• 20/01/2020 2:23 29

Bwa mbere, Banyana Banyana igiye mu gikombe cy’isi

Ikipe y’igihugu y’abagore y’umupira w’amaguru ya Afurika y’Epfo ‘Banyana Banyana’ yabonye itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’abagore kizabera mu Bufaransa umwaka utaha.

Banyana Banyana yabonye ticket y'igikombe cy'isi
Banyana Banyana yabonye ticket y’igikombe cy’isi

Ni nyuma y’umukino wa  1/2 w’igikombe cya Afurika kiri kubera muri Ghana aho Banyana Banyana basezereye ikipe ya Mali ku bitego 2-0.

Ibitego bya Chrestinah Thembi Kgatlana ku munota wa 31’ na Lebohang Ramalepe ku munota wa 81’ nibyo byahesheje itsinzi yo kugera ku mukino wa nyuma ndetse no kubona itike y’igikombe cy’isi kuri Banyana Banyana.

Undi mukino wa 1/2 wahuzaga Nigeria ‘Super Falcons’ na Cameroun warangiye Nigeria isezereye Cameroun kuri Penaliti 4-2 nyuma y’uko umukino wari warangiye ari ubusa ku busa.

Banyana Banyana mu 2000 yatsinzwe na Nigeria ku mukino nk’uyu, no muri 2008 na 2014 isezererwa na Guinee Equatoriale ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika.

Banyana Banyana na Super Falcons ziziyongeraho izatsindahagati ya Mali na Cameroon mu guhatanira umwanya wa gatatu uzakinwa kuwa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018.

Umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’abari n’abategarugori cya 2018 hagati ya Nigeria na Afurika y’Epfo uzakinwa tariki 1 Ukuboza 2018.

Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *