• 11/12/2019 9:58 21

Bugesera: GAERG yatangije ikigo cy’isanamitima no kwihangira imirimo

Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Kaminuza GAERG ufatanyije na RBC n’Akarere ka Bugesera batangije ikigo kizajya gifasha abakeneye isanamitima. Iki kigo kiri mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.  Gufungura kiriya kigo byahuriranye no kwizihiza imyaka 15 umuryango GAERG umaze ushinzwe.

Iki kigo giherereye mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera

Perezida w’uyu muryango Egide Gatari yabwiye abanyamakuru ko abazahabwa buriya bufasha ari Abanyarwanda bose muri rusange ariko cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko n’ubundi amateka yabo yihariye.

Umunyamabanga mukuru wa GAERG Emmanuel Nshimyimana yabwiye abashyitsi barimo  na Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango ko uretse gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukira ibikomere ngo bazanabafasha kumenya uko bakwiteza imbere binyuze gukora imishinga.

Ngo nyuma yo gukira ku mitima hazabaho kubafasha kwiyubaka mu bukungu kuko ubukene nabwo bwangiza ibitekerezo by’abantu bagahungabana.

Ngo bazigishwa gukora kinyamwuga imishinga yabo bityo bikure mu bukene

Ati: ” Intego yacu ni ugufasha abarokotse kwiyubaka no kubakurikirana kigira ngo badasubira inyuma”

Minisitiri w’ubuzima wari umushyitsi mukuru yashimye abagize umuryango GAERG ku gikorwa cyabo.

Yavuze ko ibyo bakora byerekana ko baharanira Abanyarwanda bakomeza kubaho badafashwa ahubwo bakifasha.

Yabasabye kuzajya bita cyane k’ugukumira ko abantu bagaragaza ihungabana.

Yemeza ko biba byiza kurushaho iyo abazi ibimenyetso by’ihungabana babibonye kare bakabifatirana bitarakabya.

Minisitiri Diane Gashumba yavuze ko ikigo Aheza Healing and Career Center kizaba ingirakamaro cyane mu kugabanya ihungabana mu banyarwanda kuko ngo imibare bafite yerekana ko 35% by’abanyarwanda bafite indwara y’agahinda.

Yasabye Minisiteri y’uburezi gukorana na Minisiteri y’ubuzima bakajya bareba uko abana bagaragaje ibimenyetso by’ihungabana ku mashuri bajya bafashwa bakitabwaho hakiri kare.

Gufungura kiriya kigo byitabiriwe n’abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Freddy Mufulukye, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi , Perezida wa Ibuka Prof Jean Pierre Dusingizemungu n’abandi.

Ikigo Aheza Healing and Career Center kizajya gitanga serivise zikurikira:

-Ubujyanama

-Isanamutima

-Ubujyanama mu guhanga imirimo

-Gukorana n’abandi mu tundi turere

Kubaka iki kigo byatewe inkunga na REG, RBC  n’Akarere ka Bugesera gitwara miliyoni Frw 45.

Umuryango GAERG ugizwe n’imiryango mito bita (familles) 111. Washinzwe muri 2003. Ufasha abanyamuryango bawo kwiyubaka mu ngeri zitandukanye harimo mu gusana imitima, kwiyubaka mu bukungu no mu muryango binyuze mu gushyingirana, no gushyigikirana muri byose.

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba niwe wafunguye iki kigo ku mugaragaro
Egide Gatari uyobora uyu muryango yavuze ko ari ikigo kizafasha abanyarwanda bose bakeneye ubufasha mu isanamitima
Dr Gashumba yavuze ko Minisiteri ayoboye na Minisiteri y’uburezi bagomba kumenya abana bafite ihungabana bagafashwa bakiri bato

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • “Perezida w’uyu muryango (CAERG) Egide Gatari yabwiye abanyamakuru ko abazahabwa buriya bufasha ari Abanyarwanda bose muri rusange ariko cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko n’ubundi amateka yabo yihariye”.

    Intego yacu ni ugufasha abarokotse kwiyubaka no kubakurikirana kugira ngo badasubira inyuma.

    Inyito y’ikigo yo ni: AHEZA CAREER DEVELOPMENT CENTER.

    Hagire umpuriza ibi byose uko ari bitatu ambwire icyo akuyemo.

  • Ibi ni byiza cyane kuko abarokotse bafite ibikomere bikaze pe,n abana harimo abakiri gupfa ku bw ibikomere batewe nayo,ejo bundi twiboneye wa mukobwa wapfuye kubw umutwe wamugarukaga iteka ku bw ibyamubayeho kandi icyo gihe yari afite imyaka ibiri gusa.hari umubyeyi mperutse kumva ubuhamya bwe bamwiciye abe bose asigara ari nyakamwe ari uku yarashatse ashakana n umugabo bahuje amateka bakarirana bagahozanya,ariko rimwe na rimwe akirinda kurira kugirango adatera akababaro umugabo we nawe akarira;rero uyu mu mama ngo yatwaraga imodoka yava kukazi agahagarara mu nzira agaparika akabanza akarira agahogora maze akihanagura akajya mu rugo,yirindaga gutetesha abana be cyane ngo batana inshuti ze cyane kuko yumvaga ko hashobora gushira imyaka mike genoside ikongera ikaba bakaba bamubura bakumvako birangiye kuko yari kuba yarabimenyereje ntibabashe kwihanganira kubaho batari kumwe,yabaraga uko abatutsi bishwe kugera 1959,1963,1973,……1994 akabara intera yabaga irimo akumvako bishobora kongera kuba .rero nibyo abarokotse barihariye,ibyo bahuye nabyo birarenze,umuntu wabonye umwana we bamusekura mu isekuru,uwo batwitse areba,uwo bariye imitima yabe,uho bafashe kungufu bakamushingamo ibiti,uwo babagishije imihoro akabyumva,sha nukuri niba hari abagome barenze abandi muri iyi si ni interahamwe ni gute wifata ukagirira nabi birenze umuntu utakwakuye,uwo mwasangiraga,uwo mwasenganaga,uwo mwatumiranaga mu minsi mikuru,uwo mugira icyo mupfana,njyewe kugeza nubu simbyiyumvisha,kandi abo bose iyo babonye gahunda nk izi zita ku barokotse birabarya cyane kuko kubwabo bifuzaga ko batazongera kwibukwa mu isi yabazima,bifuzagako abana babo bazababaza uko umututsi yasaga,ariko burya imigambi y Imana irenze ibyofuzo by abantu abakurambere nibo baciye umuganu ngo agati kateretswe n Imana ntigahungabanywa n umuyaga njye nakongeraho ngo niyo ugahungabanyije ntukarandura uko biri kose Imana iturisha umuyaga kakongera kagahagarara.abarokotse mukomere kandi mumenyeko Imana iri ku ruhande rwanyu iyabarokoye muri cya gihe ntawabitekerezaga nuyu munsi muri kumwe,muyizere,muyikomereho niyo so niyo nyoko,mubeho gitwari muyubaha kuko nta kure itabavanye kandi nta kure itazabageza.musenge cyane mwe kwigunga kuko Imana ariyo izabamara umubabaro.njye nimbona amafaranga nzashinga ibigo bibitaho iteka mwe n abana muzabyara,cyane cyane ndashaka kwita ku basaza n abakecuru babaye inshike mbabere umwana kandi ndabizi ko mu myaka itari hejuru y itanu nzaba nabigezeho kuko Imana iri kumwe nanjye kandi niyo yabanshyize ku mutima.naho izo nterahamwe na bene wazo zijiginywa kuko tubitayeho zizajiginywe iteka kuko mu maso y Imana murashinganye,kubaho kwanyu zifuzaga kubarimbura mugashira nicyo gihano cya mbere Imana yazihaye.

  • @Akumiro mbona wumijwe n’ubusa.
    Yavuzeko bazafasha abanyarwanda muri rusange bivuze ko ntawe bazaheza, ariko kuko umuryango ubwawo ari uw’abarokotse génocide barangije kaminuza bazafasha cyane abatewe ihungabana no kurokoka génocide nubwo batazaheza n’abandi banyarwanda bashaka kwihangira imirimo kd inyito yo ntacyo nawe utumva.

  • @Akumiro, uzahora wumirwa kugeza uvuye ku isi kuko abarokotse bariho kandi bazabaho nubwo utabyifuza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *