• 22/01/2020 2:10 34

Burera/Gisagara hari abeguye. Uwo muri Burera ati “sinkishoboye ibibazo by’abaturage”

*Gisagara Visi Mayor ushinzwe Ubukungu na we yeguye

Njyanama y’Akarere ka Burera yemeje kwegura kwa Visi Mayor ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Jean Baptiste Habyarimana mu ibaruwe ye yanditse asaba kwegura avuga ko”atagishoboye kwikorera ibibazo by’abaturage”. 

Visi Mayor wari ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri Burera ngo ntagishoboye kwikorera ibibazo by’abaturage

Umuseke wabonye ibaruwa ikubiyemo ubutumwa bwo kwegura kwa Visi Mayor ushinzwe imibereho Myiza y’Abaturage muri Burera.

Jean Baptiste Habyarimana yanditse ibaruwa asaba Perezida w’Inama Njyanama kwemera ubwegure bwe kuko ngo atakibashije kwikorera ibibazo byerekeye imibereho myiza y’abaturage.

Ibaruwa y’ubwegure bwe igira iti: “Nyakubahwa Perezida wa Njyanama nyuma yo kwikorera isuzuma nsanze ntagifite imbaraga zo gukomeza guhangana n’ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage mu Karere…”

Mu ibaruwa ye arangiza ashimira abaturage ba Burera n’ubuyobozi bwaho muri rusange ikizere n’ubufatanye bagiranye mu gihe yari amaze akorana na bo.

Inama Njyanama yemeje kwegura kwe itamugoye.

Muri Gisagara naho Visi Mayor ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Hanganimana Jean Paul na we yeguye.

We ati “Ndagira ngo mfate umwanya mbashimire uburyo twabanye mu igihe cy’imyaka itatu n’igice twari tumaranye.  Mukomeze kwitangira abaturage b’Akarere ka Gisagara. Tuzakomeza dufatanye mu guteza imbere igihugu cyacu. Murakoze  cyane.”

Thierry NDIKUMWENAYO 
UMUSEKE.RW/Musanze

1 Igitekerezo

  • Iyi niya Tour du Rwanda yagarutse mba mbaroga ariko se Kirehe na Nyaruguru zo zizagerwaho ryari?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *