Burera: Impanuka y’imodoka yakomerekeyemo benshi muri 36 bari bayirimo | UMUSEKE
  • 26/01/2021 4:22 54

Burera: Impanuka y’imodoka yakomerekeyemo benshi muri 36 bari bayirimo

Impanuka y’imodoka itwara abakora mu muhanda Nyabizi-Rutovu mu Murenge wa Kinyababa yakomerekeyemo benshi mu bantu 36 bari mu modoka. Abaturiye umuhanda bavuga ko hari ibice byawo biteye inkeke bitewe n’amakorosi arimo.

Imodoka yakoze impanuka ngo yari ifite ubwishingizi bw’abantu 9 bonyine

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba mu Murenge wa Kinyababa, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka abari bayirimo barakomereka ariko ku bw’amahirwe nta wahasize ubuzima.

Amakuru dukesha umwe mu baturage baturiye umuhanda, avuga ko iyi modoka yari yabuze feri aho uwari uyitwaye yabanje kurwana na yo mbere y’uko igwa.

Yagize ati “Shoferi yakoze nk’ikirometero ari kurwana na yo. Ahantu imodoka yaguye ni nk’amahirwe kuko ahandi harahanamye cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa, Kwizera Emmanuel wabyiye Umuseke ko iyi mpanuka yabaye ariko ko abayikoze bahise babona ubutabazi.

Ati “Ni impanuka y’imodoka yari icyuye abakozi bakora mu muhanda, yacitse feri igusha urubavu abari bayirimo barakomereka.”

Yavuze ko basabye ubufasha ku Bitaro bya Butaro kuko hari babiri bakomeretse cyane ndetse n’abandi 12 wabonaga batameze neza.

Yagize ati “Umwe ni we wajyanwe mu Bitaro bya CHUK abandi 13 baracyari i Butaro ndetse n’abakomeretse byoroheje bari mu Kigo Nderabuzima cya Kinyababa.”

Mu makuru Umuseke wahawe n’umuturage utashatse ko izina rye ritangazwa, ni uko uyu muhanda ufite ibice bimwe na bimwe bifite ubuhanawe n’amakorosi, ateye inkeke abatuye munsi yawo. Abimuwe ku muhanda (expropriation) ni abatuye haruguru y’umuyanda.

Yagize ati “Aha hantu hateye nabi, hari ubwo moto yaje iturutse ruguru igwa hejuru y’ubwiherero kuko dutuye munsi y’umuhwnda neza kandi ni mu ikorosi. Impungenge zo ntabwo twabura kuzigira kuko nk’ibi biri kuba umuhanda utararangira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya Murenge avuga ko nta muturage wabagejejeho impungenge aterwa n’umuhanda uretse uwagarageje impungenge z’amatiyo aciye haruguru y’iwe.

Ati “Abaturage twimuye ni abari haruguru y’umuhanda. Ntabwo navuga ngo abatuye hepfo bari muri (risque) kubera umuhanda, kandi ntawigeze atugaragariza impungenge.”

Imodoka ya ECOGEL (Entreprise de Construction des Grand Lac) yakoze impanuka yari isanganwe ubwishingizi bw’abantu 9 gusa. Nyuma y’impanuka uwari ayitwaye yavuye mu modoka ariruka.

NDUKUMWENAYO Thierry
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *