• 17/01/2020 11:05 13

Bugesera: Umukecuru yishwe akubiswe ikintu kiremereye mu mutwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu umukecuru witwa Mariya Nyirabarigira w’imyaka 63 wo mu mudugudu wa Kagirazina, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata mu Bugesera bamusanze yapfuye akubiswe ikintu mu mutwe. Umwe mu baturage bahageze yabwiye Umuseke ko bishoboka ko yakubiswe ifuni cyangwa inyundo.

Byabereye mu murenge wa Nyamata, mu kagari ka Kanazi

Uyu mukecuru ngo yari aryamye hamwe n’umusaza we( umugabo bashakanye) ariko hari n’akuzukuru ke kari kaje kubaraza.

Ifoto Umuseke ufite y’uwo mukecuru yerekana ko bamukubise ikintu mu musaya w”ubumoso kuko imugaragaza aryamiye urubavu rw’iburyo.

Aka kuzukuru gafite imyaka nka 12 nako umugizi wa nabi yagakubise ikintu ariko by’amahushuka ubu ngo kahungabanye. Umugabo wa Mariya Nyirabarigira nawe ageze mu zabukuru cyane kuko atabona neza

 Undi muturage witwa Pascal avuga ko uko bigaragara Mariya batamwishe bamuziza imitungo ahubwo ngo bishoboka ko yazize ishyari ry’abantu runaka batishimira ko ashaje adasabiriza kuko afite umwana umwitaho uko bishoboka.

 Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata Innocent Mushenyi yabwiye Umuseke ko ayo makuru yayumvise ariko nta byinshi yayatangazaho kuko yari mu rugendo yerekeza aho byabereye.

Amakuru avuga ko uyu mukecuru abaye uwa Gatanu wishwe kandi abantu ntihagire ukekwa mu babishe.

Umuturage ati: “ Niyo mpamvu mpisemo kubibabwira ngo mubitangaze kuko uburyo abantu bicwa inaha ntihagire umenyekana mu babishe cyangwa ngo hagire ukekwa, biteye impungenge zikomeye.”

Ngo biratangaje kubona abantu babyuka bagasanga umuturanyi yishwe ntihagire ukurikiranwa n’umwe.

Rwubusisi Gaspard uyobora umudugudu wa Kagiraziba bamenye urupfu rwe saa kenda z’ijoro, bahamagawe n’umuhungu we wari umaze na we kubibwirwa n’umwe mu buzukuru ba nyakwigendera wari waje kubaraza.

Urugo rw’uriya mukecuru ngo rwubatse hagati y’ingo z’abahungu be ariko hakaba undi muturanyi bahana imbibi hafi ye.

Rwubusisi yabwiye Umuseke ko mu bihe byashize uyu yigeze kugirana amakimbirane na nyakwigendera ariko baza kuyahosha, ubu bakaba bari babanye neza.

Ngo ubuyobozi bwatabaye busanga nyakwigendera yapfuye kandi ngo nta rugi rwishwe kuko ngo bakingishaka isuka. Avuga ko muri iki gitondo Police n’inzego z’Umurenge zahageze.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Turi mu iterambere rikataje, ndetse lyakwumvwa na bake: “kandi ngo nta rugi rwishwe kuko ngo bakingishaka isuka.”!

  • Uburyo bwo kwica umuntu, n’uko bigenda ubwicanyi bumaze gukorwa, mu Rwanda nabyo byabaye “signature”.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *