• 12/12/2019 2:37 01

Burera: Umwana,12, yafashwe ku ngufu muri ‘dortoire’

Amakuru avuga ko byabaye ku cyumweru nijoro ubwo umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wiga ku kigo cy’amashuri cya APAPEDUC Bungwe yafashwe ku ngufu agasambanywa ari cyumba aho n’abandi barara.

Gusambanya umwana ubu bihanishwa igifungo cy'imyaka 25 ku wo bihamye
Gusambanya umwana ubu bihanishwa igifungo cy’imyaka 25 ku wo bihamye

Hari amakuru yemeza ko uyu mwana wiga muwa mbere w’amashuri yisumbuye yasambanyijwe ahagana saa saba z’ijoro aryamye muri ‘dortoire’ bigakorwa n’abantu b’igitsina gabo babiri.

Iri shuri riherereye mu mudugudu wa Rweru, Akagali Bungwe, Umurenge wa Bungwe ngo ntabwo rizitiye. Ndetse ni kimwe mu byo ryahise risaba gukemura mu nama n’abayobozi b’inzego z’ibanze yahise iba.

Jean de la Paix Manirakiza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bungwe yabwiye Umuseke ko ngo umwana yababwiye ko yafashwe sa saba ubwo yari aryamye n’abandi.

Kugeza ubu ngo babiri bakekwaho iki gikorwa kibi barafashwe barafungirwa kuri station ya Police ya Bungwe.

Umuyobozi w’Ikigo cya APAPEDUC Bungwe Arsène Dukundigena yabwiye Umuseke ko abafunzwe bakekwaho gukora kiriya cyaha ari abazamu babiri bamaze imyaka itanu bakora kuri kiriya kigo.

Dukundigena avuga ko kumenya uko binjiye muri dortoire bagasambanya uriya mwana bikiri mu iperereza bityo ko ntacyo yabitangazaho.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko umwana wahohotewe ngo atigeze atabaza nubwo yari kumwe na bagenzi be baryamye.
Ngo yari asanzwe ari umunyeshuri w’imico myiza, nta myitwarire mibi bari bamuziho.

Uyu muyobozi avuga ko ikigo ayobora kidafite uruzitiro rukomeye kuko ngo kizitiwe na senyenge

Mu karere ka Burera
Mu karere ka Burera

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

10 Ibitekerezo

  • Abontu bakwiyenguhanwa byinangarugero gusa,icyokigo gikurikiranwe ngikorerw’uburinzi

  • Ariko ubwo koko umwana w’umukobwa ashobora gusambanywa n’abagabo 2 ku gitugu, ntihagire undi muntu ubyumva mubo baryamye mu cyumba kimwe ? Abanyeshuri ko baba baryamye begeranye ndetse akenshi ibitanda 2 bigerekeranye, ni gute uwo yasambanyijwe ntatake cg ngo atabaze ? Ubundi umwana w’imyaka 12 akenshi aba akiri vierge no kumwinjizamo igitsina cy’umuntu w’umugabo biragoranye kuko yanakomereka, ese uwo mwana we byagenze bite ngo baze bamusambanye hanyuma bagende ntawe ubumvise cg nawe adatabaje ? Banyarwanda muri kuganisha igihugu cyanyu ahabi, uyu muco wa tekinike wadutse mu bantu bose uzasiga ugishegeshe, kimwe n’ibi byadutse byo gusambanya utwana tw’udukobwa cg natwo tugasambana n’abasaza !

    • Birenze ubwenge. Ariko kuki abantu bihutira kuvuga? Ko bavuze ko hakiri gukorwa iperereza mwategereje rikarangira. Jye nk’umubyeyi mbabajwe cyane n’ibyakorewe uyu mwana ukiri muto gutya bikabera mu ishuri aho ababyeyi bizeraga ko afitiye umutekano. Ndzatekereza ku gikomere agize mu buzima nkumva birandenze. Ese ko muvuga ibyo mutekereje muzi yaratewe ubwoba bungana iki n’ibyo birura ? Erega nabo bahinjiye biteguye neza ko ari butake nkumva ko ari cyo kintu cya mbere bamubujije gukora,Ese muratekereza choc psychologique uwo mwana yagize muri ako kaga? Ibintu byose ntimukabibone mu nguni mubyifuzamo kuko sinumva n’icyo iyo tekinike yaba imaze n’icyo uyu mwana yaba ayikoramo. Iperereza nirikorwa nibahamwa n’icyaha bazahanwe uko bikwiye n’ubwo nta gihano cyaboneka kijyanye n’ibyo bakoze. Uyu mwana niyitabweho by’umwihariko kuko yahungabanyijwe bikomeye n’ibyamubayeho kandi na sosiyete yacu irimo abantu bamwe batumva umubabaro we bazamucira urubanza cyangwa bakamukwena nk’uko bikunze kuba kuri benshi bahohoterwa

  • Ibi ntibisobanutsevkubize internal murabizi uburyo abanyeshuri barara begeranye kd byakwangabyakunda kd ntibishoboka ko Bose basinzirira rimwe,kd iyo hagize agakoma basakuriza rimwe.rero ibi harikibyihishe inyuma reose

  • Hari ibigo bimwe by’amashuri bimaze gushyiraho cameras zireba ijoro n’amanywa ibiziberamo. Nyabuna n’abandi nimugerageze
    (Hari n’ingo z’abantu ku giti cyabo zabikoze)

    • Uri umucuruzi wizo cameras ko ndeba ushishikaye wamamaza hano ?

  • Sorry!
    Nuko njya mbona mu bihugu bimwe hari henshi abagizi ba nabi batabwa muri yombi hifashishijwe amashusho ya cameras. (urugero nk’abateze igisasu muri marathon ya Chicago, abagabye igitero kuri stade Ubufaransa buri gukina, wa mwana warashe abantu mu rusengero muri USA,n’ahandi)

  • Oya, ntabwo yakubazaga ibyabereye muri USA cg Paris, tubwire niba ucuruza izi IP cameras hanyuma wongere unatubwire ibyo bigo bya secondaires uvuga bimaze gushyira camera muri dortoires z’abana. Njyewe cameras nta kibazo nzifiteho, icyo nanjye mbona kitari cyo ni ukwikinga inyuma y’icyaha cyakozwe ugatanga comment umeze nk’uwamamaza muri rusange. Mesa kamwe wegere umuseke ltd. ugufashe kwamamaza, izo camera zawe bazikorere ka banner kajye hariya ku ruhande rw’iburyo cg se banazikoreho inkuru itomoye bzivuge ibigwi hanyuma nawe ubahe kuri cash, babone uko bakomeza gutara amakuru, bitari ibyo waba uri feckless

  • Yewe ibi bintu biteye urujijo nigute abazi interna wakoreramo kiriya gikorwa wegeranye nabandi ntibabyumve kabone niyo wabikora mubiziranyeho ntakuntu abo mumpande zawe batabyumva
    gusa icyo nemera kereka niba yasambanyijwe na Dayimoni atari abantu basanzwe
    muzatubwire uko byarangiye da nzaba numva

  • mbega weee

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *