• 19/01/2020 4:04 30

Byimana: Umusore wari wabuze basanze umurambo we mu mazi…Bikekwa ko yishwe

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, baraye bavanye  umurambo w’umusore w’Imyaka 22 mu mazi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Mutabazi Patrick avuga ko uyu musore wari umaze iminsi ine yarabuze ashobora kuba yarishwe.

Uru rugomero ruhuza Shyogwe ya Muhanga na Byimana ya Ruhango ni rwo basanzemo umubiri wa nyakwigendera

Ndagijimana Emmanuel wo mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Byimana ho mu Karere ka Ruhango, umurambo we bawusanze mu mazi menshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa  Byimana, Mutabazi Patrick yabwiye Umuseke ko  bafite amakuru yemeza ko uyu musore yabuze kuva kuwa kane w’Icyumweru gishize, hakaba hari hashize iminsi ine ataboneka.

Avuga ko amakuru babashije kumenya ngo ni uko yajyanye n’undi musore mugenzi we kunywa inzoga mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga, akavuga ko guhera ubwo atigeze agaruka.

Ati «Ku mugoroba w’ejo nibwo Inzego z’Umutekano zamukuye muri AIDER, umwe mu bakeka kugira uruhare mu rupfu rwe ari mu maboko ya RIB.»

Bamwe mu baturage babonye umurambo w’uyu musore, bavuga ko afite ibikomere mu bice by’umubiri bitandukanye, bakavuga ko amakuru y’abamwishe bayashakira ku bo basangiye.

Gusa Mutabazi avuga ko batahamya niba ibikomere afite byaba bifitanye isano n’urupfu rwe kuko n’aho yajugunywe ashobora kuhakomerekera.

Cyakora akavuga ko bizasuzumwa n’ababifitiye ububasha, kandi no kuba ataragarutse iwe mu rugo uwo munsi hari abo bikwiye kubazwa.

Umurambo wa Ndagijimana Emmanuel woherejwe mu Bitaro by’i Kabgayi gukorerwa isuzuma, Mutabazi yavuze ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu y’urwo rupfu.

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Ruhango

7 Ibitekerezo

  • U Rwanda ruriho rurahinduka ibagiro dukanuye amaso turebera!!

    • Rwanda yahindutse South Africa cyangwa Mexico habamo UBWICANYI bukabije?Muli iki gitondo gusa,Ibinyamakuru bitubwiye abishwe 3: Uyu musore,umukobwa wigaga kuli UR/KIST,umugore wishwe n’umugabo we I Huye.Bantu mutuye isi,mujya mwibuka ko Imana yigeze kurimbura millions nyinshi z’abantu bali batuye isi yose,igasigaza gusa abantu 8 bumviraga Imana??? Muribuka icyo yabahoye?Bazize kwibera mu gushaka ibyisi gusa ntibite ku gushaka Imana,hamwe na Violence (ubwicanyi bwari bukabije).Murabona ko no muli iki gihe ariko isi yacu imeze.Yesu wavuze iyo nkuru y’igihe cya Nowa,yayishoje avuga ko Imana izarimbura abantu nyamwishi ku munsi w’imperuka ushobora kuba wegereje.Dukore kugirango tubeho,ariko dushaka n’imana kandi twirinde ikibi cyose,niba dushaka kuzarokoka kuli uwo munsi.Bantu b’Imana,nimukanguke.Muze twigane bible iduhindure abantu beza,tuzature mu isi nziza izaba paradizo nkuko bible ivuga ahantu henshi.Mwitandukanye n’abantu babi,cyangwa abibera mu gushaka ibyisi gusa.Bene abo bible ibita “abisi” batazaba muli paradizo iri hafi.

  • Ibi bintu bifite icyo bihatse, bimeze nkaho ari integuza.Ndibuka ko no mu cyumweru gishize i Rwamagana hari umubiri w’umukecuru wagaragaye mu bikenyeri imbere y’inzu ye.

  • Abanyamasengesho muze twongere amasengesho, kuko twohererejwe abadayimoni b’ubwicanyi, namwe murabibona muri iyi minsi iyo tutabonye uwiyahuye tubona uwishwe kandi ntibisanzwe gutya muRwanda rwacu rw’Amahoro

  • Igihugu cyacu gifite umutekano uhagije dusaguriraho n’amahanga ariko ntibikuraho ko iyo igihe cy’umuntu kigeze kiba cyageze nkejo bundi umugabo warumaze iminsi mike arongoye yagiye kwiyogera amashyuza arikumwe numugore we mukanya umugore ahindukiye abura umugabo akoze mumazi akora kumugabowe yumiyemo mumasegonda, Imana idutabare kabisa kandi twongereamasengesho Imana yongere ijye Irara i Rwanda.

  • Uru rupfu rwo rufite signature dusanzwe tuzi tumaze kumenyera.

  • Harya buriya iyo tuvuga ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano uhagije, tuba tuvuga uwa ba nde? Abayobozi n’abanyamahanga?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *