• 14/12/2019 9:26 54

Burundi: Bujumbura kunywa agatama ntibigomba kurenza saa tatu z’ijoro

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho amabwiriza y’uko utubari dufunga bitarenze saa tatu z’ijoro mu bice bimwe na bimwe birimo n’Umurwa mukuru wa Bujumbura.

Bamwe bavuga ko u Burundi bwafashe kiriya kemezo ku mpamvu zo gukaza ingamba zijyanye n’umutekano

Itegeko ryatanzwe mu migi irimo Gitega, aho Leta ya Perezida Pierre Nkurunziza ikorera no mu Murwa mukuru w’ubucuruzi wa  Bujumbura, ndetse no mu Ntara y’Amajyaruguru ya Muyinga.

Mayor w’umugi wa Bujumbura yavuze ko amabwiriza ajyanye no gukumura abaturage kunywa inzoga bakarenza urugero, ariko hari na benshi mu baturage bemeza ko amabwiriza ajyanye n’ingamba zo gukaza umutekano.

Hashize igihe hari abantu barasirwa mu tubari mu Mugi wa Bujumbura.

Amabwiriza ajyanye n’amasaha utubari tugomba gufungurira imiryango avuga ko mu minsi y’akazi tuzajya dufungura saa 17:00 kugeza saa 21:00 naho mu mpera z’icyumweru (weekend) tugafungura imiryango saa 13:00 kugeza saa 21:00.

Umwe mu baturage utuye Gitega yabwiye BBC ati “Birababaje ko utubari tuzajya dufunga kare, birababaje kubyumva.”

Ku murwa mukuru Bujumbura undi muturage w’umugore w’imyaka 28, yabwiye BBC ati “Abantu benshi bagiye gufungwa bazira kutubahiriza aya mabwiriza.”

Undi muturage w’i Bujumbura yavuze ko ariya masaha yashyizweho yo gufunga ku tubari, ngo nibwo benshi baba bageze igihe cyo kuryoherwa n’icupa.

Ati “Abantu benshi bajyanwa mu kabari n’impamvu zinyuranye, akenshi ni impamvu bwite kandi nziza. Twemera imyanzuro y’ubuyobozi ariko iyi ntishimishije. Kubuzwa gufata icyo ushaka, kandi ari cyo gihe ugikeneyeho.”

Hari undi muturage wabwiye BBC ko kiriya kemezo akememera kuko kizafasha kongera umutekano mu mugi wa Bujumbura.

BBC

UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Benshi bavuga ko kunywa inzoga ari icyaha.Harimo abiyita abarokore n’abaslamu.Ariko se ibyo bavuga nibyo koko?Nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21,umurongo wa 34.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko abanyamadini benshi cyane banywera inzoga mu ngo zabo,bihishe.
    This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

  • @Gatare nonese ko utubuza kwemera iby’abanyamadini wowe nta dini uri kuvugira wavuga ibyawe ukareka iby’abandi?

  • @ UWAYO,reba context Gatare yabivuzemo.Abanyamadini bisobanura “abakuru b’amadini”.Gatare ntabwo avugira idini,ahubwo arerekana icyo bible ivuga ku nzoga.Gusa nkuko Yesu yabyerekanye muli Matayo 7:13,14,ntabwo Imana yemera amadini yose.Yerekanye kandi ko abakristu nyakuri ari bake cyane.

  • wowe Gatera ufite ibitekerezo bisobanutse abenshi tugendera mukigare ngo nicyaha, cyahe?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *