo tannic acid isanzwe izwiho kurinda kubyimbirwa.

Koresha tea bag mu mazi ashyushye, imaremo iminota nk’itatu. Iyo urangije ibyo uyikuramo ukayishyira ku kintu nk’agasahani noneho ukagashyira mu cyuma gikonjesha (frigo) bikamaramo iminota 10.

Iyo birangiye ufata iyo tea bag ukayikubeta ahogoshwe mu gihe kingana n’iminota 3.

  • Igikakarubamba

Umushongi wacyo uzwiho kurwanya indwara nyinshi zo ku ruhu.

Kata ikibabi cyacyo uwo mushongi uwusige ahogoshwe ubireke byumireho. Nyuma ukarabe amazi akonje, ubikore 3 ku munsi mu gihe cy’iminsi 3.

  • Indimu

Fata indimu uyikatemo ibipande bibiri hanyuma uyikamurire mu gakombe. Iyo urangije ibyo ufata agatambaro koroshye ukakifashisha usiga wa mutobe ahogoshwe. Bireke byumireho noneho ukarabe nyuma n’amazi ashyushye.

  • Umunyu wa Bicarbonate

Uyu munyu wifitemo ubushobozi bwo kurwanya kwishimagura no kubyimbirwa. Ibi bituma ufasha umubiri koroha no koroherwa vuba.

Ushyira ikiyiko cyawo mu kirahure cy’amazi ukavanga. Iyo bimaze kwivanga neza, ufata agatambaro korohereye cyangwa ipamba bikagufasha gusiga ahogoshwe ukabireka bikamaraho iminota 5.

Iyo iyo minota ishize uba ushobora koga n’amazi akonje. Ibi ubikora kabiri ku munsi.

  • Concombre

Ubusanzwe Concombre ifite amazi menshi afasha kurwanya kubyimbirwa ku mubiri. Concombre kandi ikungahaye kuri vitamini C na K.

Yifate uyikatemo uduce duto duto tuzengurutse, udushyire mu cyuma gikonjesha (frigo) bimaremo iminota 30.

Nyuma y’iyo minota ushobora gufata twa duce ukagenda udusiga ahogoshwe ukabireka bikamaraho iminota 10.

Ushobora no kuyifata ukayikata yose ariko wayihase noneho ukavanga muri 50ml z’amata ukabisya bikaba uruvange.

Shyira muri frigo urwo ruvange urumazemo iminota 10, nyuma wabisigaho ukabireka bikamaraho iminota 10 ubundi ugakaraba n’amazi ashyushye. Bikore mu minsi ibiri ikurikirana kabiri ku munsi.

  • Amazi ashyushye

Gukandisha amazi ashyushye bikunze gukorerwa mu nzu bogosheramo, na byo ni byiza kuko bifasha mu kwica za mikorobi zakwibasira aho hantu haba hogoshwe.

Ushyira igitambaro mu mazi ashyushye, ukagikandisha ahogoshwe. Ubikora buri munsi mu gihe kiri hagati y’iminota itanu n’icumi.

Ugomba kuzirikana ko mbere yo kwiyogoshesha cyangwa kwiyogosha uba ugomba kubanza gukaraba n’amazi ashyushye ku gice uteganya kogoshesha.

Ubu buryo bwose tumaze kubona si ngombwa ngo ubukoreshe icya rimwe, ahubwo uhitamo ubwakorohera ugakurikiza amabwiriza yose yatanzwe.

Ibyo wakwirinda mu gihe warwaye imiburu

  • Mu gihe wazanye imiburu wikongera kogosha itarakira.
  • Ahaje imiburu wiyishima cyangwa ngo uyikande kuko bishobora kuyongera.
  • Irinde gukubeta imashini cyane kugeza ubwo wumva ubabara ahari kogoshwa.
  • Si byiza kogosha buri munsi. Rindira aho wogoshe habanze hamere.

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ibiheri bieavurwa bigakira

  • thank you so much for your contributtion

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *