• 28/11/2020 1:10 31

Busingye yasabye abasuzumisha ibinyabiziga kutumva ko babikorera kudahanwa n’abapolisi

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko abasuzumisha ibinyabiziga badakwiye kumva ko babikora bagamije kugira ngo badahanwa ahubwo ko ari ngombwa kubisuzumisha kuko ari ukurengera ubuzima bwabo n’ubwagenda muri ibyo binyabiziga.

Minisitiri Busingye yafunguye ikigo cy’i Huye

Busignye yabivuze kuri uyu wa Gatanu ubwo yafunguraga ku mugaragaro ikigo cyo gusuzumiramo ibinyabiziga (ikizwi nka Controle Technique) cy’i Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Uretse iki kigo cyubatswe i Huye, uyu munsi hafunguwe n’ibindi bigo nk’ibi mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana n’ikingo mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.

Minisitiri Busingye yavuze ko ibi bigo bije gufasha abantu kujya babona serivisi zo gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo batagombye kujya i Kigali.

Yavuze ko abantu bakwiye kugana biriya bigo kugira ngo bagende cyangwa bakoreshe imodoka zabo bizeye ubuziranenge bwazo ndetse ko zidashobora no kubatera ibibazo.

Yagize ati “Dukwiye kwiyemeza ko n’iyo amategeko yaba atariho, na Polisi itabigenzura, umuntu wese ufite ikinyabiziga kigenda afite inyungu bwite mu gusuzumisha icyo kinyabiziga. Utabikora aba ashyira ubuzima bwe, ubw’abandi n’umutekano wo mu muhanda mu kaga kandi ntakimubujije kubyirinda.”

Yagarutse ku myumvire y’abajya gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo kugira ngo polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda itazabafata ikaba yabahana, avuga ko inyungu yo gusuzumisha ikinyabiga ikwiye gutekerezwa bwa mbere ari ukubungabunga ubuzma bw’abakigendamo.

Busingye ati “Biradusaba ubwitonzi bwinshi igihe tugenda mu mihanda, ubuzima bw’ibinyabiziga tugendamo bugomba kuba ari ubuzima bwiza kugira ngo natwe tube dufite umutekano.”

Yaburiye abazatinda gusuzumisha ibinyabiziga byabo cyangwa abatazabikora, n’ubundi bazakomeza kubihanirwa uretse ko ngo bitari bikwiye kuko kongera biriya bigo bigamije gufasha abantu kujya babona iriya serivisi mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Ati “Nitwumva rero ko ibihano byo kudasuzumisha bikomeye cyangwa bizamurwa tujye twumva impamvu yabyo. Byongeye tujye twumva ko ari twe twikururira ibyo bihano.”

Munyaneza Augustin utwara imodoka avuga ko kweregerezwa iki kigo ari inkuru nziza ku bafite ibinyabiziga.

Yagze ati “Twatangiye kwishima ubwo twumvaga ko iki igo kije i Huye, ubu rero ibisubizo byatugezeho, utanezerewe asanzwe atwara imodoka sinzi uwo ari we.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, avuga ko ibigo bitatu byatashwe uyu munsi byatwaye miliyari 3,1 Frw.

IGP Dan Munyuza avuga ko ibi bigo bije bifite inshingano eshatu (3) zirimo iyo gukumira impanuka, gupima ibihumanya ikirere hagamijwe kurengera ibidukikije, ndetse n’iy’ubujyanama inakomeye.

Yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije kuko ari wo ukunze kuba intandaro y’impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

Minisitiri Busingye yavuze ko umuntu akwiye gusuzumisha ikinyabiziga ashyize imbere inyungu z’ubuzima bwe aho kuba izo kudahanwa
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza aha ikiganiro abitabiriye kiriya gikorwa

UMUSEKE.RW/HUYE

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ikibazo gikomeye kiri mu igenzura ry’ibinyabiziga ni ruswa.
    Uzarebe mu mihanda hirya no hino,hari imodoka uzabona ikizu cyaraboze,umwotsi reka sinakubwira,ariko ukabona barayemereye.
    Ugasanga indi igaragara ko nta bibazo ifite barayiyimye,bakagusubiza inyuma incuro 10,ngo ugende wibwirize!!
    Leta niyongere isuzume bariyabantu bakora isuzuma ry’ibinyabiziga,babambure cyane cyane ama telefone.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *