• 29/01/2020 10:50 32

Bwa mbere mu mateka, Papa agiye gusura igihugu cy’Abisilamu gusa

Ku Cyumweru taliki 03, Gashyantare, 2019 Papa Francis azasura Leta zunze ubumwe z’Abarabu. Ni ubwa mbere mu mateka y’amadini umushumba mukuru wa Kiliziya gatulika azaba agiye gusura igihugu cy’Abisilamu gusa. Papa Francis ariko sicyo cya mbere kigaragaza ko yihariye mu mateka  ya ba Papa…

Papa Francis avuga ko Kiliziya Gatulika na Islam ari abavandimwe n’ubwo badahuje imyemerere

Niwe Papa wa mbere w’Umuyezuwiti uyoboya Kiliziya Gatulika.

Niwe wa mbere kandi uyiyoboye aturuka muri Amerika(Akomoka muri Argentine). Undi wayoboye Kiliziya Gatulika adaturuka i Burayi ni Papa Gregoire III wakomokaga muri Syria aza kwegura mu kinyejana cya 8 Nyuma ya Yesu Kristu.

Papa Francis yemeza ko nubwo Abakirisitu n’Abisilamu batandunye mu kwemera, ngo ubusanzwe ‘ni abavandimwe’.

Yemera ko kuba  bakwicara bakaganira ntawe utabyungukiramo.   Francis  avuga ko nubwo amateka y’aya madini yaranzwe no kumeneka kw’amaraso amenwe na buri ruhande, ngo hagomba kubaho guhindura imyumvire, abantu bakabana mu mahoro.

Muri Video yatambutse kuri Twitter kuri uyu wa Kane yageneye abatuye Leta zunze ubumwe z’Abarabu yagize ati: “ Nishimiye kubandikira bavandimwe ngira ngo mbamenyeshe ko nishimiye kwandika ipaji nshya mu mubano wa Kiliziya gatulika na Islam. Gusura abatuye igihugu cyanyu ni ingenzi, nubwo hari ibyo dutandukaniyeho ariko turi abavandimwe.”

Abakurikirana umubano hagati ya Kiliziya Gatulika na Islam bavuga ko Papa Francis atandukanye n’uwo yasimbuye( Papa Benedigito XVI).

Papa Francis we ngo ahitamo kujya guhura imbonankubone n’abakuru ba Islam kurusha gusohora inyandiko zibavugaho.

Benedigito XVI ngo yakoreshaga inyandiko cyane avuga k’uburyo umubano w’aya madini wanoga n’aho Francis we agafata indege akajya kuganira nabo imbona nkubone.

Papa Francis kandi ngo yirinda kujora Korowani. Ikindi Abasilamu bamukundira ngo ni uko yamera ko abimukira( biganjemo Abasilamu) bakwiriye kwakirwa nk’abandi mu bihugu bagiyemo.

Hari n’ubwo yigeze kuzana imiryango itatu y’Abasilamu ayigeza i Roma ubwo yari avuye mu Bugereki ku kirwa cya Lesbos.

Hagati ya 2016 na 2017 Papa Francis yagiranye ibiganiro na Imam wa Cairo mu Misiri Sheikh Ahmed al-Tayeb akaba ari nawe uyoboye Kaminuza ukomeye cyane cy’Abasilamu yitwa Al Azhar.

Tayeb usanzwe azwiho kudaheza inguni mu myemerere ye azongera ahure na Papa ku wa Mbere taliki 04, Gashyantare, 2019 bahurire muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Icyo gihe bazaba bitabiriye inama mpuzamahanga ihuza amadini.

Papa Francis kandi ngo mu bisubizo byose aha abanyamakuru yirinda kuvuga ijambo ‘intagondwa z’Abasilamu’ ahubwo akavuga ‘abakora iterabwoba’.

Yigeze kuvuga ati: “ Iyo mvuga intambara mba mvuga izishingiye ku mafaranga, umururumba, umutungo kamere…Ariko nta dini rishoza intambara. Amadini yose aharanira amahoro.”

Papa Francis amazina ye asanzwe ni Jorge Mario Bergoglio. Yavutse taliki 17, Ukuboza, 1939 muri Argentine. Taliki 19, Werurwe, 2016, Papa  Francis yatangiye gukuresha Instagram.

Niwe muntu waciye agahigo kugukurikirwa kuri uru rubuga nkoranyambaga n’abantu benshi mu gihe gito kuko mu masaha atagera kuri 12 yakurikirwaga na miliyoni imwe y’abantu.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

8 Ibitekerezo

  • Nagirango nunganire umunyamakuru.Ntabwo ari uyu Paapa wa mbere usuye igihugu cy’Abarabu cyangwa igihugu cy’Abaslamu.
    Muli 2001,Paapa John Paul II yasuye Syiria ndetse ajya gusengera muli Great Mosque of Damas.Naho Paapa Benedict XVI asura Turkey,ndetse ajya gusengera muli Blue Mosque iba ISTANBUL.Byatangaje abantu kubona Paapa akandagira mu Musigiti.
    Gusa nkuko 1 Abakorinto 1:10 hadusaba,abasenga Imana b’ukuri bagomba kuba umwe,ntihabe amadini menshi kandi avuguruzanya.
    Byerekana ko amadini amwe Imana itayemera.Dore urugero rwiza: Mu gihe Bible ivuga ko Abraham yagiye gutamba umwana we Isaac,Korowani yo ivuga ko atari byo.Ngo Abraham yagiye gutamba Ismael wari afite nyina w’Umwarabu witwaga Agar.Ubwo se urumva ko byombi Imana yabyemera?Kimwe kirabeshyera Imana.Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” iyo duhitamo aho twasengera.Ntabwo kuvuga ko usenga Imana gusa bihagije.Urugero,nubwo idini y’Abafarisayo yasengaga Imana cyane,Yesu yavuze ko Imana yabo ari Satani (Yohana 8:44).Kubera ko basengaga mu buryo Imana itemera.Biba byiza iyo umuntu ashatse uwo bigana Bible kugirango amenye neza UKURI.Tubikora ku buntu kandi tugusanze iwawe.

  • Nanjye nigutyo nabyumvaga gusa, nasobanukiwe inzira igana kubuzima nyabuzima bwiteka.
    Ndabiziko utahita wemera cg ngo ubihe agaciro,yego rwose nanjye niko nabanje kubibona,nyemerera nkubwire uko yesu yasengaga ibyanditswe byera biravugango; “Nuko yigera imbere gato arunama arasenga”(Mubusitani bwa Getsiman mwijoro rye ryanyumayuko akoranije abigishwabe) bitandukanye nuko yatangaga inyigisho,nyabuneka basenga bunamye bakanubama knd bagira icyimenyesho cyo mugahanga cyivugwa mubyahishuwe.
    Kugirango mere uko meze ubu nabanje Kureka gutsimbarara mumutima ndangije nsenga ninginga nambaza Uwiteka wahanze ijuri nisi nibibirimo sinigeze nambaza Jehovah cg Allah!!! Kugirango nirinde urujijo rwindimi nakoresheje ikinyarwanda ariryo Uwiteka Imana Ihoraho…

  • Gatera ko wavutse muri iki kinyejana wumva ari wowe uzi idini yukuri niyikinyoma? Gumana imyemerere yawe nabandi ubarekere iyabo Imana niyo izaca urubanza
    Mujye mwigisha urukundo ibindi mubyihorere

    • hhhh nange mba nibaza ubu bwibone bw’abayehova icyo bushingiyeho nkakibura. Kwiyemera gusa bidafite epfo na ruguru! Ngo nibo bazi Imana n’ibyo ishaka, abandi bose ngo bazarimbuka!

  • Birakwiye nta mpamvu y,urwango.

  • GATERA uri injiji izi kwandika!! Kure ureba ni kungohe z’amaso yawe!

  • Nibyiza.

    Gusa umunyamakuru arabeshya kuko Nyirubutungane Papa Farancis siwe wambere usuye ibihugu by’abayaislamu

    Mutagatifu Papa jean Paul II yasuye Syria kandi yaganiye n’abayaslamu inshuro nyinshi.

    BenedictonXVI yasuye Turquie kandi usibye kwandika yanaganiye n’abo bavandimwe inshuro nyinshi.

    Papa Francis ibyo akora ntabikora wenyine, kuko muri kiliziya ntabwo ari idini ya Papa uwo ariwe wese.

    Kiliziya umutwe wayo ni Yezu kristo ubwe kandi wenyine. Uwo Yezu yadusabye kurangwa n’amahoro no kuyaharanira. Pape rero agomba guharanira ayo mahoro nyine.

    Francis ntacyo akora kidasanzwe rero kuko niyo azaba adahari kiliziya ya Yezu izaguma kubaho, kuko ntishingiye k’umuntu.

    Twese turi intumwa z’amahoro

  • @Nibyo
    Biroroshye kwita umuntu injiji, ariko biragoye gusobanura impamvu umwise injiji …
    Icyo nabonye n’uko abantu bahitamo ku bushake bwabo amadini bayoboka ari bake. Ahanini usanga umuntu ajya mu idini runaka bitewe n’igihugu cg umuryango avukamo. Ariko hari abakura bakabasha guhitamo idini bayoboka ku bushake bwabo. Niyo mpamvu utarenganya umuntu ngo kuko adafite imyemerere nk’iyawe. Ahubwo ibikorwa by’umuntu nibyo byerekana niba ukwemera kwe ari ukuri. Igiti kimenyekanishwa n’imbuto zacyo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *