• 29/01/2020 1:35 44

Bugesera: Abibukiye i Mwogo basabye ko urubyiruko rumenya Amateka ya Jenoside

Kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Bugesera, abakomoka mu murenge wa Mwogo bibutse inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibiganiro byatanzwe  bagaragaje ko hari urubyiruko rugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aha hantu ngo Interahamwe zahiciye abantu benshi, hari amazi y’ikiyaga ubu yarakamye hari urufunzo

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Akaniwabo Collete umubyeyi w’imyaka 43 mu buhamya yatanze yavuze ko Jenoside yabaye muri Mwogo ifite umwihariko wo kuba yaratwaye ubuzima bw’Abatutsi bari batuye hariya n’abaturutse hirya no hino za Masaka, i Gahanga n’ahandi.

Ati “Twageraga ku 10 000, Jenoside itangiye twahise tuva hakurya mu Rugunga dukoresha inzira y’urufunzo dukomeza twerekeza ku musozi wa Kayumba niho narokokeye, twari benshi hanyuma Interahamwe zitugabanyamo kabiri, abandi basigara inyuma abandi imbere.  Igice narimo kimaze kujya imbere muri Centre ya Kaboshya, abandi babicira aho, twe bajya kutwicira ku ruzi rwa Nyabarongo.”

Akaniwabo avuga ko aho bashyize indabo mu Kiyaga kitwa Kiruhura, hari abo Interahamwe zamanuraga  ku musozi wa  Kagasa zikabatamo.

Jenoside yabaye Akaniwabo Collete afite umugabo bashakanye, bari bamaranye amezi atandatu gusa, yitwaga Karemera Blaise ntabwo yarokotse we, muri iyo nzira y’umusaraba yaciyemo yari atwit. Avuga ko Imana yamurinze umwana yari atwite aramubyara aramurera ubu ari kurangiza Kaminuza.

Akaniwabo asaba abarokotse Jenoside kugira ibyiringiro kuko ngo batagomba guheranwa n’agahinda.

Ati “Niba ari umwana wabyaye ugomba guharanira ko yiga tugomba guharanira kwigira tukabaho.”

Ubu Akaniwabo yongeye gushaka undi mugabo.

Uwari uhagarariye CNLG muri uyu muhango, Mutesi Anita yagaragaje ko bamwe mu rubyiruko muri Bugesera bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

AtiUrubyiruko mu Bugesera rugomba kwigishwa kuko hari rwinshi rufite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mutabazi Richard uyobora Akarere ka Bugesera yahumurije abarokotse Jenoside, akangurira Abanyarwanda bose kwitabira gahunda za Leta bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Jenoside ni ishyano ryagwiriye u Rwanda, ingaruka zayo zikomeza kugaragara. Ibyo muvuga nibyo, Jenoside yabaye urubyiruko rwari rutaravuka ngo rumenye amateka, rugomba kwigishwa kuko ntabwo rwabaye muri aya mateka.”

Mutabazi Richard avuga ko umuntu wakoze Jenoside akaba atarafunzwe kuko atamenyekanye bigoye kumenya ibyo yigisha umwana we.

Yavuze ko bagomba kwigisha urubyiruko ibyiza, bakamenya amateka nyayo, bakajya mu ntumbero nshya yo kubana mu mahoro no kunga Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yavuze ko bagomba kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi urubyiruko rukayamenya
Mu murenge wa Mwogo nihamwe mu habaye ubwicanyi bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abatariciwe ku musozi baroshywe muri Nyabarongo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *