Bweyeye muri Nyungwe ho bite?

Yanditswe na CHIEF EDITOR
0 Igitekerezo

Umunyamakuru w’Umuseke yavuye Nyabimata na Ruheru ku nkengero za Nyungwe yerekeza i Rusizi yinjira muri Nyungwe afata umuhanda wa Pindura uca mu ishyamba ukagera Bweyeye, ajya kuganira n’abaho…..Hari abaho batubwiye ko iby’ibitero by’abavuye mu ishyamba rya Nyungwe bo batabizi, hari n’abatubwiye ko bibatangaza kumva hari abavuga kuri Internet ko iwabo inzira zitakigendwa.

Umunyamakuru avuye Nyaruguru yerekeje Bweyeye

Umunyamakuru avuye Nyaruguru yerekeje Bweyeye

Mu murenge wa Bweyeye

Mu murenge wa Bweyeye

Bweyeye ni Umurenge ugizwe n’utugari dutanu, ni umurenge utari munini ugizwe n’ubutaka butuwe ariko bukikijwe n’ishyamba rya Nyungwe mu Rwanda n’Ikibira mu Burundi (Ikibira na Nyungwe ni ishyamba rimwe riri ku bihugu bibiri).

Nyuma y’ibitero bibiri i Nyabimata kuri Internet hari ababyigambye bavuga ko bafite ibirindiro muri Nyungwe, amakuru bakwije yatumye hari andi akwira ko aka gace k’amajyepfo ashyira iburengerazuba nta mutekano uhari.

Aba Bweyeye nibo ba mbere bari kuba batawufite ariko ikibazo cy’umutekano ntikiri mu byo bafite, ndetse hari ababwiye Umunyamakuru wacu ko ibyo ababwira byabaye Nyaruguru batabimenye. Abandi ko ari inkuru bumvise ntigire icyo ihindura ku buzima bwabo nk’abaturiye ishyamba rivugwa.

Umuhanda uva Pindura ukinjira muri Nyungwe ugana Bweyeye ureshya na 32Km nk’ibisanzwe kuva kera ntugendwa cyane n’abanyamaguru, imodoka zikora ubucuruzi na za moto zo ugenda uhura na zo ziva cyangwa ziganayo.

Muri uyu murenge wagejejweho amashanyarazi hose umwaka ushize ubu iyo uhageze usanga abaho bahuze mu mirimo ibabeshaho, harimo n’ishingiye ku mashanyarazi.

Hagati mu ishyamba baratunganya umuhanda Pindura  - Bweyeye

Hagati mu ishyamba baratunganya umuhanda Pindura – Bweyeye

Ku musozo hafi cyane y’umupaka, Harindintwari Faustin twamusanze iwe mu kagari ka Nyamuzi umudugudu wa Rwamisave ni muri metero nke cyane uvuye ku ishyamba ry’Ikibira na Nyungwe, amakuru y’abateye baturutse muri Nyungwe twasanze ntayo azi.

Ati “abahungabanya umutekano bavuye muri Nyungwe? Ibyo ntabyo namenye, hari uwahunze se? Duheruka guhunga muri za 1995 na 1996 ubu rwose turatekanye pe.”

Harindintwari Faustin  iwe Rwimisave ni hafi cyane ya Nyungwe n'Ikibira iby'umutekano mucye abiheruka 1996

Harindintwari Faustin iwe Rwimisave ni hafi cyane ya Nyungwe n’Ikibira iby’umutekano mucye abiheruka 1996

Nyiramajyambere Beatrice atuye mu kagari ka Rusano twahuriye ku isantere ya Bweyeye we n’abandi twamusanganye na we ngo iby’umutekano mucye watejwe n’abaturutse muri Nyungwe ntabyo bamenye. Bahamya ko aha iwabo batekanye uko bisanzwe buri munsi.

Umunyamakuru yagiye mu kagari ka Gikungu asanga abahinzi mu gishanga cya Gikungu, Nyiransabimana Odette kimwe na bagenzi be bahamya ko aha iwabo hafi cyane y’ishyamba rya Nyungwe bakomeje imirimo yabo yo kwiteza imbere uko bisanzwe.

Nyiransanganimana ati ʺUmutekano urahari niyo mpamvu duhinga abana barajya ku ishuri imirimo irakorwa uko bisanzwe, ibyo byose bikwereke ko nta kibazo cy’umutekano kiri hano.ʺ

Nyiransanganimana Odette wahingaga mu gishanga aganira n'Umuseke

Nyiransanganimana Odette wahingaga mu gishanga aganira n’Umuseke

Nyungwe ivugwa ngo ni iyo mu Rwanda?

Hari abaturage ba hano bumvise ibyabaye Nyaruguru banakurikiye abavuga ko bafite ibirindiro muri Nyungwe, ko ibi bice bitakigendwa, ibi ngo bibatera kwibaza niba Nyungwe abo bavuga ari iyo baturiye yo mu Rwanda.

Jean Damascène Byivugire wo mu kagari ka Kiyabo umudugudu wa Matyazo asura imbuga za Internet, asoma cyane amakuru atambuka ku mbuga nkoranyambaga akanakurikirana cyane amakuru.

Ati “Abavuga ko ino nta mutekano uhari hatagendwa narabibonye, ndetse haba n’abaduterefona bakakubaza ngo mumeze mute ko twumvise ko aho muri bikomeye. Ariko biradutangaza.”

Damascène ati "dutangazwa n'abavuga ko hano nta mutekano dufite"

Damascène ati “dutangazwa n’abavuga ko hano nta mutekano dufite”

Byivugire umaze imyaka umunani akorera ubushabitsi hano Bweyeye arakomeza ati “twebwe turi aha turikorera ibyacu, turaryama tugasinzira ingendo turazikora mu buryo busanzwe nta kibazo. Ahubwo dutangazwa n’ibyo twumva

Bweyeye igizwe n’utugari twa Rasano, Murwa, Kiyabo, Gikungu na Nyamuzi ubu hagragara imirimo mishya ishingiye ku mashanyarazi iri gukorwa n’abaturage kuko bamaze igihe kitari kinini bagegejweho amashanyarazi.

Inzira ya Pindura - Bweyeye umunyamakuru yaciye ni nyabagendwa hamwe na hamwe hari imirimo yo kuwutunganya

Inzira ya Pindura – Bweyeye umunyamakuru yaciye ni nyabagendwa hamwe na hamwe hari imirimo yo kuwutunganya

Umuhanda wa Pindura - Bweyeye uciye mu ishyamba hagati waratunganyijwe uvanwamo ibinogo, ukoreshwa cyane n'imodoka  z'ubucuruzi

Umuhanda wa Pindura – Bweyeye uciye mu ishyamba hagati waratunganyijwe uvanwamo ibinogo, ukoreshwa cyane n’imodoka z’ubucuruzi

Abaturage batuye neza neza ku ishyamba rya Nyungwe bavuga ko umutekano iwabo ari wose, bakibaza ishyamba rivugwa niba ari iryabo

Abaturage batuye neza neza ku ishyamba rya Nyungwe bavuga ko umutekano iwabo ari wose, bakibaza ishyamba rivugwa niba ari iryabo

Usanga bahugiye mu mirimo yabo ibatunze

Usanga bahugiye mu mirimo yabo ibatunze

Abaturage mu mirima mu gishanga cya Gikungu

Abaturage mu mirima mu gishanga cya Gikungu

Ku kigo nderabuzima cya Bweyeye

Ku kigo nderabuzima cya Bweyeye

Aha ni igice gituranye cyane n'ishyamba rya Nyungwe ndetse n'Ikibira biftanye

Aha ni igice gituranye cyane n’ishyamba rya Nyungwe ndetse n’Ikibira biftanye

Ku isantere y'ubucuruzi ya Matyazo mu kagali ka Kiyabo muri Bweyeye  ubuzima ni ubusanzwe barakora n'imirimo y'amashanyarazi bagejejweho umwaka ushize

Ku isantere y’ubucuruzi ya Matyazo mu kagali ka Kiyabo muri Bweyeye ubuzima ni ubusanzwe barakora n’imirimo y’amashanyarazi bagejejweho umwaka ushize

Photos©E.Nshimiyimana/Umuseke

Nshimiyimana Emmanuel
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

Cleophas 17/09/2018 7:41 09 - 7:41 09 am

Murakoze cyane kuri iyi nkuru.
Ni inkuru nziza, igaragaza isura nyayo y’umutekano mu gihugu cyacu, ikanakuraho urujijo kuri bamwe bakurikira ibitekerezo by’ababeshya ko muri kariya gace nta mutekano uhari.
Ikindi ni inkuru y’ubushakashatsi, uyu munyamakuru yarakoze cyane.
Inkuru nk’izi zirakenewe mu bice byinshi by’u Rwanda, abantu barushaho kumenya ubuzima bw’abaturage bagenzi babo batuye mu bindi bice.

Subiza
security 17/09/2018 2:35 21 - 2:35 21 pm

none ubwo ba bandi bahwihwisa barongera bavuge iki kirenze ku cyo abaturage bivugira?

Subiza
Ruyange 18/09/2018 8:15 40 - 8:15 40 pm

Batangiye nokuza kunigira ba offisazi i Kigali none wowe ngo barahwihwisa?

Subiza

Tanga igitekerezo