• 25/01/2020 11:06 38

Bugesera FC na Rayon Sport zirakinira Nyamirambo mu masaha y’ijoro

Nyuma y’uko hafatiwe umwanzuro ko  ikibuga Bugesera FC yari isanzwe yakiriraho imikino kiri i Nyamata kidakomeza kwakirirwaho imikino ya Shampiyona, FERWAFA ryafashe ikemezo  cy’uko imikino ibiri yari buhabere yimurirwa ikindi gihe n’ahandi hantu.

Bugesera FC na Rayon Sport birakirana i Nyamirambo saa moya z’ijoro

Ibi byatumye umukino uri buhuze Bugesera FC na Rayon Sport ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino wari uteganyijwe kuba saa kenda n’igice wimuriwe saa moya z’ijoro kuko ngo aribwo ikibuga kiri buboneke.

Mbere FERWAFA yari yasabye ko uriya mukino wabera kuri Stade ya Mumena ariko Bugesera iratakamba isaba ko wazabera kuri Stade ya Kigali.

Ubu basabe bwa Bugesera FC bwaraye bwemewe, FERWAFA ifata ikemezo ko uriya mukino uri bubere kuri Stade Nyamirambo.

Yvonne IRADUKUNDA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *