• 09/12/2019 4:39 45

Buri kiciro cy’Ubudehe kigire ibigendarwaho bisobanutse -Prof Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Anastase Shyaka avuga  ko mu rwego rwo gushyiraho ibyiciro bishya by’Ubudehe, hatangiye gukusanywaa ibitekezo by’uko byakorwa, bahereye kuri sosiyete sivile ariko ngo bazanabisaba amadini, itangazamakuru n’abaturage kugira ngo hazashyirweho ibyiciro bishingiye ku byo Abanyarwanda bifuza.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase avuga ko mu gushyiraho ibyiciro bishya by’ubudehe hazarebwa ibitekerezo by’abaturage

Prof Shyaka yavuze ko icyo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yifuza ari uko ubushobozi bwose Leta ifite ibukoresha neza ntihagire ubunyerezwa kandi bugatanga umusaruro.

Avuga ko Minaloc izasuzuma niba ibyiciro by’Ubudehe byaratanze umusaruro, imibare ikagaragaza ko abaturage bakennye bazamutse mu mibireho, ibipimo by’ubukene bikagabanuka.

Ati: “Turagira ngo Abanyarwanda bazisanzure baduhe ibitekerezo, batubwire ibikwiye, tubiganireho tuzafate ikerekezo twemeranyijeho.”

Minisitiri Shyaka kandi avuga ko izina ry’ikiciro cy’Ubudehe atari ryo ‘kamara’ ahubwo ngo ni ukumenya ubuzima bw’ukirimo.

Yavuze ko nubwo yenda hazabaho ikiciro cy’abantu bishoboye cyangwa ikiciro cy’abafite intege nke n’ibindi, ik’ingenzi ngo ni uko ibyiciro bizashyirwaho hakurikijwe ibipimo byumvukanyweho, bifatika bitandukanya ikiciro n’ikindi.

Avuga ko nyuma yo kwemeranywa ku byiciro by’Ubudehe n’ibipimo byerekana abagomba kubijyamo, ngo hazabaho icyo yise amasezerano hagati ya Leta n’umuntu uri mu kiciro gifashwa kuzamuka yerekana ko atazakomeza gufashwa mu myaka itata, itanu, umunani…

Ngo buri Munyarwanda agomba kugira ibakwe ryo gutera intambwe runaka, ntakomeze gufashwa.

Shyaka avuga ko mu gushyira abantu mu byiciro biri hafi gushyirwaho hazakorwa  ibishoboka byose bigakorwa mu mucyo, nta karengane.

Ati: “Turizera tudashidikanya ko akarengane na ruswa bizagabanuka cyane binyuze mu bufatanye bw’abaturage n’inzego tuzaba twabegereje.”

Ibyiciro bine  by’ubudehe byari bisanzweho byashyizweho muri 2013. Icyo gihe byasimbuye birindwi byariho abaturage bavugaga ko birimo amazina atera ipfunwe ababirimo.

HATANGIMANA                                    UM— USEKE.RW

 

8 Ibitekerezo

  • Rwose!
    Hari utuntu duto umuntu yareba; urugero umuntu utagira SIM Card imwanditseho akaba ari mu cya mbere, ufite passport akaba adashobora kuba hasi y’icya gatatu, gutyo gutyo.

  • Reka mpe Professeur Shyaka ingero eshatu zoroshye: 1)abaturage bari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, abarenga 30% ntibagishobora kuriha mitiweli yo kwivuza. Bityo ntibakirwe n’amavuriro bakivuza magendu cyangwa imiti gakondo. Mu gihe abo mu byiciro bibiri bibanza ari bo Leta iba yarihiye. Nafate 30% bo cyiciro cya gatatu cy’ubudehe batishyura mitiweli, abongere kuri bariya bo mu byiciro bibiri bya mbere, araba afite umubare nyakuri w’abakene nyakujya mu gihugu. 2) Ku bana bo mu cyaro batsindira kujya mu mashuri yisumbuye abacumbikira, ari nayo yigisha neza kurusha za Nine na Twelve, abarenga 50% by’abo bana ntibajyayo kuko batabona amafranga y’ishuri. Nafate imiryango y’abo bana, yongereho iy’abata ishuri kubera ubukene barenga 10% buri mwaka, mu majyepfo ho bakagera no kuri 18%, yongereho n’iy’abiga bishingiwe na Leta cyangwa za Caritas kuko nta mikoro bafite. Nabateranya bose araba afite umubare wegereye ukuri w’abari munsi y’umurongo w’ubukene. Nafate cyangwa na ririya janisha rya 38% by’ababarwa na kiriya kigo cya Munyakazi Yussuf nk’abari munsi y’umurongo w’ubukene, maze aho kubarira ku bipimo akoresha by’amadolari 0.33 ku muntu ku munsi, akoreshe igipimo mpuzamahanga gikubye kiriya inshuro eshatu. Arahita abona umubare nyawo w’abitsamura amenyo akagwa muri uru Rwanda. Erega n’ubundi uburyo bwakoreshejwe mbere mu gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe ntibwari bubi, n’ibyavuyemo ku ikubitiro byari byegereye ukuri. Ariko kuko byari bihabanye n’ibya EDPRS na statistiques za Munyakazi na NISR, uturere n’imirenge bagiye basabwa kubisubiramo bakazamura imibare y’abifite n’abakire. Itekinika ryo kwirarira no kubeshya amahanga, ariko ryica igenamigambi ry’igihugu ryose.

  • Nibyiza rwose kongera gusubiramo ibyiciro by,ubudehe kuko njye mbona ari bike cyane ugereranije nuburyo twe abanyarwanda tubayeho.
    Rwose bizabe nka 5 nibura kuko hari abantu bari mucya kane batagombye kukibamo.
    Ndatanga urugero,nkumuntu utuye karongi cy Nyamagabe akaba acuruza afite na fuso akoreha ubucuruzi bwe ni gute wa munganya n, umunyenganda uri Kigali ?
    Rwose hakwiye ikiciro cya 5 cya bantu bakomeye naba nyenganda.
    Kandi murabizi ko abantu batanganya ubutunzi cy ibikorwa.
    Murakoze

  • Prof Shyaka:1. Natwe nk’abagenerwabikorwa, twifuza kumenya ibyo bipimo ngenderwaho ibyo aribyo, natwe turebe ko bitunogeye. Harageze ko tugira ijambo mubidukorerwa, kuko nitwe ingaruka zigeraho. 2. Ibibazo bya Rutsiro bitandukanye n’ibya Kirehe; n’umukire w’i Kigali si kimwe n’uwa Rubavu cg Rusizi. Murakoze.

  • Nibyo nyakubaha ministry njye numva ibyo mwagenderaho nuko abafite imitungo Bose ibanditseho, abafite imodoka zibanditseho, amazu,ndetse na kazi bafite muba mubifite, amafaranga ku ma Compte bafite muba mubireba muhere kurayo makuru muhuze system noneho system ijye itanga icyiciro bitewe nayo makuru system yamaze kubona ibindi byose bizahita byikora

  • Birakwiye rwose ko bisubirwamo kuko usanga umuntu yitwa ngo afite inzu atuyemo agasyirwa mu cyiciro cyabishoboye kandi ari ideni rya banque azishyura nk’imyaka 20, wenda no kugaburira abana ari ibibazo. icyo mpamya nuko ntawifuza kuba umutindi ariko nabwo gushyirwa mu cyiciro udakwiye sibyo

  • Uyu mugabo ageze muri Minaloc none asanze cya gipindi yateraga isi yose ngo corporate gvnance izira itekinika, bimuyobeye. Ngaho nadusobanurire neza.

  • Ibi bintu b’ ubudehe biri kuduhondagura????
    Urugero nki imfubyi ifite inzu yo kubamo
    Ariko ntikora yabuze akazi Kandi murumva ngo niyo nzu muzajya muyisorera ?
    No kurya ni hamana
    Ubwo koko yo ntiyajya mu budehe bwa abakene nyakujya
    Kuko inzu ntiwayishikuraho
    Niyo yaba ari nziza gute
    Inzara iyikuriramo kurenza ufite akarima ke ahungamo ikijumba

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *