• 13/12/2019 6:44 25

Burera: Kuboneza urubyaro byahariwe abagore gusa abagabo ngo ntibibareba

Abatuye mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Kirambo baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro ireba abagore gusa. Bamwe batinya kwifungisha bavuga ko byazatuma abagore babaca inyuma kubera ko ba bazi ko batakibyara. 

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Burera baganiriye n’itangazamakuru

Usanga abagabo batarasobanukirwa na gahunda yo kuboneza urubyaro aho bavuga ko nta mugabo waboneje urubyara ahubwo ko bireba abagore.

Beatrice umugabo we yamubwiye ko adashobora kujya mu byo kuboneza urubyaro.

Yagize ati “Njyewe nafashe imiti yo kuboneza urubyaro ingwa nabi nsabye umugabo wange ko ari we wakwifungisha arabyanga ngo ntazamuca inyuma kuko nzi ko atakibyara.”

Akomeza avuga ko umugabo we yamubwiye ko abagore ari bo bagomba kuboneza urubyaro kuko ari bo bahura n’ububabare bwo kubyara.

Esperance na we avuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro yitabirwa n’abagore kuko bumva ko ari bo ireba cyane.

Yagize ati “Abagabo bumva ko iyo gahunda ireba abagore gusa kuko ucukije umwana ukabyara undi ni wowe umugore baba bari kurushya, ugahitamo kujya muri gahunda yo kuboneza urubyaro.”

Kalisa Emmanuel umugabo twasanze mu isoko rya kirambo we yaherekeje umugore we ku Kigo Nderabuzima muri gahunda yo kuboneza urubyaro, ariko we ntiyayijyamo.

Ati “Ubwo se nifungishije burundu abo yabyaye bose bagapfa urumva atahita anta akajya kwishakira undi mugabo? Keretse twese twifungishije burundu.”

Akomeza avuga ko kwifungisha burundu ku bagabo atabyemera neza ahubwo ko hakagobye kubaho ubundi buryo abantu bajya bakoresha bakamara imyaka runaka abatabyara mu gihe bakeneye umwana bakongera kubyara.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro ijyana no guhindura imyumvire y’abaturage bakaba bari mu bukangurambaga kugira ngo byumvikane neza ku bagabo n’abagore.

Munyaneza Joseph Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushizwe Ubukungu avuga ko umubare munini w’abitabira gahunda yo kuboneza urubyaro ari abagore.

Ati “Gahunda yo kuboneza urubyaro ku bagabo bisa nk’aho ari bishya abantu ntabwo barabyumva neza n’ababyumvise usanga ari abagore. Abagabo ntibarumva ko na bo bakwiye kubigiramo uruhare.”

Mu Karere ka Burera abagore bitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro bari ku kigero cya 45,4%.

Imibare y’Urubuga www.familyplanning2020.org/rwanda igaragaraza ko uburyo bwo kubuneza urubyaro bwa kizungu (bugezweho), bwitabiriwe ku rugero rwa 72% mu mibare yo mu 2017, abenshi bakoresha inshinge. Kwifungisha ku bagore biri kuri 2,5% mu gihe abagabo bifungishije ari 0.4%.

Ubwiyongere bukabije bw’abaturage ni ikibazo gikunze guteza impaka, abashyigikiye kuboneza urubyaro bavuga ko byafasha imiryango myinshi kuzamura imibereho n’ubuzima bw’abana bitewe n’uko baba babyaye abo bashobora kurera no kwitaho.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), ivuga ku bwiyongere bw’abaturage igaragaza ko mu 2030, igihugu kizaba gituwe na 16,141,036 mu gihe ibarura riheruka rigaragaza ko u Rwanda rutuwe n’abaturage basaga miliyoni 12.2 (2017).

Munyaneza Joseph Umuyobozi w’Akarere wungirije ushizwe Ubukungu n’Iterambere

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ariko aho ibinyamakuru byatangarije ibijyanye n’iringaniza kubashakanye nubu ntibarabyumva ko ar’ikibazo kireba umugabo n’umugore? ese hari kuringaniza ku bagore cg kwifungisha burundu ku bagabo, jye mbona n’abayobozi bireba badaha abagabo amakuru ahagije. ntabwo wanyereka umugabo waraye abikoze ngo nanjye nemere ibyo ambwira, nibura ntuzanye umaze imyaka10 cg 15 ngo aganirize abandi bagabo bari kumwe n’abagore babo uko byamugendekeye uko ubu ameze, niba har’ingaruka cg ntayo’ nabo bamuhe ibibazo nawe abasubize, maze urebe ko abagabo badafata icyemezo, ariko se s’ejo bundi uwitwa hakizimana francois aganira n’umuseke yivugira ko amaze imyaka26 yifungishije burundu arengera umugore we wabyaraga bimugoye kubera uburwayi, umugabo akifungisha kubana2 kandi umugabo yar’afite imyaka36 gusa, none ubonye uko umugore uko ameze? itoto riragwa, kubera kureba kure k’umugabo

  • Erega ikibazo nuko babyitiranya no kubakona kandi burya umugabo arinda agera ku myaka ijana akiga gutera akabariro neza. mu tware ayo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *