• 24/01/2020 1:48 48

Burera: Umwarimu yishe umugore we na we ariyahura

Umwarimu wo mu rwunge rw’amashuri rwa Cyapa mu Mudugudu wa Rwerere, Akagari ka Gashoro, Umurenge wa Rwerere mu Karere ka Burera yishe umugore we na we ariyahura. Ubuyobozi buvuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Umwarimu ngo yarangije kwica umugore we nawe arimanika

Umwarimu wishe umugore ni uwitwa Jean Bosco Ndoli Hatangimana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwerere, Aloys Nsengimana yabwiye Umuseke ko Ndoli Hatangimana yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore kandi ngo bari barabunze kuva kera.

Ati: “Dukeka ko Ndoli yishe umugore we kubera amakimbirane bari basanganywe. Inzego zarabunze kuva kera tugira ngo ahari ibintu byagiye mu buryo ariko twatunguwe no kubona uko byagenze.”

Avuga ko umugabo n’umugore we basize abana babiri.

Ngo birakekwa ko uriya mwarimu ashobora kuba yishe umugore we amunize kuko nta gikomere kigaragara yari afite ku mubiri we.

Imirambo yabo bombi yari ikiri mu rugo rwabo ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahageze.

Umuyobozi w’Umurenge wa Rwerere, Nsengimana asaba abaturage kujya bamenyesha ubuyobozi aho bumvise hari amakimbirane kugira ngo ahoshwe kandi umwe mu bashakanye ‘nabona ko ubuzima bwe buri mu kaga yake gatanya.’

Byabereye mu murenge wa Rwerere akagari ka Gashoro

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

13 Ibitekerezo

  • Family Violence no Kwiyahura birakabije mu Rwanda.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Muli South Africa, buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc… Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc…Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

  • Ingo z’iki gihe zisabwe gusenga Imana gusa kuko mbona ziri gusenyuka zikiri ntoya.abashakana nanone bagombwa kumara igihe kirekire mbere y’uko babana babwizanya ukuri kose ibibazo umwe kuwundi afite,ibi byatuma bashakana baziranye neza bigakemura amakimbirane ari rwagati.

    • Gusa ikibabaje nuko nababikora bamwe biyita abarokore cg abakristu

  • Numvaga igihe ababana bagaragayeho ubwunvikane buke bagombye gutura ahatandukanye kuko ibi byose biterwa no kubana mutumvikana.

  • Muri Burera ariko ubanza hari ikibazo kihariye!Ababishinzwe begere abaturage baho bumve.Harya siho umukozi aherutse gukora ishyano?!

  • Badufashe abishinzwe begere abaturage bagnire kuko turebye muri rusange BURERA amakimbirane mu miryango arikuyindi ntera

  • Abirabura tuzira kutavugisha ukuri.Mu gihe hari abantu babana bafite amakimbirane baba bagomba gutabywa kuko birangira umwe yishe undi.Kuki batabahaye gatanya mbere hose?Ikosa nkiri ntirizobgere kubaho.

  • Ubuzima Bubi bwa Mwarimu Nabwo bwateza amakimbirane.

  • Burera rwose abayobozi bayiteyeho cyane .mu nteko zose bafata ibitekerezo bya baturage

  • Ariko bavandi ahabaye ubwicanyi nkubu hosee abayobozi ntibavuga ko bari babizi,uku guhomera iyonse bigiye kuzamara abantu kuki batabatandukanya hakiri kare?ibi mbivuze mbabaye mubyumve,uwahaye sector Executive Officers ububasha bwo gusezeranya kuki atabahaye ubwo gutanga gatanya.

  • Njye ndabona ikibazo aru buyobozi bwinzego zibanze iyo umugabo numugore bashakanye umwe arara ukwe munzu imwe mubona bamara igihe kingana iki baticanye hanyuma ubuyo bwabimenya bukarebera urumva Atari kibazo cyo kutamenya abo uyoboye njye ndumva ubuyobozi bugifata amakuru ko harabashakanye batararana numva babatumaho bakababaza impamvu batararana ,bakabaza nimba Gutana bombi babyemera ubundi bakabatanya.naho ubundi baramarana tu.

  • Ni mwigishe abanyarwanda ko urukundo rubaho rugashira. Ibyo babyige nkuko bize kuvuga ngo mwaramutse
    Ikindi wige kwakira ibibaye mu buzima
    Minisante yubake centre psychique nyinshi kurenza centre de sante
    Ntago igihugu kivuyemo intambara ibi bishobora kubura no gutangara
    Mwibukeko mbere abanyarwanda bari bafite imiryango igenda ibafasha bityo ikabunganira
    Ubu ntayo imyinshi ibona ko tugenda tugana aheza igafunga ikigendera
    None ubukene, indwara, kwiheba, ibiyobyabwenge
    Bitangiye kugenda byiyorisora buke buke
    Ni ingamba zikomeye zigomba gufatwa na buri wese

  • Icyo nababwira cyo no uko aba bicana benshi ntanubwo ari abakene.Ahubwo ikibazo kigiye kumara in go nyinshi gishingiye kumitungo n,ubuhehesi.Ntamugore cyangwa umugabo wihanganira ubuhehesi ni icyaha gitera umwiryane ukomeye murugo kenshi ukumva abantu baricanye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *