• 19/01/2020 3:59 14

Bugesera: Batemye urutoki rw’abandi birakekwa ko “bihimuraga ku mande baciwe”

Abagabo babiri bo mu murenge  wa Rilima, mu kagari ka Nyabagendwa mu mudugudu wa Cyoma bafunzwe bakurikiranyweho gutema urutoki rwa Sibobugingo Erneste na Ntivuguruzwa Adiel. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rilima buvuga ko bikekwa ko ababikoze bihimuraga kubera amande baciwe ubwo bonesherezaga urinda ruriya rutoki.

Ubuyobozi buvuga ko abatemye uru rutoki babikoze bihimura ku mande baciwe ubwo bonesherezaga ururinda
Ubuyobozi buvuga ko abatemye uru rutoki babikoze bihimura ku mande baciwe ubwo bonesherezaga ururinda

Kugeza ubu ngo babaruye insina 49 batemye. Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Umurenge wa Rilima Oscar Murwanashyaka yabwiye Umuseke ko amakuru y’uko ruriya rutoki rwatemwe bayamenye muri iki gitondo.

Avuga ko Sibobugingo Erneste na Ntivuguruzwa Adiel baba i Kigali, urutoki rwabo bakaba barurindisha umuntu urwitaho.

Taliki 18 Werurwe, 2019 hari abashumba boneshereje uriya urinda urutoki rwa bariya basore, abonesheje bemera kumwishyura Frw 13 000.

Umwe muri bariya bashumba ngo yabwiye uriya urinda urutoki ko nubwo bamwishyuye ‘bitazarangirira aho’.

Murwanashyaka avuga ko nyuma yo kumenya ariya makuru bahise bakeka ko ari bariya bashumba batemye ruriya rutoki bihimura.

Ati “Ubu twafashe umwe muri bariya bashumba na shebuja wa mugenzi we tubashyikiriza RIB ngo ibabaze. Ntitwakwemeza ko ababikoze babitewe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ariko RIB niyo izamenya ukuri kwabyo.”

Murwanashyaka avuga ko kuba ba nyiri urutoki bararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bitapfa guhuzwa no kuba abarutemye babikoze mu rwego rw’ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo yenda ngo hakekwa ko “babikoze bihimura”.

Yasabye abaturage kubaha ibya bagenzi babo bakarekakugira inzika no kwihimuranaho kuko hari amategeko abihana. Abakekwaho gutema ruriya rutoki ubu bafungiye kuri RIB Station ya Rilima, mu Bugesera.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Ni ibicucu rwose. Yewe, ni abashumba koko. Urutoki ejo bundi ruzaba rwashibutse, ndetse rwere neza cyane. Ariko bo bagiye kuborera muri GEREZA. Ibimara biragwira.

  • Ngenda mbona ko “Umuseke” mushobora kuzaba ikinyamakuru cy’ukuri.

  • mu Rwanda hari ikinyamakuru kimwe gusa kitabogama pe kd kigera hose kivugira nabatagira kirengera,, umuseke rwose mukomereze aho, turabakunda cyne

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *