• 28/01/2020 11:44 47

Burera: Babangamiwe n’abajura bitwikira ijoro bakabiba amatungo

Abaturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko babangamiwe n’abajura biba amatungo bitwikiriye ijoro, Ubuyobozi bwo busaba abatutrage gukomeza gukaza irondo bakicungira umutekano.

Inka yibwe muri Gitovu iteshwa abajura bari bayijyanye

Mu Murenge wa Gitovu, aho Umuseke waganiriye n’abaturage bavuga ko ubujura bw’amatungo bugenda bufata intera ikomeye aho amatungo yibwa cyane arimo inka, ingurube, intama n’ihene.

Mukurizehe Egidie yagize ati: “Amatungo amaze kudushiraho, iyo tugize ngo tugiye mu buriri tugafata agatotsi, ubwo twicura inka bazijyanye, kandi nta tungo na rimwe basiga. Baraziba bakazibagira mu nzu, byaba bitabaye ibyo bakazohereza mu bihugu duhana imbibi, zikambutswa imipaka nijoro. Twifuza ko ubuyobozi budufasha abajura bagahanwa.”

Mukurizehe akomeza avuga ko mu gihe cy’amezi atatu hibwe inka zitari munsi ya 20, ariko ngo bababazwa n’uko iyo igisambo gifashwe kirekurwa kigeze kuri Polisi.

Ati: “Iyi umujura afashwe akagezwa kuri Polisi nyuma y’umunsi umwe ahita aza, inka yaba itarabagwa bakakubwira ngo yitahane.”

Avuga ko inyama z’inka zibwe zigurishwa make, ndetse ngo burushete zazo zigura make ukurikije igiciro gisanzwe.

Ati “Ubu turarana n’amatungo mu nzu, ibisambo nibajye babihana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitovu,  Bizimana  Ildephonse asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru no kurara irondo muri gahunda yapanzwe.

Ati: “Ikibazo cy’ubujura bw’amatungo muri Gitovu kirazwi, ariko twafashe ingamba z’uko irondo ryashyirwamo ingufu, ndetse n’amakuru agatangwa kuko niba koko amatungo yambuka imipaka anyuze mu Mirenge, bivuze ko hari abakingira abandi ikibaba.”

Avuga ko ubuyobozi busaba abaturage kumenya abinjira n’abasohoka mu Midugudu, kandi n’irondo rigakorwa cyane.

Ubu bujura bw’amatungo muri uyu Murenge bugendana no kuba hari abagizi ba nabi batema amatungo ari mu biraro, banyirayo babyuka bagasanga yapfuye, cyangwa bayasize mu nzira bikanze abantu.

 NGABOYABAHIZI Protais

UMUSEKE.RW/Burera

6 Ibitekerezo

  • Prezida ejo yavugaga ko umutekano ari wose mu gihugu, none mwe muratanga gihamya ko hari abanyarwanda bugarijwe n’umutekano muke? Aho ntimushaka kwangisha abaturage ubutegetsi buriho?

  • Gitovu murayibeshyera nikimenyimenyi amatungo yaho arara hanze rwose kandi imyaka ibaye myinshi nta raporo y’itungo ryibwe igaragara

  • Mawazo rwose nange ndabona barimo.kutuvangira pe, baduhe urutonde rwabibwe niyo gihamya simusiga

  • Ibi bintu nta gihamya bifite kuko niho ntuye ariko ntabyo ndabona pe!

  • birababaje pe

  • nta kuri kurimo muduhe urwo rutonde

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *