Buravan na se indirimbo yabo bayisohoye – VIDEO

Buryabo Yvan ‘Buravan’ na Burabyo Michael se umubyara bamaze gusohora indirimbo yabo nshya yitwa ‘Garagaza’.

Hari hashize iminsi abakunzi b’uyu muhanzi bafite amatsiko y’indirimbo ye afatanyije na se.

Uyu munsi nibwo bayisohoye, ni indirimbo yatunganyijwe na Producer Bob amashusho yayo agakorwa na Meddy Saleh muri Tanzania.

Indirimbo yabo ubu yasohotse
Indirimbo yabo ubu yasohotse

Iyo ndirimbo irimo ubutumwa bw’urukundo Buravan nk’ ibisanzwe niwe wumvikanamo aririmba.

Icyo se amufasha ni ukugaragara avuza igikoresho cya Muzika cya kizungu cyumvikana mu ndirimbo kivuga nk’umwirongi.

Buravan yabwiye Umuseke ko ari iby’ agaciro kumva ko yaririmbanye na se nk’umuntu umuba hafi muri muzika ye kandi amuha n’ inama zimufasha

Ati “Ntawe bitashimisha kuririmbana n’ umubyeyi we, iyi ndirimbo ni iy’ amateka kuri njyewe ariko mboneraho no gushimira umubyeyi wanjye utantererana muri muzika yanjye”.

Iyi ndirimbo aho azayiririmba bwa mbere ni mugitaramo agiye kujyamo azakorera mu Bubiligi.

Icyo gitaramo kizaba taliki ya 13 Nyakanga 2018 aho azajyana n’itorero ry’igihugu Urukerereza.

Se amufasha kuvuza umwirongi
Se amufasha kuvuza umwirongi

Reba Video yabo:

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *