• 07/12/2019 9:16 19

Burundi, Rwanda, Uganda turashaka amahoro

Nitwa Izerimana Paul,

Bayobozi bacu mwongere mwicarane muganire amahoro, urukundo  n'iterambere nka mbere
Bayobozi bacu mwongere mwicarane muganire amahoro, urukundo n’iterambere nka mbere

Simvugira abatuye ibi bihugu byose ariko ndanabavugira kuko nanone bose bose bashaka amahoro.

Maze igihe nsoma, numva, nganira, mbaza nitegereza uko ibintu bimeze mu mibanire y’ibi bihugu byacu.

Imyaka maze kandi nabonye byinshi byabaye muri ibi bihugu byacu, cyane cyane Burundi na Rwanda. Nabonye kandi nzi neza uko bimera iyo habuze umubano no kumvikana. Abandi benshi namwe murabizi utabizi yarabyumvise cyangwa yabonye ingaruka.

Uyu munsi ibi bihugu byacu bibanye nabi nyamara bihujwe na byinshi cyane, bihuriye kuri byinshi. Ababituye ni nk’abavandimwe.

Njye ndi umunyarwanda, i Burundi mpafite inshuti zikomeye ubu nabuze nanabujijwe kongera kugeraho cyangwa zo ngo zingereho kubera umubano mubi w’ibihugu byacu.

Muri Uganda hariyo abo mu muryango benshi, ubu ndikandagira kujya kubasura iyo numvise ishimutwa rya hato na hato, nubwo bo bazi ko kuza hano nta kibazo bagira ariko icyuka kibi kiriho ntigituma baza nk’uko bazaga 2010.

Simvuga ku mpamvu z’imibanire mibi y’ibihugu, benshi murazizi kundusha, wasanga n’izo nkeka cyangwa mbona atari nazo, ndavuga gusa ku batera/banakemura uwo mwuka mubi n’umubano mubi.

Abawutera kandi bawukemura si abandi, ni abayobozi b’ibi bihugu byacu muri rusange, abayobozi twitoreye abayobozi twihitiyemo ngo baduteze imbere, batubanishe neza n’abandi, duturane , duhahirane, tubane.

Iyo mu gihugu hari inzara bibazwa abayobozi, iyo mu gihugu hari akaga basabwa gutabara, iyo mu gihugu hari amakimbirane basabwa guhosha, niyo mpamvu no mu mibanire mibi nk’ubu njye mbasaba kubihosha kuko turifuza kongera guhumeka amahoro.

Turumva, turasoma iby’intambara n’imitwe yitwaje intwaro…izo ntwaro turazizi zaratwishe, zishe abacu, abandi zaratumugaje ibibi byazo turabizi, none banyakubahwa mwatubabariye mukongera mukaganira amahoro?

Duhangayikishijwe n’ibyo dusoma hirya no hino, ariko cyane cyane n’umubano mubi w’abayobozi b’ibi bihugu byacu ugira ingaruka zikomeye ku baturage ba rubanda rugufi mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.

Ba nyakubahwa mutuyoboye, nimwongere mwegerane nk’uko byahoze, nimwicarane i Kigali, i Kampala cyangwa i Bujumbura muganire murebe ibibatanya mubite kuko si byinshi mugumane ibibahuza kuko ntibifite ingano.

Umuhanga Martin Luther King yavuze ko “urwango rutamarwa n’urwango, ahubwo urukundo”.

Namwe uyu munsi mwikwangana, nimuhane urukundo muganire nk’abareberera benshi nk’uko byahoze uyu mwuka mubi urarangira.

Ntimwikunde mwe n’imiryango yanyu nibigenda bityo ntimuri buhuze kuko mukunda ibitandukanye, nimukunde umuturage w’i bunaka utakibasha kwambutsa inyanya ze ngo azigeze hakurya y’umupaka.

Nimukunde umwana uryamye mu ihema i Mahama wibaza hagati y’u Rwanda n’u Burundi igihugu cye.

Nimukunde abaturage bashobora gutikirira n’ibyabo mu ntambara z’ubutegetsi bwanyu zavuka igihe cyose uyu mwuka mubi ukomeje gututumba wavamo intambara yeruye.

Rwose nimuce inkoni izamba, nimureke kwikunda, nimudukunde twe abaturage banyu mushake ubwumvikane tugire amahoro i Burundi i Rwanda na Uganda azasagukira n’ahandi mu karere.

Amahoro,

Izerimana

6 Ibitekerezo

  • @Izerimana Paul, urakoze cyane gucurangira abahetsi! Ariko byavuzwe kenshi kuri runo rubuga n’abasomyi: gusaba ubutetsi bwashibutse ku macakubiri n’intambara kwimakaza amahoro, ni kimwe no gusaba igiti kwitandukanya n’imizi yacyo. Uko byakigendekera bibayeho, usibye ko igiti kitabyishoboza ubwacyo, ntubizi se? Icyo giti cyahita cyuma. Igihe cyose tutarumva iki kintu, tuzahora muri muzunga idashira. Amahoro aharanirwa n’abayakeneye. Ntatangwa n’abatayungukiramo. Niba utari ubizi, nta gihugu k’igihangange gishobora kugumana ubuhangange bwacyo kidafite umwanzi kirwanya (ennemi commun), ngo bifashe abayobozi guhoza abaturage ku nkeke n’ubwoba bw’uwo mwanzi nk’uburyo bwo gufatana mu nkokora wa mugani w’abaturanyi, kugira ngo badatungurwa. Maze abantu bagahora bambariye urugamba, bakora amarondo adashira, n’imyitozo y’intambara, bahiga ubutwari n’abo banzi, banesha bamwe abandi bakabavumvukamo indani. Bya bindi bajya bavuga ngo revolisiyo iyo imaze kurya abanzi bayo yinovora abana bayo. Guhora abantu baryamiye amajanja, bisaba guhora babona abanzi bo kurwanya.. Iyo abantu bamaze kumva ntacyo bikanga, nibwo decadence iba itangiye, uwari indwanyi y’inkorokoro akazana inda bita nyakubahwa, imyitozo ngororamubiri n’iy’intambara akayisimbuza kurya no kunywa. Niko byagendeye empires nk’iy’abaromani, iy’abagereki, za Babylone, aba Perses, aba Ottomans, aba Huns mu Bushinwa, ba Tsars mu Burusiya, n’abandi utarondora ngo ubarangize. Ni nayo mpamvu abakomuniste bikubise hasi mu ntangiriro ya za 1990, abanyamerika bari bamaze guhinduka abagenga b’isi mugashiduka bariho barwana n’abandi banzi bashya tutazi aho bakomotse. Iyo strategy yo guhorana abanzi uhanganye nabo bikagufasha kwifatira abaturage, bagahora barara rwantambi, bayigishije n’aba commissionnaires babo bose. Muzabakizwa n’Iyakare nta kindi.

  • Amahoro ni umusini wamajyambere, kubona u Burundi u Rwanda byanagana ni akamaramaza..ubundi byitwaga RWANDA URUNDI.Ururimi ruraura buri wese yumva undi ntamusemuzi, biraturanye,aamateka arasa, Rudaiwa yauye i Bujumbura Ntaryamira awa i kigali( Kimwe kimwe) muzabaze ibyo mutwicarabami twa Nyaruteja mubaze ibyumwa Ntare..saa sita i Kigali ziba ari saa sita i bujumbura..muri 1959 abatutsi( Nubwo ubu bwoko butaikoreswa mu Rwanda) baungiye i burundi bamererwa neza bariga barakora no no kuaruka babiiramo uruare kurundi ruande numva ko na Nkurunziza yize Sport i Butare nabandi bensi..mubyukuri izi ntureka ziva kuki? Nkurunziza arasena na President Kaame ni umukiristu aturika wabatirijwe i kabayi,abafasa babo bakunda Imana nabantu, iyi miryango yose yarabyaye unu na kobwa nkuko natwe rubanda abansi bimeze ubwo uwifuza intambara azinuka iki!? uzi abarundi muri kigali na Butare muri za 2005 abanyarwanda i Bujumbura kuri Tanganyika rwose uwateye ibi yicuze…Nyakubawa Paul Kagame na Nkurunziza Petero mwicarane murangize iyi affaire irorosye cyane.

    Nzavuga kubuvandimwe bwu Rwanda na Uganda ubutaha gusa dukeneye amahoro ubukene bwo tuzaumya tudwedweze aho gukenyuka wapfa udakize.

  • MACHIAVEL we,uvuze ukuri.Amahoro azabura kugeza igihe Yesu azagarukira agakuraho ubutegetsi bw’abantu ku munsi w’imperuka.Abantu bananiye Imana,ahubwo bishakira inyungu zabo,bagahora bashoza intambara binyuze mu nzangano zitari ngombwa.

  • No no, aho urabeshye none uzi bouturage? Niba uzi uko umwumbati uterwa, nta muzi. Ahubwo ikibazo ukomeye kurusha undi mu karere yahaye umunye ntege nto amahoro. Hali igihe cyigeze dusuzugura abanyarwanda bo kwa habyarimana igihe nigaga college mwanga secondary, aliko ubu nasanze u Rwanda rwubashwe kurusha Zaïre. Hali umugabo. Erega nta muhanuzi iwabo. Kagame akunda Rwanda. That is all.

  • Karekezi budget yigisirikare mu rwanda yakwigisha abana kugera kuli kaminuza kdi temoins de jehovah bigisha abantu bible ku buntu aho kwicana. Numvise ko bata nakoze genocide mu rwanda aliko icyo niboneye ni uko bali bafite inkambi yabo yihariye nka camping site, abandi baryama unhcr shitting. Ababaye kituku goma nord Kivu. Zaïre murabibizi. Peace niyo nifuza, iyo bamwe bifuza irasenya ntiyubaka nayitsinze yo kavuna umuheto cg ak47 na RPG

  • Ikibabaje n’uko usaba utakumva utanaguhangayikuye! Hari umuntu wagize ingwate abaturage be n’abindi bo mu bihugu baturanye. Ugerageje kugaragaza akarengane acecekeshwa isasu. Niwe utanga kubaho no gutunga, kimwe no kurimbuka. Iyo utamwiyumvamo byaba byiza umuhunze nubwo adahungwa, Uyu ntajya ashaka ko hari uwabona ibintu kuburyo bunyuranye n’ubwe. Niba mutemeye ibtambo muzarimbuka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *