• 04/12/2020 1:40 12

Burundi: Nyuma y’ijambo rya Pierre Nkurikiye, abavuga Ikinyarwanda 150 barafunzwe

Nyuma y’uko Umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, umutekano n’amajyambere Bwana Pierre Nkurikiye asabye Abarundi ko uzajya yumva umuntu uvuga Ikinyarwanda azajya arya akara Polisi, ubu abantu 150 bamaze gutabwa muri yombi.

Abanyamulenge baba mu nkambi z’impunzi i Burundi bari gufatwa kubera kumvwa bavuga Ikinyarwanda

Aba bantu ni Abanyamulenge baba mu nkambi ziri mu Burundi bakaba bafatwa n’ubutegetsi bw’u Burundi bubashinja gukorana n’u Rwanda.

Abanyamulenge bavuga ko ibyo bashinjwa byo gukorana n’u  Rwanda ari ikinyoma.

Mu Burundi ubu hari inkambi eshanu zirimo Abanyamulenge bahunze ubwicanyi bubakorerwa muri Kivu y’Amajyepfo.

Pierre Nkurikiya yabwiye abatuye umurwa mukuru Gitega ko nibumva umuntu uvuga Ikinyarwanda bazajya babibwira Polisi cyangwa ubundi buyobozi bakamubaza ikimugenza.

Icyo gihe hari ku italiki 08, Ukwakira, 2020.

Icyo gihe Pierre Nkurikiye yagize ati: “Akamo twagira ngo dutere Abarundi ni uko borushirizaho kurikanura. Ibibazo by’umutekano…kirazira gusamara. Aba bantu bose b’abanyamahanga bibonekeza, cane cane muri ino minsi haba mu bisagara canke ahandi, ntibagoye mbere no gutora (kubamenya) kuko usanga abenshi bivugira Ikinyagwanda.

Mumwumvise avuga Ikinyagwanda muce murya akara abajejwe intwaro n’abajejwe umutekano kugira ngo bamubaze ikimugenza…”

Kuva icyo gihe abaturage batangiye gutungira Polisi urutoki aho bumvise umuntu uvuga Ikinyarwanda k’uburyo kimwe mu binyamakuru mpuzamahanga cyanditse ko imaze gufata abantu 150.

Muri bo hari abagera kuri 30 bafungiye i Bujumbura, ndetse hari umwe muri  bo wavuze ko iyo yitegereje asanga Abarundi bahagurukiye guhiga buri wese uvuga Ikinyarwanda.

Pierre Nkurikiye uyobora Polisi y’u Burundi yasabye abaturage ko uzajya yumva runaka avuga Ikinyarwanda azajya atungira Polisi agatoki

RFI

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • eeeeeee ariko azi kublka mana kariya g telefone ngaherka muri 1998

  • Ibi ndabona bisa nabyabindi byatumye twambuka umupaka tujya Zaire hamwe na Kabila kurengera abanyamulenge.

    • Burya iyo bakubajije Politike mbi niriya bavuga, kuko iyo watangiye ivangura iryo aryo ryose mu bantu ubereye umuyobozi ubuyobozi bwawe buba bwarangiye, ikindi nongeraho ni uko ririya jambo Nkurikiye yabwiye abaturage ni ijambo rutwitsi rishobora gutuma abaturage bahohoterwa ndetse abandi bakahasiga ubuzima ,bitinde bitebuke azabibazwa n’ubutabera kandi leta yita iye buriya yayirangije.

  • Umunyarwanda ahindutse ikibazo mu Karere kabisa!?

  • Ko hose batwanga aho sitwe kibazo?

    • Ndabona aho bigeze ari twebwe dukwiye kwitekerezaho kuko mukarere kose turanzwe niba atari twebwe twanga abandi. Ibigaragara nuko dukwiye kwitekerezaho natwe

  • Iri si ishyano! None se baragira ngo abanyarwanda bavuge ikirundi? Ariko abanyarwanda baragowe koko! Imyaka n’imyaniko abarundi babaye hano mu rwanda, barusha uburenganzira abenegihugu bo mu bwoko bw’abatutsi, bakanabakorera jenoside, none ngo abavuga ikinyarwanda bose bababohe? Ubu n’iyi ngirwamuyobozi ivuga ibi wasanga yaravukiye mu Rwanda cga ahandi hatari iwabo? Mungu yiko.

    • Nkaho nta banyarwanda bakuriye, bize barihiwe amashuli na leta yu Burundi. Ushaka ingero se?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *