• 01/11/2020 2:34 47

Bugesera: Umusore w’imyaka 19 yasanzwe mu mugozi bikekwa ko yiyahuye

Mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gatamba mu Murenge wa Mayange mu Bugesera umusore w’imyaka 19 yasanzwe mu mugozi yapfuye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 29 Kamena 2020.

Yiyahuye afite imyaka 19

Yasanzwe hafi y’inzira iva iwabo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyange, Ephraim Sebarundi avuga ko uriya musore yitwa Pascal Niyonsenga yari asanzwe abana na Nyirakuru.

Sebarundi avuga ko amakuru y’ibanze bahawe na Nyirakuru, witwa Esperance Mukakarera ari uko umwuzukuru we yazindutse mu gitondo ajya ku kazi yakoraga, arangura anacuruza amafi nk’uko bisanzwe.

Ngo yari amaze igihe avuga ko yahombye, ko akazi agiye kugahagarika.

Ati: “Amakuru y’ibanze twabonye avuga ko uriya musore ukiri muto yari asanzwe acuruza amafi ariko akaba yari aherutse kubwira Nyirakuru ko yahombye, ko agiye kurekera aho gucuruza.”

Mukakarera yabwiye ubuyobozi ko yatunguwe no guhuruzwa bamubwira ko umwuzukuru we bamubonye mu giti yapfuye.

Uriya musore yabanaga mu nzu na nyrakuru, ariko ngo hari n’abandi bagize umuryango bari batuye mu rugo rumwe.

Ephraim Sebarundi avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwageze aho byabereye bajyana umurambo kuwupima.

Ku byerekeye uko umuryango wa Esperance Mukakarera usanzwe ubayeho, wenda bikaba bi mu byabaye intandaro yo kuba uriya muhunga “yakwanga ubuzima akiyahura”, Sebarundi yabwiye Umuseke ko bari babayeho nk’abandi baturage bose, batunzwe no guhinga.

Uriya mwana yabanaga na Nyirakuru mu kagari kaGakamba mu murenge wa Mayange mu Bugesera

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Buri mwaka,abantu biyahura babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Hiyahura umuntu umwe buri segonda 40.Biyahuza intwaro,umugozi,uburozi,kwiroha mu mazi,etc…Babiterwa ahanini n’ibibazo bitandukanye,cyanecyane kwiheba.Mu isi nshya dusoma ahantu henshi muli bible,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Harimo indwara,ubukene,akarengane,ubushomeli,etc…Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose bazakurwa mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Imana izabarimbura nkuko yabigenje ku gihe cya Nowa. Harokotse abantu 8 gusa bumviraga Imana,muli millions nyinshi zari zituye isi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *