• 14/12/2019 9:41 59

Buravan ahatanye na Diamond, Davido na Burna Boy muri African Talents Awards

Burabyo Yvan uzwi nka Buravan ari ku rutonde rw’abahanzi bahatana ibihembo mu irushanwa rya African Talent Awards. Buravan ari mu kiciro kimwe n’abahanzi bakomeye muri Africa nka Diamond, Davido na Burna Boy.

Yvan Buravan

Buravan uri ku rutonde rw’abahanzi bazatoranywamo umuhanzi w’umugabo w’umwaka ruriho kandi Ariel S wo muri Cote d’Ivoire, Innoss’B wo muri Congo, Kerozen na Serge bombi bo muri Cote d’Ivoire, Magasco wo muri Cameroun, Shatta Wale wo muri Ghana na Robinio wo muri Congo.

Yvan Buravan uri muri iri rushanwa ari we wenyine w’Umunyarwanda, umwaka ushize yegukanye igihembo gikomeye ku Isi kizwi nka Prix Decouverte gitangwa n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa.

Iri rushanwa rya African Talent Awards ryanafunguye amarembo ku bifuza guha amahirwe abahanzi, ubu kuri website yaryo hariho uburyo abantu batora.

Guha Buravan amahirwe wakanda hano ubundi ukamutora.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, Buravan yari ari ku mwanya wa gatandatu amaze gutorwa n’abantu 551 mu gihe uyoboye ari Ariel S ufite amajwi 1 419.

Buravan ari imbere y’abahanzi b’ibikomerezwa nka Diamond umaze kugira Votes 216 na Davido ufite Votes 396.

Ibirori byo guhemba abazatsinda muri iri rushanwa ririmo ibyiciro binyuranye, biteganyijwe kuba tariki ya 14 Ukuboza 2019 i Abidjan muri Cote d’Ivoire.

Aline Rangira MWIHOREZE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *