• 11/12/2019 11:00 34

Busingye arasaba uribyiruko kugira ibitekerezo bitandukanye n’ibya Leta za kera

Mu muhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston  yasabye urubyiruko kugira ibitekerezo bitandukanye n’ibyo abandi bariho kuri Leta za kera bagize bakabiba urwango mu Banyarwanda.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Nyanza mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira ku cyumweru.

Umuryango wa GAERG umaze kubarura miryango yazimye 15 593 igizwe n’abantu ibihumbi 68. Mu Karere ka Nyanza ho habarurwa imiryango yazimye 662 igizwe n’abantu 2 871.

Mu butumwa yahatangiye, Minisitiri Busingye yagize ati “Iki ni igikorwa gikomeye cyo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaragaza ubukana yakoranywe.”

Yakomeje avuga ko kuba urubyiruko rwa GAERG rwarafashe iya mbere mu gukangurira abakuru kwibuka imiryango yazimye ari intambwe ikomeye. Ati “Ni kigaragaza ko urubyiruko rufite intumbero y’igihe kizaza yo kubungabunga amateka.”

Asaba urubyiruko kugira ibitekerezo bizima bitandukanye n’ibyo bagenzi babo bari bafite muri Leta za kera, bakabiba urwando ndetse abandi bakagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Kuba GAERG yarabaruye imiryango yazimye ni intangiriro itegura ubushakashatsi kuri iyo miryango mu gihe kizaza, buzaba bureba imiryango yazimye burundu.”

Ngo bitewe n’uburyo n’igihe amakuru ku miryango yazimye yakusanyirijwe, hari henshi amazina y’imiryango yibagiranye cyangwa hakaboneka amakuru atuzuye, asaba ko hakomezwa gushakishwa amakuru kugira ngo amazina y’abataramenyekana aboneke mu rwego rwo kubungabunga amateka.

Kayumba Usia umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na we avuga ko hagakwiye kubaho uburyo imiryango yazimye yandikwa mu gitabo kimwe.

Kayumba Usia, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yagize ati “Tukabika amateka kuko uko imyaka ishira tugenda twibagirwa amazina yabo.”

Umuyobozi wa GAERG, Egide Gatari avuga ko imiryango yazimye ari igihombo igihugu cyagize.

Yashimiye Leta ko yabahaye urubuga rwo gukoreramo nk’imiryango y’abarokotse, ayizeza ko batazigera barukoreramo ikindi kitari ugushaka amahoro n’iterambere abishwe bavukijwe.

Gatari Egide uyobora GAERG

Mu kiganiro kibanze ku mateka ya Perefegitura ya Butare, Nyanza yabagamo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yagaragaje uburyo aka gace kabayemo ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeye.

Yagize ati “Butare ni ho hantu hatangiriye ingengabitekerezo y’urwango. Butare ni ho hatangiriye icyo bise “Komite y’Agakiza ka Rubanda.”

Yunzemo ati “Abitwaga intiti bo muri Butare bari barangajwe imbere na Laurent Bizeyimana uba mu Bufarana yanditse, mu 1989, ko Abatutsi bari mu mashuri ari benshi ndetse bagomba kugabanywa.”

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perefegitura ya Butare yahawe imyanya myinshi muri Guverinoma. Uwari Perezida Théodore Sindikubwabo na Minisitiri w’Intebe Jean Kambana bakomokaga muri Butare.

Ku bijyanye n’imiryango yazimye, Dr Bizimana yavuze ko bitoroshye kuyimemya yose.

Ati “Ntibyoroshye kumenya imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ahanini abantu bavuga abo bazi, mu gihe hari n’abo abantu batamenye baguye ahantu hatandukanye.”

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 25% by’Abatutsi bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomokaga muri Perefegitura ya Butare.

Igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye ni ku nshuro ya 11 kibaye, aho kiba kirangajwe imbere na GAERG.

Habanje urugendo rwo kwibuka
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye ashyira indabo aharuhukiye imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza

Abayobozi banyuranye bitabiriye uyu muhango

Amafoto (GAERG)

UWANYIRIGIRA Josiane

UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Kudufungira mu mipaka no guhora muri rwaserera n’abaturanyi buriya niyo mitekerereze mishya dukeneye?

    • Hahahaaaa, ni ryari u Rwanda rwabayeho rudahanganye n’abaturanyi ? Subiza amaso inyuma nibura nko mu myaka 300 ishize ! Urwanda rwa Gasabo rwamye ruhanganye n’abaturanyi. Vuba aha kubwa Kayibanda twari duhanganye nu Burundi na Congo, kubwa Hayara twari duhanganye na Uganda na TZ(biteruye), ubu nabwo duhanganye na Burundi, Uganda, Congo, TZ (biteruye) ! Ni ryari twabayeho tudahanganye ko wagirango turi abanyepalestine

  • Ntabwo iyo miryango yazimye yayoberana, keretse habaye cellules (imidugudu) abari bazituye bose bose bishwe ! Kandi nta cellule nimwe nibura itararokotsemo umututsi cg se bgo habe hari nabandi bantu batari uinterahamwe bashobora kwerekana amakuru y’imiryango yazimye aho. Abantu bababga batuye muri cellule imwe bose babaga baziranye, ku buryo umuryango wapfuye wose utashobora kuyoberana, kabone nubwo baba baraguye ahandi ! Cellule imwe yabaga irimo n’imiryango nka 30~50

  • Urubyiruko rwugarijwe n’ubukene n’ubushomeri, Leta irukoresha icyo ishaka cyose aho ishakiye.

  • Nta kuntu urubyiruko rutakoreshwa kubera ubwoba n’ubukene! Nonese icyenewabo kiriho ubu ko batacyamagana nuko batakibona? Abaturage bazarege hehe umuntu ubibira amasambu kandi yenda ari mukuru cyanga murumuna wa minisitiri bagombye kuregera? Habayeho uwahaye abaturage imashini zisya ibigori kandi baramutumye izitunganya amata, wamurega ute kandi uregera muramu we? Biragoye rero kwigobotora ubutegetsi bw’agatsiko cyanga bw’akazu.

  • Nyakubahwa Ministre buriya za Leta za cyera hari icyo zasigiye abanyarwanda kitazabavamo: kuba abakozi bose ba Leta barafatwaga kimwe, bagahembwa hagendewe ku mashuri bize kimwe n’uburambe mukazi. Byose bikaba byarabaga bireshya kubakozi bose. Ikindi ntabwo abantu birukanwaga mubyabo, nkuko umuvandimwe wawe agiye kwirukana no kwangaza abaturage ba Bannyahe. Cyera ntabwo batekinikaga imibare. Cyangwa ngo usange bakurikranira mu huhungiro uwabahunze izo si ingero nguhaye?! Mumbwire niba uyu munsi ariko bimeze. Guca caguwa, nu myaka itaha abanyarwanda bakazaba batagira icyo kwifureba.ibi se kandi ni uguharabika si ukuri kwambaye ubusa?!

  • Uyu Busingye ntabwo ibyo avuze mbyemera. Izi ni ingero zerekana ko ibyo uyu mugabo avuze birimo propagande yo kubeshya. Kurubu :
    1) ubutabera = ruswa ikabije iherekejwe na munyangire na tumwumvishe ,
    2)umutekano= igihugu cyuzuye abasirikari wagirango turi mu ntambara, abarwanya leta baragwiriye hanze no mu gihugu ku bwinshi, abasirikari bakomeye ntibasiba kwicazwa mu buryo busuzuguritse,
    3) ubuzima = cyera twivurizaga hafi ubuntu, kurubu utaraguze mutuelle ntiwatinyuka guhinguka kw’ivuriro kuko baguca amafaranga asa naho bari kuvugana,
    4) ubukungu = iterambere ritajyana n’ubushobozi bwacu abaturage, kwigwizaho imitungo, uburiganya mu masoko ya leta, kugendera kuri statistique zitekinitse cyane, imishinga ihenze itazamura abaturage (za buildings zidakorerwamo),
    5) umutuzo n’umudendezo = abenshi mu abatuye icyi gihugu babayeho mu bwoba burenze ( ingero buri wese yaziha), impfu za hato na hato, uburozi, ubushomeri burenze,
    6) uburezi = hano naho siniriwe ndondogora. Buri wese hari icyo yabivugaho.

    Nyakubahwa Busingye rwose widukina ku mubyimba kuko twe imfubyi tuzi ukuri kwinshi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *