• 19/01/2020 9:00 18

Burya 1% by’ubuso bw’u Bushinwa nibwo burimo imigi

Akenshi ibinyamakuru byerekena u Bushinwa nk’igihugu gifite imigi minini kandi myiza. Ariko burya imigi nka Beijing,  Shanghai, Hongkong na Guangzhou…igize 1% by’ubuso bwose bw’u Bushinwa. Igice gisigaye kingana na 99% kigizwe n’icyaro kirimo imisozi, ibibaya, amashamba, imigezi n’ibindi. Ubushinwa bufite ubuso bwa Kilometero kare 9.600.000.

Ubuso bungana na 1% bw’u Bushinwa nibwo bugizwe n’imigi

Kuba iki gihugu gifite ubuso bungana gutya ariko 1% byabwo bukaba aribwo bwabyajwe umusaruro ngo bihangayikishije ubutegetsi bwa Beijing.

Perezida Xi Jinping avuga ko mu myaka iri imbere hari gahunda yagutse yo gukora ibikorwa biteza imbere ibice byose by’u Bushinwa, bwose bukabamo ibikorwa remezo bizatuma ubukungu buzamuka kurushaho.

Uyu mwaka biteganyijwe ko ubukungu bw’u Bushinwa buzazamuka ku kigero kiri hagati ya 6.3 % na 6.4%.

Mu nama uyu mukuru w’igihugu aherutse kugirana n’abadepite baturutse mu Ntara ya Henan yababwiye ko gutunganya u Bushinwa bwose bukaba ahantu hateye imbere bitewe n’imiterere yabwo n’ibikenewe mu bukungu biri mu bya mbere azitaho.

Kunoza ubuhinzi, ubworozi no kurwanya isuri biri mu by’ibanze.

Amateka yerekana ko u Bushinwa bwabaye ikigega mu by’ubuhinzi gikomeye cya bimwe mu bihugu byahoze bituranye nabwo.

Icyaro cy’ubushinwa gituwe n’abaturage miliyoni 500.

Kubera ko ubuhinzi bunini kandi bugezweho bukorerwa mu cyaro, birumvikana ko Leta zose harimo n’iy’u Bushinwa ziba zigomba kugitunganya kikaba ahantu heza ho guhinga, hera kandi hagereye abahinzi  n’amasoko.

Ku byerekeye u Bushinwa ariko, icyaro cyabwo cyahuye n’ibibazo bikomeye kuko abenshi bahoze bagituye bigihunze bakigira mu migi minini. Ibi byatumye ubuhinzi bidindira.

Ubwo yaganiraga n’Abadepite ba Henan Perezida Xi yabibukije ko Intara yabo ariyo ifite ubutaka bunini buberanye n’ubuhinzi kandi ituwe n’abaturage miliyoni 50, bityo ko guteza imbere ubuhinzi bugezweho ari uburyo bwiza bwo guhaza abahatuye no kwereka ibindi bice ko guhinga kijyambere bishoboka kandi ari ingirakamaro.

Iyi ntara iri mu za mbere zitanga umusaruro myinshi w’ibinyampeke mu Bushinwa.

Xi avuga ko kugira ngo igihugu cye gikomeze kuba mu biteye imbere ku Isi kandi kizabe giteye imbere ku buso bwacyo bwose, ngo ibice byose by’u Bushinwa bigomba gutezwa imbere hashingiwe ku bibereye buri hantu.

Ngo kugira ngo Umushinwa wese yumve abayeho neza ni uko agomba kuba afite aho aba, yihagije mu biribwa, abana be biga heza kandi neza, abona serivise z’ubuvuzi, afite akazi kandi kamuhemba neza, kandi akaba ahantu ahumeka umwuka usukuye.

99% ni icyaro gikeneye gutunganywa mu miturire kugira ngo hakorwe ubuhinzi n’indi mirimo y’iterambere
Abo muri Henan basabwe gutangiza impinduka zigamije guteza imbere icyaro
Mu mateka ya Aziya bizwi ko u Bushinwa ari igihugu cyahoze gikomeye mu buhinzi

UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Kuri jye gutera imbere si uguhindura igihugu cyose umujyi. Igice cy’icyaro nacyo ni ngombwa cyane ko kibaho, hagakorerwa ubuhinzi n’ubworozi ari nabyo bitunga abanyamujyi. Uku byari bimeze mbona ari byo byiza, wenda Umujyi wakwagurwa ku rugero bikeneweho no mu byaro imiturire myiza ikitabwaho, ariko ibi mbona u Rwanda rwose rugiye guhindurwa amazu mbona atari byiza kandi bizagira ingaruka ku mibereho y’abaturage. Hakwigwa uko abantu bubaka amaetage ubutaka bwubakwaho bukagabanyuka ubundi bugahingwa cga bukabyazwa umusaruro mu bundi buryo.

  • IGANZE NSHUTI YANJYE. IBI NANJYE NJYA MBIREBA BIKANSIGA. ABANTU BOSE BARUBAKA UKO BASHAKA RETA NTIBYITAYHO. SURFACE CULTIVABLE WAPI RWOSE NTACYO BIBWIYE UBUYOBOZI. UKAGIRANGO TUZARYA IBIVUYE KUBISENGE BY’AMAZU.!!!!!!!!!!!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *