• 20/01/2020 3:13 25

Burundi: Gitega ubu ni umurwa mukuru…Ejo inzego zizatangira kuva i Bujumbura

Inteko ishinga Amategeko y’u Burundi yatoye ikemezo cyambura Bujumbura kuba umurwa mukuru w’igihugu igasimburwa na Gitega yahoze ari yo murwa mukuru w’u Burundi.

Umugi wa Gitega ubu niwo wongeye kuba umurwa mukuru w'ubutegetsi
Umugi wa Gitega ubu niwo wongeye kuba umurwa mukuru w’ubutegetsi

Aya matora yabaye ejo ku wa Gatatu ahise akurikirwa n’ikemezo cyo kwimura inzego n’ibigo bya Leta byari i Bujumbura, igikorwa kizamara imyaka itatu.

Inteko ishinga Amategeko umutwe wa Sena ni yo izatangira kwimukira i Gitega ejo ku wa Gatanu .

Perezida Pierre Nkurunziza washyize umukono kuri ziriya mpinduka muri 2007 yari yizeje ko umurwa mukuru uzasubira mu mugi wa Gitega ari nawo mugi munini mu Ntara ya Gitega.

Icyo gihe Nkurunziza yavuze ko Gitega ari yo ifatwa nk’umugi uri rwagati mu gihugu kurusha Bujumbura yari isanzwe ari umurwa mukuru

Bujumbura izakomeza kuba umurwa mukuru w’ubucuruzi.

UM– USEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • GITEGA umurwa mukuru??!!
    Cyangwa indake nshya?!

  • Ariko nkawe koko! Uburundi ni igihugu cyigenga, ushaka se ko nibajya guhindura umurwa mukuru w’igihugu cyabo bagusaba uburenganzira!?

  • kubaka Gutega bizafata umwanya utari muto ariko buriya abanyapolitiki bafite icyo babipanzeho bo bagira umwanya wibyo cyane ko aribyo bibabazo biba bibahangayitse abatirage nqtwe tugahangayikwa no guhiga amafranga yo kubishyira mu bikorwa

  • buriya affaire yo kwimura bujumbura izatinda kuko gitega nta nyubako ziriyo ariko nubundi abaturage nitwe twikoreye umuzigo wi guhiga amafranga yo gukora benibyo abandi inshingano zabo nukubinononsora no kudutekerereza

  • Turibaza ko na twe amaherezo Nyanza izasubira kuba umurwa w’umuco Gakondo nyarwanda amaherezo yose.
    Naho itaba umurwa cg Ikicaro cy’ingoma, ariko ukazaba umurwa w’Umuco Gakondo n’amateka.
    M’Urwanda dukeneye umujyi uturwa mo gusa n’abantu batsimbaraye k’umuco wacu Gakondo.
    Turambiwe imico y’abanyamahanga no gukomeza kwivanga na yo, Aho urubyiruko rwacu ruguma rwiyandurisha ayo maheru ngo n’imico y’abazungu.
    Dukeneye kubona abakobwa bacu batadefuriza batambara amapantalo batisiga birya bisiga ku minwa batishyira ho imisatsi y’abapfu b’abahinde. Dukeneye ahantu tuba twissnzuye mu muco wacu gakondo, aho ntawuzongera kuduterera abakobwa inda z’indaro. Aho umuntu yiga akarangiza Kaminuza acyumva ko kuba umunyarwanda Ari ishema kandi ko nta muco w’abanyamahanga uruta uwacu, ko kwiga ukaminuza bitavuga ko ugomba gusuzugura no kwirengagiza iby’iwanyu.Ibi byose tubona byicwa n’injiji ziyita ko zijijutse nyamara zikaba Ari zo za mbere mukwirengagiza umuco wacu wa Gipfura. Dukeneye imijyi mu gihugu iturwa mo n’abantu bambara imyambaro yacu gakondo tukikwiza. Ntituri abazungu.
    Nyanza birakenewe ko itegurwa nk’umujyi w’umuco Gakondo ikongera guturwa n’abantu baziyemeza gusubira k’umuco wa Gipfura wacu. Kandi bizaba ho kuko turambiwe turi benshi kubona uko ibyo mwita iterambere ritwononera abana. Yes uko, Burundi yimuye Umurwa, natwe turifuza Umurwa mushya w’Umuco Gakondo. Twe rurashaka umuco wacu kugira umujyi wihariye tuwusigasirira mo.
    Dukeneye ahantu hihariye dutura tugendera k’Umuco Gakondo w’ubupfura wo kwiyubaha kandi hagashyirwa ho amategeko awugenga.
    Nyanza Nyanza Nyanza ikwiye kuva mw’icuraburindi abuzukuru b’abari bayiriye tukayubaka nk’uko yahoze ikitwa Umujyi Gakondo n’umujyi w’Amateka. Bitagendeye kuri politiki iyo ariyo yose, bishingiye k’Umuco gusa.
    Sha umuco wacu mwica mwe mwitwa ngo mwarize ngo mwarajijutse, ibyaha bikaba byarahawe intebe kubera kwigana abazungu uko babaho, ibi Uwiteka azabihana yihanukiriye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *