• 15/12/2019 6:39 04

Bugesera: Nabo barifuza ko ibyiciro by’Ubudehe byiyongera

Ku mugoroba wo ku wa kabiri abaturage bo mu murenge wa Ririma, imbere y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Alvera Mukabaramba, basabye ko umubare w’ibyiciro by’Ubudehe wongerwa abantu bakareka kubyiganira mu kiciro kimwe kandi batanganya ubushobozi.

Mu matsinda abaturage batangaga ibitekerezo bitewe n’ingo bahawe ngo bayivugeho

Gutanga ibitekerezo byanyujijwe mu matsinda hagendewe ku midugudu igize utugari. Hari itsinda ryaganiriye ku ngingo ivuga ‘kugaragaza ibibazo byari mu byiciro by’Ubudehe bine bimaze igihe bikoreshwa’.

Irindi tsinda ryahawe gutanga ibitekerezo ‘ku mubare ibyiciro by’Ubudehe bikwiye kugira n’icyagenderwaho mu gushyira abantu muri iki cyangwa kiriya’.

Andi matsinda abiri, rimwe ryaganiriye ‘ku cyo ibyiciro by’Ubudehe byakoreshwa.’ Abandi baganira ‘ku ruhura umuturage ushyizwe mu kiciro cy’abafashwa yagira n’uruhare rwaba urwa Leta, n’igihe kuba mu kiciro iki n’iki byamara’.

Abaturage twaganiriye batugaragarije ko umubare w’ibyiciro ukwiye kuva kuri bine ukagera kuri bitandatu cyangwa umunani.

Uwamariya Goretti avuga ko asanga ibyiciro by’Ubudehe byarabayemo ikosa ry’uko byari bike, abantu bafite imibereho itandukanye bagashyirwa mu kiciro kimwe kandi ntaho bahuriye.

Ati “Ubu byaba nk’umunani ngereranyije, kuko buri wese yagira aho yisanga badakomatanyije nka bya bindi bya mbere.”

Kuri uyu ngo umuntu wajya mu kiciro cya mbere yaba ari umuntu ushaje utagira icyo yakwikorera, kandi adafite ‘amaboko’ yo kumufasha, akagihuriramo n’abandi barwaye indwara zidakira kandi badafite icyo bakwimarira.

Kuri we ngo Mwarimu n’abandi bafite amikoro make, basangira ikiciro cya kabiri, kuko ngo Mwarimu kugaburira abana be biramuvuna no kubarihira ishuri ntabishobora.

Mukasine Beransila w’imyaka 40 ni uwo mu mudugudu wa Kabeza, mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Ririma, avuga ko bishimiye kuba ibyiciro by’Ubudehe bigiye gusubirwamo kandi bakabitangaho ibitekerezo, we ngo arera abana batandatu wenyine, nta tungo agira ariko ngo yari yashyizwe mu kiciro cya gatatu (iki kibanziriza icy’abakire cyane).

Ati “Icyo mbona gikwiye gukorwa, n’ubundi mbere byari byakozwe n’abaturage bagashyira umuntu mu kiciro akwiriye, biragenda bigeze hejuru barabigarura ngo byapfuye, bo bagenda babisubiramo ni cyo cyatumye bashyira umuntu mu kiciro adakwiriye, noneho turasaba ko bikorwa n’abaturage bagashyira umuntu mu kiciro akwiriye.”

Uyu avuga ko kuvugurura ibyiciro by’Ubudehe yabyishimiye kuko ngo yabaga mu cyagatatu kandi ari we wenyine urera abana 6, akaba nta sambu nta n’itungo agira

Dushimana Ildephonse Umujyanama uhagarariye abaturage mu Karere ka Bugesera, yandikaga ibitekerezo abwiwe n’abaturage ba rimwe mu matsinda yashyizweho ryigaga ibibazo byari mu Byiciro by’Ubudehe biheruka. Avuga ko abaturage baganisha ku kuba ibyiciro by’Ubudehe byajyana n’imibereho y’umuturage, kandi bigahinduka mu buryo bworoshye bitewe n’uko umuturage yasubiye inyuma cyangwa yateye imbere.

Ati “Inzego z’ibanze, umudugudu cyangwa akagari kuko ari zo zibana n’umuturage mu buryo bwa buri munsi ni zo zajya zikurikirana ko umuturage yateye imbere cyangwa yasubiye inyuma.”

Itsinda ryashyizweho ngo ryige umubare ukwiye kuba ugize ibyiciro by’Ubudehe bishya, ryabwiye abayobozi barimo Dr Alvera Mukabaramba ko basanze bikwiye kuba bitandatu.

Abahinzi bagashyirwa mu byiciro bitewe n’ubutaka bafite n’umusaruro babona, abacuruzi na bo bikaba uko, udandaza agatandukanywa n’ucuruza botiki, uranguza n’utumiza ibintu mu mahanga na bo bakajya ukwabo. Abakozi bagashyirwa mu byiciro bitewe n’amafaranga bahembwa n’inzego barimo za Leta cyangwa z’abikorera, abo bose bakigabanywa muri ibyo byiciro bitandatu.

Nubwo aba bavuga ko imibare y’ibyiciro by’Ubudehe yakwiyongera, Haciyineza Dominiko w’imyaka 75, atuye mu mudugudu wa Nyabagendwa mu kagari ka Nyabagendwa, avuga ko yemera umubare w’ibyiciro by’Ubudehe bine byariho, ariko akanenga ko bitakoreshwejwe neza.

Ati “Abantu bari bakwiye kujya hamwe, abaturage bakavuga bati uyu ameze atya akwiye iki kiciro, bigenze gutyo abantu babyishimira, kuko kanaka ndamuzi na we uramuzi, ibyo atunze urabizi. Jyewe bari banshyize mu kiciro cya kane, ndajurira kuko nta modoka ntunze, banshyize mu cyagatatu ndabyemera kuko nari umukozi wikorera kandi uharanira gutera imbere.”

Dr Alvera Mukabaramba yavuze ko aho abaturage baganisha humvikana ko ibyiciro byagendera ku byo buri wese atunze

Dr Alvera Mukabaramba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, avuga ko mbere abaturage batari bagize uruhare mu kugena ibyiciro by’Ubudehe, akavuga ko ibi bishya nta we utazanyurwa kuko ngo bazagendera ku bitekerezo by’abaturage.

Ati “Umuturage yakagombye kujya mu kiciro gihwanye n’ubushobozi bwe kuko ntabwo ari ikiciro yishakiye, buri wese ntashobora kunezerwa.”

Dr Mukabaramba avuga ko agendeye ku byo yumvana abaturage, baganisha ku kuba umuntu yashyirwa mu kiciro runaka hagendewe ku byo atunze n’ibyo yinjiza, avuga ko ibyo ari ikintu gikomeye kuko n’ubundi nta handi wahere ushyira umuntu mu rwego runaka utarebye ibyo afite.

Ibyiciro by’Ubudehe byariho bimaze imyaka itatu bikoreshwa, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko ishaka kunoza uko byari byagiyeho, abaturage bakabitangamo ibitekerezo, imiryango itari iya Leta, amadini n’itangazamakuru na bo bakabigiramo uruhare.

Uwamariya Goretti avuga ko ibyiciro by’Ubudehe byaba nk’umunani
Iryo ni irindi tsinda na ryo ryari rifite ingingo ritangaho ibitekerezo
Mzee Dominiko avuga ko ibyiciro bigenwe n’abaturage hatabaho kwibeshya
Abaturage bo mu murenge wa Ririma bari bahuriye imbere y’ibiro by’Akagari ka Nyabagendwa mu Nteko y’abaturage

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *