• 14/12/2019 10:02 51

Burkina Faso : Abantu 14 biciwe mu rusengero

Kuri iki Cyumweru taliki 01, Ukuboza, 2019 abarwanyi bitwaje intwaro ziremereye bateye urusengero bica abantu 14 mu Majyaruguru ya Burkina Faso mu gace kitwa Hantoukoura.

Ingabo za Burkina Faso zaratabaye nyuma ya kiriya gitero

Insengero na Kiliziya ziri ahantu hatandukanye zimaze iminsi zigabwaho ibitero n’abarwanyi bakorera mu mitwe y’abarwanyi itandukanye ikorera mu gace ka Sahel.

Ingabo zahise zitabara, zishakisha ko hari abafatwa mu bagabye kiriya gitero. Zashoboye guha ubutabazi abakomeretse bajyanwa kwa muganga.

 Taliki 26, Gucurasi, 2019 abarwanyi bivugwa ko ari abasilamu bagendera ku matwara y’ubuhezanguni bishe abantu bane babasanze muri kiliziya gatulika iri ahitwa Toulfé.

Iminsi mike mbere y’aho ( hari tariki 13, Gicurasi, 2019) abandi bane bakirisitu gatulika biciwe mu mutambagiro mutagatifu bibuka Bikira Mariya utarasamanywe icyaha.

Umunsi umwe mbere y’aho hari umupadiri wiciwe mu kiliziya ahitwa Sanmatenga mu Majyaruguru ya Burkina Faso.

Taliki 26, Mata, 2019 abandi bantu batandatu biciwe mu rusengero rw’abaporotesitanti  ruri ahitwa Silgadji.

Hagati muri Werurwe, 2019 umupadiri witwa  Joël Yougbaré yashimiswe n’abantu bitwaje imbunda nyuma aza kuboneka yarapfuye.

Taliki 15, Gashyantare, 2019 padiri César Fernandez wari umumisiyonari ukomoka muri Espagne yiciwe mu gace kari rwagati muri Burkina Faso.

Burkina Faso na Mali nibyo bihugu byo muri Sahel  byugarijwe n’abarwanyi ba kisilamu.

RFI

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ndabona abasirikare ba Mali,Niger na Burkina Faso bagiye gushira kubera intagondwa.Imitwe y’Abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,etc…Yose ivuga ko “irwanira Imana”.Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose barwana nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu benshi.

  • Nkuko History ibyerekana,n’Intumwa Muhamadi yari umurwanyi.Mwibuke intambara nyinshi yarwanye.Urugero ni igitero yagabye I Macca avuye I Madina.Amaze gushinga idini ya Islam,abamusimbuye nabo bali abarwanyi.Bagabye ibitero muli Aziya,muli Africa no mu Burayi,bagarukira ahitwa Poitiers muli France.Uwangaga kuba Umuslamu baramwicaga.Niho ubutagondwa bwaturutse.Kumva ko utari Umuslamu agomba kwicwa,ngo ni Umukafiri.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *