• 14/12/2019 11:46 33

Burera: Abaturage bahawe imbuto y’ibiti by’Avoka, ngo zizunganira imirire yabo

Kuri uyu wa Gatandatu bamwe mu baturage bo mu kagari ka Runoga, Umurenge wa Gitovu mu karere ka Burera bashimye abagize urugaga rw’abize ubuhinzi, ubworozi no kwita ku mashyamba bafatanyije n’inzego z’ibanze kubaha ibiti by’imbuto by’avoka. Bavuga ko nibyera bazazisarura zikabafasha kurushaho kugira imirire myiza cyane cyane ku bana.

Abaturage bo mu murenge wa Gitovu bahawe ibiti by’imbuto by’avoka ngo byo gutera

Akarere ka Burera ni kamwe mu turere duhinga kandi tukeza ibirayi byinshi ariko kakagira ikibazo cyo kuteza imbuto nk’amapapayi gusa kakaba keza ku biti by’avoka.

Umuturage witwa Karambizi utuye muri uriya murenge avuga ko iyo umwana ariye avoka iri ku birayi bimuryohera kandi bigatuma ashisha.

Ati: “ Iwacu iyo wejeje avoka bituma ku isahani bajyaho urubuto rubyibushya abana bityo imirire ikarushaho kuba myiza.”

Avuga ko akarere ka Burera ubusanzwe kazwiho kugira ubutaka bwera kubera amakoro y’ibirunga bityo ngo ni imboga zirahera bakazigaburira abana.

Uriya muganda wo kuri uyu wa Gatandatu taliki 30, Ugushyingo, 2019 wateguwe n’abagize sendika y’abize ubuhinzi, ubworozo no kwita ku mashyamba( RATU), bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera.

Isaac Munyaneza uyobora ririya sendika avuga ko bahaye bariya baturage iriya mbuto mu rwego rwo kubafasha kuzamura imirire yabo kandi bakaba bagurisha avoka zasagutse bakabona amafaranga yabakenura ndetse bakishyura n’ubwisungane mu buzima.

Ati: “Twifuza ko Imbuto bazasarura bajya baziryanya bakagurisha, bakabona ibibatunga mugihe batari beza imyaka  kandi bakabafasha kwishyura ubwisungane mu buzima.”

Avuga ko nyuma ibiti nibamara gufata bazaha abaturage b’uriya murenge imbuto y’ibinyomoro.

Abaturage bose hamwe bahawe ibiti by’imbuto z’avoka bingana na 2000. Buri muturage yahawe ibiti bibiri.

Abahanga bavuga ko igiti cy’avoka gikomoka muri Amerika y’amajyepfo muri Mexique.

Avoka zikungahaye ku byubaka umubiri by’amoko atandukanye.

Avoka ni urubuto rufite akamaro kanini

Zigira ibyongera imbaraga bigera kuri Kilo calories 160.

Avoka kandi zigira vitamine z’amoko atandukanye zirimo Vitamini B6, B9, C,E,K n’izindi.

Ziriya mbuto kandi zigira ubutare butandukanye burimo Calcium(Ca), Iron(Fe), Magnesium(Mg), Manganese(Mn), Phosphore(P), Sodium(Na) na Zinc(Zn), ubu bwose bukaba buzwiho gukomeza amagufwa no gufasha amaraso kudacika amazi ndetse akavura vuba iyo umuntu akomeretse.

Basezeranyijwe no kuzahabwa n’imbuto y’ibinyomoro
Abaturage basabwe kuzita kuri biriya biti ntibyangizwe n’abana cyangwa amatungo

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *